Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara hakoreshejwe Internet ya 4G
Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara bwiswe Voice Over 4G(VoLTE) hakoreshejwe murandasi y’ikiragano cya kane(4G), aho kuba uburyo busanzwe bw’amayinite bukoresha 2G.
Gusa ntabwo ubu buryo bukora muri telefone zitwa karasharamye cyangwa gatushe, bisaba ko umuntu agura izigezweho zitwa ‘smartphone’, byibura iy’amafaranga 20,000Frw (kandi muri Airtel zirahari zitwa ‘Imagine Phone’ ziza zifitemo 4G LTE).
Ni uburyo bwari bumaze igihe gito bukoreshwa ariko abayobozi ba Airtel n’inzego za Leta zishinzwe ikoranabuhanga babutangije ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi muri Airtel ushinzwe Amategeko, Rugambwa agira ati « Ku bantu bafite telefone zisanzwe zitwa karasharamye ntabwo bazashobora kugera kuri izi serivisi, izi serivisi zigera ku bantu bafite ‘smartphone’, kandi zifite 4G LTE muri zo, ni ikoranabuhanga ry’igihe kirambye.»
Umuyobozi wa Airtel-Rwanda, Emmanuel Hamez, avuga ko iyi serivisi yo guhamagara ukoresheje murandasi ya 4G ihendutse cyane, kuko kumara isaha uvugana n’undi ngo bingana nko kohereza amafoto atanu kuri Whatsapp, aho ugura ‘bundles’ za 3,000Frw, 5,000Frw cyangwa 10,000Frw, ukamara ukwezi uhamagara, wandika ‘messages’ kandi ukoresha murandasi (Internet) mu mirimo itandukanye.
Hamez avuga ko mu gihe umuntu aba arimo kuvugana n’undi bahamagaranye kuri telefone, murandasi ikomeza gukora nk’uko bisanzwe ku buryo imirimo yari irimo gukorwa idashobora guhagarara.
Airtel ivuga ko kugeza ubu hari abafatabuguzi bayo bagera ku bihumbi 700 bafite telefone zigezweho zishobora kwakira itumanaho rya 4G VoLTE.
Iki kigo cyihaye intego y’uko mu mezi 7-8 ari imbere nta telefone ya 2G (karasharamye) izaba igikoreshwa, kuko ngo iminara yamaze kuvugururwa ijyana n’igihe ndetse hongerwamo n’indi igera kuri 200, ku buryo itumanaho ryabo ngo ryasakaye hose Rwanda.
Hamez avuga ko ibyo bikorwa byashowemo Amadolari ya Amerika angana na Miliyoni 60$(akaba ahwanye na Miliyari 84 z’amafaranga y’u Rwanda), kandi ko ibigo by’imari byasabwe gutanga inguzanyo zo kwigurira ibikoresho bikorana n’ikoranabuhanga rigezweho.
Umuyobozi mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) ukuriye Ishami ry’Ikoranabuhanga, Charles Gahungu, ashimira Airtel kubera ko guhamagarana kuri telefone hakoreshejwe murandasi ya 4G LTE bihendutse, kandi bifasha amajwi kugenda neza ayunguruye, adacikagurika.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, avuga ko abaturage bakeneye kumva neza no gusobanukirwa ikoranabuhanga bagenda bagezwaho, kugira ngo ribafashe kwiteza imbere.
Iradukunda ati«Nyuma yo gutegura ibikenewe, kubona ibikoresho (by’ikoranabuhanga), hamwe no kugira abaturage bagomba guhabwa izo serivisi, ni byo bizageza iki gihugu ku iterambere. »
Uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwo buzagumaho uko bisanzwe, ndetse umuntu ukoresha Airtel Money n’undi ukoresha MTN Mobile Money, na bo basigaye bahanahana amafaranga bakanze *182*1*2#
Airtel ivuga ko kugeza ubu itumanaho ryayo rimaze gusakara hose mu Rwanda ku rugero rungana na 95%, aho Abaturarwanda barenga miliyoni ebyiri bakoresha imiyoboro yayo.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kobongereye connexion
Nibyiza kobongereye connexion