Bifuza ko amakuru ku mihindagurikire y’ibihe yashyirwa mu mvugo umuhinzi yumva
Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Isi n’abayituye bitewe n’uburyo igenda igira ingaruka zitandukanye zirimo n’izigera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu Rwanda habarirwa ubuso bw’ubutaka bungana na miliyoni 1.2 bwagenewe ibikorwa by’ubuhinzi, ariko ikibazo cy’imihandagurikire y’ibihe kikaba gituma hataboneka umusaruro nk’uwo bwagakwiye gutanga.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yo mu 2023 igaragaza ko kugira ngo u Rwanda rushobore kwihaza mu bihingwa nyamukuru bihingwa mu Rwanda birimo ibigori hakenewe nibura umusaruro uri hagati ya toni ibihumbi 615 na 874.
Umujyanama mu bya Tekiniki muri MINAGRI, Dr. Alexandre Rutikanga avuga ko uretse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A bashoboye kugera ku musaruro ukenewe w’ibigori ariko nyuma yaho bitongeye gushoboka.

Ati “Imibare yo muri 2023, igaragaza ko kugira ngo mu Rwanda bashobore kwihaza mu bigori, dukeneye kubona umusaruro uri hagati ya toni ibihumbi 615 na 874, mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A twashoboye kwesa uwo muhigo ariko mu gihembwe cy’ihinga cyakurikiyeho cya 2025A ntabwo byashobotse kuko twabonye toni ibihumbi 417, ziri munsi ya toni nibura 600 twari twiyemeje.”

Yongeyeho ati “Ibishyimbo tuba tugomba nibura kubona toni ziri hagati y’ibihumbi 521 na 870, ariko ndatekereza ko tutarigera tubona uyu musaruro mu myaka yashize. Ku birayi tuba tugomba kubona hagati ya toni miliyoni 1.2 na 1.5 ku mwaka, ariko ntabwo nigeze mbonaho raporo yerekana ko uyu muhigo weshejwe. Umuceri tuba tugomba kubona nibura toni ibihumbi 350 na 472 ku mwaka ariko tubona uri hagati ya toni ibihumbi 140.”
Kutagera ku musaruro ukenewe nk’uko bikwiye ngo si uko abahinzi baba batahinze nk’uko bikwiye ahubwo bikomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe nkuko bisobanurwa na Dr. Rutikanga.
Ati “Kimwe mu byihishe inyuma y’ibura ry’umusaruro uhagije ni imihindagurikire y’ibihe, kuko ari nacyo kibazo nyamukuru cyabaye mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A. aho abahinzi bahinze muri Nzeri bikangirika, bakongera mu Ukwakira, birongera bigenda uko, ari nayo mpamvu twagize umusaruro muke.”

Mu rwego rwo guteza imbere serivisi zijyanye no gutanga inama zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe hakoreshejwe ikoranabuhanga, no gufasha ibihugu byatoranyijwe binyuze mu Kigo Mpuzamahanga giteza imbere ubushakashatsi mu bworozi (ILRI) kugira ubuhinzi burambye, hatangiye gushyirwa mu bikorwa umushinga ugamije kongerera ubushobozi abatanga serivisi z’iyamamazabuhinzi n’abajyanama b’ubuhinzi (EAS), kugira ngo barusheho gufasha abahinzi bato kwiteza imbere.
Guhera kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kanama 2025, i Kigali harimo kubera Inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu, hagamijwe gutegura no kunoza integanyanyigisho izafasha abakora iyamamaza buhinzi kongera ubushobozi bwo gufasha abahinzi mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo birusheho kubafasha guhangana n’Ibibazo by’Imihindagurikire y’Ibihe mu iyamamazabuhinzi mu Rwanda.

Ni inama ihurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyo bibazo zirimo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda), Ibigo byigenga bitanga serivisi z’iyamamazabuhinzi (EAS) hamwe n’amashuri makuru na za kaminuza.
Umuyobozi wa CRMAE (Climate Risk Management in Agricultural Extension), Senge Moussa, avuga ko iyi nama ifite ibisubizo ku bibazo byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane ko ihurije hamwe inzego zose zifite aho zihuriye n’icyo kibazo.

Ati “Ikindi cya kabiri tubona gikomeye ni ugufata ya makuru y’imihindagurikire y’ibihe tukayashyira mu mvugo umuhinzi yumva kugira ngo umuhinzi na we abashe kuyashyira mu bikorwa. Tukaba tuvuga tuti Leta yari ikwiye gufata ariya makuru ikayashyira mu mvugo umuhinzi yumva kandi ikayajyanisha n’aho aherereye.”
Yungamo ati “Iburasirazuba n’Amajyepfo ni ibice bisa nkaho bisa ariko bitandukanye n’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Iburasirazuba n’Amajyepfo bakunda kugira ikibazo cy’izuba ariko Amajyaruguru n’Iburengerazuba bakunda kugira ikibazo cy’imvura itera imyuzure. Urumva rero amakuru watanga mu Burasirazuba n’Amajyepfo harimo n’Umujyi wa Kigali atandukanye n’ayo watanga mu Majyaruguru n’Iburengerazuba bw’Igihugu, niyo mpamvu Igihugu cyari gikwiye gushaka uburyo amakuru batangazwa akagendera mu gatebo kamwe.”

Iyi nama izasiga hashyizweho itsinda ry’abagenerwabikorwa n’urwego rw’ubumenyi basabwa kugira ngo batezwe imbere. Gutoranya no gushyira imbere ubumenyi bw’ibanze bukenewe kugira ngo abahugurwa bashobore gufasha abahinzi b’Abanyarwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Kuvugurura no kunoza integanyanyigisho y’igihe gito ishingiye ku byo abakoresha bakeneye, hakoreshejwe isesengura ry’inyigisho zisanzwe kugira ngo:
hamenyekane ibikubiye mu nyigisho bihuye n’ibikenewe, netse hanamenyekane ibikeneye guhindurwa hakurikijwe ibikenewe n’abigishwa,
hamenyekane ibikenewe kongerwamo. Gushyiraho inzira nyayo yo gushyira mu bikorwa iyo nteganyanyigisho.

Iyi nama izubakira ku bunararibonye n’ibiganiro bimaze gukorwa mu bindi bihugu by’Afurika nka Ethiopia, Senegal, Kenya, Zambia, Ghana, na Mali, bibifashijwemo n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Mihindagurikire y’Ibihe (IRI), ku bufatanye n’umushinga AICCRA (Accelerating Impacts of CGIAR Climate Research for Africa).
Izi nteganyanyigisho nshya za CRMAE (Climate Risk Management in Agricultural Extension) zifasha abatanga serivisi z’iyamamazabuhinzi (EAS) kugira ubumenyi no gukoresha ibikoresho bihari by’iteganyagihe kugira ngo bafate ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe, bategure, bashyire mu bikorwa, kandi bashobore kugenzura impinduka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|