Banki ya Kigali yavuguruye serivisi ya Mobiserve (*334#) ikoreshwa kuri telefone
Banki ya Kigali (BK Plc) yorohereje abakiriya mu kuba bashobora kugura cyangwa guhererekanya amafaranga hagati ya BK n’ibindi bigo hakoreshejwe USSD (*334#) ivuguruye, ndetse yongeramo n’ibindi bigo byishyurwa binyuze muri iyo serivisi.
BK ivuga ko ubu buryo bwa Mobiserve (*334#) buvuguruye bukoreshwa kuri telefone iyo ari yo yose (n’izitari smart phone), bworoshye, bwihuse, bunoze kandi bwihuse kurusha uko byari bisanzwe.
Serivisi za NAEB, Liquid Telecom, gutanga umusanzu muri Ejo Heza, na zo ziyongereye mu byishyurwa hakoreshejwe ubu buryo, ndetse no kohereza amafaranga hagati ya BK n’izindi Banki cyangwa BK na Mobile Money/Airtel Money na byo byavuguruwe.
Ubusanzwe umuntu akanda *334# kuri telefone akabona serivisi zitandukanye za Banki ya Kigali nk’inguzanyo yihuse ya BK Quick ishobora kwishyurwa kugeza ku mezi atatu, kumenya imiterere ya konti ye n’amafaranga afiteho (muri BK), akohereza amafaranga ava kuri konti ajya ku yindi (zombi ziri muri BK) cyangwa ayavana/ayohereza kuri Mobile Money na Airtel Money.
Umuntu abikoresha kandi mu kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri (Urubuto Pay), none ubu hiyongereyeho no kwishyura serivisi z’Irembo, NAEB, Ejo Heza na Liquid Telecom nk’uko twabivuze.
Ubu buryo kandi bukoreshwa mu kwishyura imisoro ya RRA, amazi muri WASAC, ifatabuguzi rya TV, kugura umuriro, kugura amayinite, guhindura kode(PIN) n’ururimi ukoresha, ndetse no gushyira amafaranga ku ikarita yo kwishyura ya BK Arena (Prepaid card).
Uwifuza gukoresha iyi kode ya USSD agana Ishami rya BK akiyandikishamo, ubundi akajya akanda *334# agakurikiza amabwiriza bitewe n’icyo yifuza.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo watse BK Auick barakubwira ngo ntuyemerewe kandi wari usanzwe wishyura neza.
Nonese gukoresha used bisaba kujya kujya kuri bank kubikwandikaho?kongewe nahise mbikoresha bigakunda’?nsanze mpemberwa muri bk arikobyahise byemera arukwiseriva noguseriva abandi,ahubwo icyomwakwihutira nugutanga inguzanyo umuntu atagombye kwirirwa aza kuri bk,cyane mukita kubahemberwa kuri bk,bafite akazi perimant,