BK yifatanyije n’abakozi bayo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore

Mu gihe mu bice bitandukanye by’Isi harimo kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, Banki ya Kigali (BK) yifatanyije n’abakozi bayo kuwizihiza, bashimirwa kuba ab’agaciro mu buzima bwa buri munsi bwa banki.

Ni mu muhango wabereye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 07 Werurwe 2025, ukitabirwa n’abagore n’abakobwa bakora muri BK, hagamijwe kubashimira ku bikorwa by’indashyikirwa bagiramo uruhare bigafasha abakiriya hamwe n’iterambere rya banki muri rusange. Ukaba wizihizwaga ku nsanganyamatsiko yabo igira iti “Arashoboye”.

Hatanzwe umwanya kuri bamwe mu bari n’abategarugori bitabiriye uwo muhango, bagenda basangizanya ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima, yaba ubwo mu kazi cyangwa hanze yabwo nko mu miryango cyane ko abagore akenshi ari bo zingiro ry’ubuzima bw’umuryango.

BK ni imwe mu nzego zimaze kwimakaza neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego z’abakozi, kubera ko biri ku kigero nibura cya 50% ku bagore n’abagabo bakora muri iyo banki.
Bamwe mu bakozi ba BK baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bishimira bakanyurwa n’imikorere no kuba bayobowe n’umugore, kuko ari kimwe mu bibafasha kwiremamo icyizere no kongererwa ubushobozi, bigatuma barushaho kunoza akazi kabo neza.

Akaliza Liliane Ashley avuga ko umugore ashoboye kurusha uko abantu babitekereza.
Ati “Kuba umuyobozi mukuru wacu ari umugore tukaba dufite n’abandi bari mu myanya yo hejuru, natwe tukiri bato bidutera imbaraga zo gukora, kuko tuba tubona ko bishoboka, n’imiryango ikadufasha kandi n’Igihugu cyacu kiduha amahirwe nk’abakobwa, ku buryo twumva nta tandukaniro riri hagati yacu n’abahungu cyangwa abagabo.”

Sarah Mutawogora Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’ Abakozi avuga ko kimwe mubyo abakozi by’umwihariko abagore bo muri BK bishimiye ari uko bayobowe n’umugore, kuko bibongerera icyizere cyo kubona ko bishoboka.

Ati “Twishimiye y’uko tuzi ko bishoboka kuko tubona abantu babikora, ndetse natwe twahawe imyanya n’akazi dukora kandi turi abagore, abagore mubona hano bishimiye ko BK yabahaye urubuga, irabashyigikira, irabashima, ibaha ibyo bakeneye kugira ngo bashobore gutsinda bitari gusa mu kazi, ariko no mu muryango no mu rugo, bishimiye ko bitabwaho hatagendewe ku kuvuga ngo uyu ni umugabo cyangwa umugore.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BK, Rose Ngabire, avuga ko bizihizaga ko umugore ashoboye kandi akora yitanze.

Ati “Abagore bo muri BK baritanga, bakora amasaha menshi, bafite akazi kenshi, uretse no kuvuga aka banki ariko no mu ngo zabo n’abana n’ibindi bintu byinshi bibareba, ariko twebwe tukavuga tuti iyi banki kugira ngo ikomeze kuba iya mbere, ni uko abagore bitanga kandi bakaba bari imbere y’aho ngaho. Uyu munsi nicyo uvuga kuri twebwe, ni ukwishimira ibyo tugezeho n’ibindi byinshi cyane tugomba guteza imbere.”

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko budashishikajwe gusa no guteza imbere umugore nk’umukozi wa BK, ahubwo abagore muri rusange by’umwihariko abakiriya babo.

Ngabire Ati “Ntabwo duteza imbere gusa umugore w’umukozi ahubwo umugore w’umukiriya, uri hanze hano, ushaka gucuruza, kubaka inzu, benshi bafite amahoteli, ubucuruzi, ubukerarugendo, bose tubafitiye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inguzanyo, tubaha ‘Kataza na BK’ n’izindi nguzanyo nyinshi z’abagore dukoranye n’ibigo bitandukanye kugira ngo dushobore guteza ubucuruzi bwabo imbere.

Ubu umugore w’umukiriya wa BK ashobora kubona inguzanyo kugera kuri miliyoni 50Frw zidafite ingwate, kuko bizera ko bashoboye, bakagira ubushoshizi, bakaba bafite n’uburyo bacunganamo imari ubushishozi bwinshi.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 08 Werurwe, ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Ngororero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka