Chriss Eazy umufatanyabikorwa mushya wa Mützig

Inzoga imenyerewe kandi ikunzwe cyane mu Rwanda (Mützig), yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuhanzi Chriss Eazy nk’umu-ambasaderi mushya uzajya wamamaza ibikorwa byayo.

Ubu bufatanye bugamije kurushaho kwegera abakunzi b’icyo kinyobwa gikunzwe n’abatari bake hagamijwe kugera ku ntego n’icyerekezo by’Igihugu.

Ikirango cya Mützig gifatwa cyangwa se gihagarariye intsinzi. Yaba inini cyangwa nto, Mützig ihagarariye iterambere, kwigirira icyizere n’ubutwari.

Chriss Eazy ni ishusho nyayo y’izo ndangagaciro, kuko kuva mu ntangiriro kugeza ageze ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda bigaragaza ko buri ntsinzi ikwiye kwizihizwa.

Uyu muhanzi azagira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza icyo kirango, mu birori hamwe n’ibikorwa byo kumenyekanisha iyo nzoga inyura abatari bake, akazafasha kugeza ubwiza bwa Mützig ku bantu binyuze mu muziki, umuco n’ibirori.

Mu ijambo rye Umuyobozi ushinzwe ikirango cya Mützig yagize ati “Turishimye cyane kwakira Chriss Eazy mu muryango wa Mützig. Umurava we, ubwitange n’ubuvumbuzi bwe bihura neza n’indangagaciro zacu. Ubu bufatanye burenze kuba ubukangurambaga. Ni uburyo bwo gushishikariza Abanyarwanda gukomeza kwizihiza intambwe batera, yaba nto cyangwa nini.”

Chriss Eazy yavuze ko ari ishema rikomeye guhagararira Mützig, ati “Nk’ikirango cyizihiza iterambere, kwigirira icyizere no kubaho mu bwisanzure, dufatanyije hamwe tuzabasha kurema ibihe by’ibyishimo bihuriza hamwe abantu. Ibyo nibyo niteguye mu bihe biri imbere!”

Mützig ni ikirango cy’inzoga gifite intego yo kugeza ku banywi umwimerere n’uburambe budasanzwe. Ifite izina rikomeye mu kuzamura ishema no kwizihiza intambwe ziterwa. Ni inzoga ikomeje kuba ubukombe mu ruhando rw’ibinyobwa, no kubaka umubano wimbitse n’abakunzi bayo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka