Engie Energy Access Rwanda yorohereje abakiliya bayo gutunga smartphone ibagabanyiriza 15% ku ifatabuguzi
Engie Energy Access Rwanda yongeye korohereza Abakiriya bayo n’Abanyarwanda muri rusange kubona telefoni zigezweho, kandi badahenzwe.

Ni muri urwo rwego Engie Energy Access Rwanda yabazaniye igabanyirizwa rya 15% ku ifatabuguzi rya Telefoni isanzwe ibafitiye za Samsung Galaxy, kugira ngo hatagira ucikanwa n’ibyiza by’ikoranabuhanga.
Iri gabanyirizwa rya 15% ku ifatabuguzi, ryatangiye tariki 01/06/2025, rikazarangira tariki 30/06/2025.
Aha kandi hari uburyo bubiri bwo kwishyura, ari bwo: kwishyura igiciro cya telefone cyose ako kanya, cyangwa se kwishyura buhoro buhoro mu byiciro.
Dutanze urugero kuri telephone ya Samsung Galaxy A05, uwishyuye yose icyarimwe azajya ayibona ku mafaranga ibihumbi 160 y’u Rwanda.

Ashatse kwishyura buhoro buhoro, iki giciro cyakwiyongeraho amafaranga 77,350 y’u Rwanda gusa, kandi umukiriya agahitamo uburyo yajya ayishyura, haba ku kwezi, mu cyumweru, ndetse na buri munsi kugeza amezi atandatu arangiye.
Ni yo mpamvu kuri iyi telefone, ifatabuguzi ryashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 29,750 mu gihe buri kwezi umukiriya yajya yishyura Amafaranga y’u Rwanda 24,600.
Mu gihe yahitamo kwishyura buri cyumweru, umukiriya yakwishyura Frw 6,150 mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa se Frw 879 ku munsi mu mezi atandatu.
Kuri telefoni Samsung Galaxy A06 igura frw 189,000 ku nguzanyo cyangwa Frw 165,000 ku wishyuye ikiguzi cyose ako kanya, ifatabuguzi ryashyizwe ku mafaranga 34,000 mu gihe mu kwezi agomba kwishyura Frw 25,833.
Umukiriya ashobora no guhitamo kwishyura buri cyumweru, aho yajya yishyura 6,458 buri cyumweru, cyangwa se amafaranga 923 y’u Rwanda ku wahitamo kujya yishyura buri munsi mu gihe cy’amezi atandatu.

Mineh Maina Wanjiuru, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda agira ati: “ Iyi poromosiyo yashyiriweho abakiliya nk’uburyo bwo kubafasha gutunga telephone igezweho kandi badahenzwe. Ubu umukiliya yatugana ku Ishami rya MySol rimwegere agahabwa igabanyirizwa rya 15% ku giciro cy’ifatabuguzi rya Samsung Galaxy yihitiyemo, ndetse agahitamo kwishyura mu byiciro by’ukwezi, icyumweru cyangwa buri munsi. Turakangurira abakiliya kutugana iyi poromosiyo itararangira kugira ngo bagerweho n’ibi byiza.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|