DStv ntikiri iy’abafite amikoro ahambaye gusa, yabaye iya bose

Ubuyobozi bwa Tele 10 bufite mu nshingano ifatabuguzi rya DStv, buratangaza ko iryo fatabuguzi ritakiri iry’abafite amikoro ahambaye gusa nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ari iry’Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose.

Ubu DSTV ni iya bose
Ubu DSTV ni iya bose

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kugira ngo babasobanurire imikorere mishya ya DStv, nyuma yo kugabanya ibiciro ku buryo buri muturarwanda ashobora kubyishoboza.

Ubusanzwe iyo umuntu yumvaga ifatabuguzi rya DStv yahitaga yumva abo rigenewe, bitewe n’ibiciro byaryo, kubera ko igiciro cyari hejuru y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60.

Kuri ubu DStv ibiciro yabikubise hasi kubera ko ku mafaranga ibihumbi 25 gusa, ushobora kubonamo Dekoderi, Igisahane (Dish), imigozi yifashishwa hamanikwa igisahani, ukakimanikirwa ndetse n’ifatabuguzi ry’ukwezi kumwe rizwi nka Iwacu.

Ku basanzwe bakoresha iryo fatabuguzi nabo kuri ubu bashobora kubona irizwi nka Isange, ryari risanzwe rigura 14,700Frw ku kwezi, kuri ubu ni ibihumbi 5Frw, naho irizwi nka Iwacu ryari risanzwe rigura 23,500Frw, ubu riragura ibihumbi 10Frw. Irizwi nka Inganji ryari risanzwe rigura ibihumbi 31Frw, ubu riragura ibihumbi 20Frw, mu gihe Ishema ryaguraga ibihumbi 65Frw, ririmo kugura ibihumbi 30Frw ku kwezi.

Aha hose uhabwa amashene meza arimo aya sinema, imikino n’imyidagaduro nka kimwe mu bisata ifatabuguzi rya DStv, rikungahayeho kurusha abandi bose bahanganye ku isoko ry’umurimo, kubera ko bafite amashene agera kuri 22 yerekana ibijyanye n’imikino.

Muhirwa avuga ko kuba bagabanyije ibiciro nta cyabuza Abanyarwanda gukoresha ifatabuguzi rya DStv
Muhirwa avuga ko kuba bagabanyije ibiciro nta cyabuza Abanyarwanda gukoresha ifatabuguzi rya DStv

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10, Augustin Muhirwa, avuga ko hari ifatabuguzi rya DStv rifite umwihariko ugereranyije n’irindi iryo ari ryo ryose, Abanyarwanda basanzwe bamenyereye gukoresha, ari nacyo gishobora gutuma buri wese yarikoresha, cyane ko ubu ibiciro bibereye buri wese.

Ati “Impamvu bagomba kuza kandi mbona nta kizababuza kuza, dufite umwihariko ugaragarira buri muntu, kuko dufite Dekoderi wumva ukubwe ugahagarika ukajya kwihagarika, ukaza ugakomereza aho wari ugeze. Dufite ‘extra view’ aho mutazarwanira na madamu cyangwa abana ‘remote’. Nshobora kureba ibyanjye nshaka niba ari umupira, nabo bakareba filime cyangwa abana bakarebe cartoons, uwo ni umwihariko w’ikoranabuhanga”.

Akomeza agira ati “Imvura iragwa DStv nta gihinduka, ntabwo ikirere gitangira guhinduka ngo usange yavuyeho, uwo ni umwihariko wayo. Ikindi ntabwo uzajya kureba amakuru ku bandi ngo usangeho shene zose, niba ushaka kureba amakuru ku mashene mpuzamahanga yose gana DStv. Ni twebwe uzasangana imikino yose, byagera kuri football ni umwihariko, nta shampiyona utazadusangana, nujya ku mashene y’abana ni uko, amafilime ni uko”.

Uretse ibyo kandi bafite umwihariko w’uko ushobora kugendana telefone yo mu bwoko bwa ‘tablet’, ukareberaho gahunda zose za DStv.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro kuri DStv
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro kuri DStv

DStv ni ifatabuguzi ryatangiye gukorera mu Rwanda mbere y’abandi bose bahanganye ku isoko ry’umurimo, kuko yatangiye mu 1997, bakora mu buryo bwa ‘Analog’, ariko bakaba baragawaga n’abatari bacye batayibonagamo, bitewe n’uko ibiciro byabo bitoroheraga buri wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muduhe frquanse umuntu yakoresha ari kwesitara ndi mu karere ka kirehe umurenge wa mpanga

bapfakurera emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-11-2023  →  Musubize

mwiriwe nge ndagirango mufashe uko umuntu yabona frequance zahantu atuye nkange ubu ntuye mukarere kakirehe mumurenge wa Mpanga izo frequance zaboneka zite?

bapfakurera emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-11-2023  →  Musubize

ntimuzitumarane tudacikwa ye!

pavard yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Byari bikwiriye kuko abonnement yari ihenze.
Mutugaragarize channels ziri muri buri bouquet!Thanks

NDAYISENGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ikibazo dufite kuri abonnement ibi biciro bizagumaho cg ni promotion ubundi bakongera bakabizamura mutubwire uko bimeze

Jean yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka