Abakoresha Airtel Money boroherejwe uburyo bwo gutega na Inzozi Lotto
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021 Inzozi Lotto ifatanyije na Airtel Rwanda bamuritse uburyo bushya bwo gutega ukoresheje Airtel Money. Iki gikorwa cyabereye ku ishami rya Airtel riherereye Nyabugogo.

Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yavuze ko ari uburyo bushya bugiye gufasha abakiriya gutega bidasabye kuva aho bari.
Ati “Twazaniye abakiriya bacu uburyo bushya bwo gutegera aho bari hose, aho bazajya batega bakoresheje Airtel Money ndetse banatsinda ibihembo byabo bakakibona kuri Airtel Money mu buryo bwihuse”.
Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na sosiyeti ya Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick Lotto, Impamo Jackpot, Quick 10 ndetse na Igitego Lotto.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Gaga Jean Claude, yavuze ko ari serivisi nshya bazaniye abakiriya bayo.
Yavuze ko ari serivise nziza bazaniye abafatabuguzi ba Airtel kugira ngo boroherezwe gutega batavuye aho bari ahubwo bakoresheje Airtel Money bakanda *240#.”

Yavuze ko ari uburyo bwizewe cyane kuko habanza kugenzurwa niba ugiye gutega yujuje imyaka y’ubukure.

Ku bashaka gukina imikino ya Inzozi Lotto, bakanda *240# bagakurikiza amabwiriza ndetse banasura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu Gihugu.

Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshaka kubaza ukuntu umuntu yabahagara kumurong w airtel