Ibyo wamenya kuri ‘Home Equity loan’ ubwoko bushya bw’inguzanyo bwa Banki ya Kigali

Hashize amezi make BK itangije ubwoko bushya bw’ inguzanyo yise ‘Home Equity loan’, aho abakiliya b’iyi banki bashobora guhabwa amafaranga yo gukoresha ibintu bitandukanye nko kuvugurura inzu no kugura ibinyabiziga.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko bwashyizeho iyi nguzanyo kugira ngo abujuje ibisabwa bajye babona amafaranga yose bifuza, bitandukanye no ku zindi nguzanyo.

Kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo ishobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, agomba kuba afite inzu atanga nk’ingwate.

Nta mafaranga ntarengwa runaka ahari ahubwo ubyifuza wese ashobora guhabwa agera kuri 70% by’agaciro k’inzu yatanze nk’ingwate.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko iyi nguzanyo yihariye kuko umuntu ahabwa amafaranga yose yifuza bigendanye n’agaciro k’inzu ye. Uko kazamuka ni ko n’amafaranga ahabwa yiyongera.

Kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo agomba kwandika ayisaba, akaba afite ibimuranga nk’indangamuntu cyangwa Pasiporo, kuba agaragaza aho azakura amafaranga yo kwishyura, inyandiko igaragaza agaciro k’ingwate ye ndetse n’ubwishingizi bwayo.

Ushaka iyi nguzanyo ashobora kugana icyicaro cyahariwe inguzanyo z’inzu (BK Mortgage Centre’) giherereye i Remera cyangwa ku mashami ya Banki ya Kigali yose. Abakenera ibindi bisobanuro bahamagara 4455.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Harinka murungobashakakungurisha Kandi ikamwaritiro 7milk nonebabyeyibacu mwadufasha..

IRADUKUNDA Samuel yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Batubwire interest rate

Kayitani yanditse ku itariki ya: 4-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka