BK Foundation yatanze imbabura za rondereza, inacanira ingo 141 z’i Nyanza
Uwitwa Nkundakozera Félicien na Twagirimana Anne Marie batuye mu kagari ka Gati, Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, ni bamwe mu baturage bahawe imbabura zirondereza ibicanwa hamwe n’umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.
Nkundakozera utuye aho bita mu Gahuru hafi y’igishanga, avuga ko yashoboraga guterwa n’abagizi ba nabi ntabone uko yitabara bitewe no kuba mu kizima, ndetse ko mu rugo rwe bateguraga amafunguro hakiri kare kuko batagiraga uburyo bwo kumurika ninjoro.
Nkundakozera agira ati "Iriya mbabura na yo icyo imfasha ni ukurondereza inkwi ku buryo izo naguraga amafaranga 1500Frw zigashira mu minsi 3, ubu zigiye kujya zimara ibyumweru bibiri."
Twagirimana na we ashimira BK Foundation yabacaniye ikabaha n’imbabura za rondereza, ko abana bagiye gusubira mu masomo ninjoro, ndetse n’imbabura zikaba zizabarinda gukenera ibiti byinshi nk’imwe mu mpamvu yo guteza ubutayu no guhumanya umwuka abantu bahumeka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burashimira BK Foundation yahaye abo baturage b’Umurenge wa Muyira imbabura zirondereza ibicanwa hamwe n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ngo byatumye ingo zifite amashanyarazi muri ako karere ziyongeraho 2%.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Ubukungu n’Imari, Patrick Kajyambere, avuga ko abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi muri ako karere ari 77%, by’umwihariko abo mu Murenge wa Muyira bakaba batarenga 66%.
Kajyambere ati "Iyi nkunga baduhaye yongereyeho 2% by’abafite umuriro w’amashanyarazi, by’umwihariko uyu Murenge ni wo ufite ubuso bunini muri aka Karere, ni uwa kabiri mu mirenge ifite amashanyarazi make nyuma ya Nyagisozi, akaba ari yo mpamvu twawibanzeho kugira ngo bagendane n’abandi."
Umuhuzabikorwa w’imishinga ijyanye n’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Marion Nirere, avuga ko ubu Leta igeze ku rugero rwa 77% itanga umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose mu Rwanda, kandi ko hari icyizere cy’uko bazaba bagezweho bose(100%) mu myaka 5 iri imbere.
Nirere avuga ko icyo gipimo kizagerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye zishinzwe kunganira abaturage mu cyo bita ’Corporate Social Responsibility’ nka BK Foundation n’abandi.
Nirere agira ati "Mwabonye ko BK Foundation yaje gufatanya n’abikorera muri uyu Murenge wa Muyira, turabikangurira n’abandi kuzakomeza gufatanya na Leta, kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho."
Umuyobozi wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko ingo zahawe umuriro w’amashanyarazi n’imbabura ubu ari 141, ariko ko mu mwaka utaha wa 2025 na bwo bazageza ubwo bufasha ku yindi miryango.
Karangwayire yagize ati "Muzi ko BK group ifite ibigo 4 by’ishoramari bigizwe na Banki ya Kigali, BK Insurance, BK TechHouse na BK Capital, buri kigo rero muri ibyo byose kikaba kiduha(BK Foundation) 1% by’inyungu babonye igasubira gufasha abaturage."
BK Foundation yagize uruhare rwa 70% mu ngufu z’imirasire y’izuba n’imbabura byahawe abaturage b’i Muyira, bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 37, mu gihe uruhare rusigaye rwabaye urw’Ihuriro ry’Abikorera batanga Ingufu mu Rwanda(Energy Private Developers/EPD).
Umuyobozi Mukuru (CEO) wa EPD, Serge Wilson Muhizi, arahamagarira abandi bafatanyabikorwa kwishyira hamwe n’iri huriro bagakorera abaturage ibikorwa bitandukanye bitagamije inyungu, atari mu bijyanye n’ingufu gusa, ahubwo ko bashobora no kububakira bakabavana mu miturire mibi.
Ohereza igitekerezo
|