BK na Savannah Creek bagiye gufasha abantu kubona inzu zijyanye n’igihe

Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na Savannah Creek bagiye gufasha abantu kubona inzu zo guturamo zijyanye n’igihe, arimo kubakwa mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Ni inzu zirimo kubakwa binyuze mushinga Savannah Creek Project, uzamara igihe cy’imyaka itatu n’igice, ukazasiga muri ako gace hubatswe inzu zigera kuri 590 zirimo ishuri mpuzamahanga rizaba rigizwe n’amashuri abanza n’ayisumbuye, iguriro hamwe n’ahashobora kwidagadurirwa ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi bijyanye n’igihe.

Biteganyijwe ko hazubakwa inzu ziri mu byiciro bitandukanye bigendanye n’ubushobozi bw’abagura, aho harimo iyiswe Tuscan, Classical, Mediterranean, Contemporary ndetse na Apartment, aho igiciro cyazo kizaba kiri hagati y’ibihumbi 300 na 800 by’amadolari y’Amanyamerika.

Banki ya Kigali (BK), ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Savannah Creek kubera ko babanye mu rugendo rwo gufasha abari batuye muri ako gace kubona amacumbi meza n’ahantu heza bagomba gutura.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakiriya ku giti cyabo na serivisi z’ikoranabuhanga muri BK, Desire Rumanyika, avuga ko hagezweho icyiciro cyo kubaka inzu zigezweho zizafasha abandi bakeneye kugura inzu.

Ati “Twishimiye ko ameze neza ku rwego rwo hejuru, kandi tukaba twiteguye guha abifuza kugura amazu inguzanyo. Ni inguzanyo igufasha kwishyura mu myaka 20, ukagenda wishyura buhoro buhoro, niba uri umuntu ufite akazi cyangwa wikorera, ariko ufite amafaranga winjiza, mu myaka 20 ukajya wishyura inyungu n’igishoro kugeza urangije kwishyura.”

Umuyobozi Mukuru wa Savannah Creek Development Company, Denis Karera, avuga ko abikorera ari bamwe mu bantu bagomba gufasha Leta kugera ku ntego zayo z’iterambere, bakabikora bajyana n’igihe, bakora ibikorwa byiza.

Ati “Twese abari muri aka kazi dukwiye kubikangukira, tukubaka amazu ajyanye n’igihe, kuko Umujyi wacu tugomba kuwugira mwiza ku rwego rwo hejuru, u Rwanda nicyo bivuga, haba ibikorwa binini bya Leta murabibona, natwe abigenga dukwiye gukora ibintu byiza bishimishije, binagoye kwigana, tugire umwihariko wacu w’Abanyarwanda.”

Uyu mushinga uzatwara nibura miliyoni 60$, ukazatanga akazi ku bantu bari hagati ya 3000 na 4000, hakazatura abarenga 3000, ndetse n’ibikoresho byinshi bizakoreshwa mu bwubatsi ni ibiboneka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umushahara w’abanyarwanda benshi uba hasi ya 500.000 frs
ndibaza ukuntu uwo mukozi yakwishyura inzu ya 300.000 $ mu myaka 20
ikindi mu rwanda abantu bagira stabilite mu kazi imyaka 20 ni bakeya

ayisha yanditse ku itariki ya: 15-02-2025  →  Musubize

BK, mukora neza rwose kdi kuzamura iterambere ry’igihugu binyuze muri iki gikorwa cyo kubaka inzu zigezweho ni ingenzi rwose, kuko bihesha agaciro igihugu cyacu. Ikifuzo mfite ni uko kubakorera umushahara muke natwe mwadufasha kubona Ayo mahirwe y’inguzanyo z’inzu mugihe kirekire, kuko nigeze kubaza nshaka kugura inzu bambwira ko bitakunda kubera umushahara wange muke. Ndi umurezi. Nifuzaga mugihe k’imyaka igera kuri 12,bati umushahara wawe ni muke ntibyakunda. Ndi umurezi kdi ushoboye kdi ukunda igihugu nkanaharanira iterambere ryacyo. BK hamwe n’abandi bafatanyabikorwa muragahorana Imana.

Ndayishimiye Seth yanditse ku itariki ya: 15-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka