Banki ya Kigali yatangije Poromosiyo y’impera z’umwaka yise ‘MU MUNYENGA NA MASTERCARD’

Tariki 14 Ukuboza 2020, Banki ya Kigali yatangiye poromosiyo igenewe impera z’umwaka, ikaba yarayise “Mu Munyenga na Mastercard”. Ni ubukangurambaga buzarangira tariki 31 Mutarama 2021, aho buri cyumweru abakiriya bayo bazajya batsindira (cashback) amatike yo guhahiraho, hakaba abatsindira za mudasobwa na moto buri kwezi, mu gihe ku musozo w’ubwo bukangurambaga hazatangwa imodoka nshya.

Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT ni cyo gihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda
Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT ni cyo gihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda

Iyo poromosiyo irareba umukiriya usanzwe ari umukiriya wa Banki ya Kigali akaba asanganywe ikarita ya ‘Mastercard Debit’ cyangwa ‘Credit card’. Asobanura ibijyanye n’iyo poromosiyo, Nshuti Thierry, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Banki ya Kigali, yavuze ko Banki ya Kigali yashyizeho iyo poromosiyo mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwishimira impera z’umwaka utari woroshye kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Umukiriya ashobora gutsindira kimwe muri ibyo bihembo mu gihe afite ikarita yitwa ‘BK Mastercard’ kandi akaba ashobora gukoresha nibura 25.000 Frw inshuro imwe mu gihe hari ibyo yishyura akoresheje ikoranabuhanga (POS) cyangwa ‘online payments’. Umuntu uwo ari we wese yabona ikarita ya ‘BK Mastercard’ mu gihe afunguye konti muri Banki ya Kigali imwegereye aho yaba aherereye hose mu gihugu”.

Uhereye ku itariki 14 Ukuboza 2020, umuntu wese wujuje ibisabwa, azajya ahita yinjizwa mu batsindira ibyo bihembo bya buri cyumweru, birimo guhabwa amafaranga ku makarita yabo(cashback) n’amatike yo guhahisha muri Simba cyangwa Sawa City. Bazanatsindira kandi ibihembo bya buri kwezi birimo za moto na Mudasobwa. Hari kandi n’igihembo nyamukuru ari cyo imodoka nshya yo mu bwoko bwa ‘Mahindra KUV 100 NXT’, izatangwa ku musozo w’iyo poromosiyo. Umunyamahirwe uzaba yayitsindiye, azatangazwa ku munsi wo gusoza iyo poromosiyo tariki 31 Mutarama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bk twishimira servise itanga

niyobuhungiro benjamin yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka