Aba mbere batsinze muri ‘IGITEGO LOTTO’ baravuga ibitangaza byababayeho

Uwitwa Eric Iyamuremye w’imyaka 20, ni umwe mu batangabuhamya muri iyi nkuru ivuga ku ba mbere begukanye sheki z’amafaranga batigeze batunga mu buzima bwabo, bayaheshejwe na tombola yiswe IGITEGO LOTTO, ikorwa buri munsi saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba.

Jean Bosco Nizeyimana
Jean Bosco Nizeyimana

Iyamuremye utuye mu cyaro cy’i Musya mu Karere ka Ngoma, avuga ko ubuhinzi bw’imboga nk’amashu yajyaga yeza buri mezi atatu, bwamuheshaga inyungu y’amafaranga atarenga ibihumbi 15,000Frw (ahwanye n’umushahara wa 5000Frw ku kwezi).

Yifuzaga ko ubuzima bwe buhinduka, agashakisha aho yakura amahirwe harimo no kwitabira Tombola yiswe ’Inzozi Lotto’, akajya akanda muri Telefone ye *240# akagerageza amahirwe inshuro nyinshi, ariko bikaba iby’ubusa.

Mu cyumweru gishize ku Wagatatu tariki 03 Kanama 2022, na bwo yaribwiye ati "Reka nongere ngerageze ntawamenya", ni ko kugura amatike atatu y’amafaranga 600 mu gace ka Tombola ya ’Inzozi Lotto’ kitwa ’IGITEGO LOTTO’.

Hageze nimugoroba ahagana saa kumi n’imwe ngo yumvise umukozi wa Inzozi Lotto amuhamagaye, amumenyesha ko yatomboye amafaranga arenga ibihumbi 600Frw.

Iyamuremye yakomeje aganiriza Ikinyamakuru KT Press agira ati "Icyo gihe narimo kwahira ubwatsi bw’amatungo yo mu rugo, nsimbukira hejuru nshaka kureka ibyo nari ndimo ariko ndiyumanganya ndakomeza, ndataha mbimenyesha abo mu rugo na bo barabyishimira cyane".

Iyamuremye yaratumiwe aza i Kigali kuzuza ibisabwa na Banki, ndetse no gushaka ibindi byangombwa kugira ngo ahabwe ibihembo bye byabarirwaga mu mafaranga y’u Rwanda 649,352Frw.

Iyamuremye yakomeje agira ati "Ibyo kuyanywera ntabwo birimo, ndagiye nyagure inka yo korora kandi izambeshaho, ariko nta n’ubwo nzongera gusiba habe n’icyumweru kimwe muri Tombola ya Inzozi Lotto."

Undi wahinduriwe ubuzima na "IGITEGO LOTTO" ni Jean Bosco Nizeyimana, wari utunzwe n’ibiraka mu Murenge wa Kagarama w’Akarere ka Kicukiro, ariko akomoka i Gicumbi.

Nizeyimana uvuka mu bana icyenda, ngo yacikije amashuri ageze mu mwaka wa Gatanu ubanza aza i Kigali muri 2018 gushakisha ubuzima, akaba kugeza ubu ngo yahembwaga amafaranga atarenga ibihumbi 10 ku kwezi (abariranyije).

Mu mezi atatu ashize ni bwo ngo yamenye ibijyanye na Tombola ya ’Inzozi Lotto’ abyumviye kuri Radio, yahise yiyandikisha muriyo akomeza kujya agura amatike agakanda imibare atomboza, kugera ubwo tariki 05 Kanama 2022 yatungurwaga n’ibitangaza.

Ati "Icyo gihe nari ntegerereje ahitwa ku Ndege ko hari uwampa ikiraka, ahagana saa ine (10h) nashese udufaranga nari nsigaranye ntugura itike muri Tombola ya IGITEGO LOTTO".

Nizeyimana yakomeje agira ati "Hageze nimugoroba ni bwo numvise bampamagara kuri telefone ko natomboye amafaranga arenga ibihumbi 900, umugore wanjye yahise ava ku Isoko aho yari yagiye aza kureba uko ibyishimo byantwaye."

Nizeyimana wahoraga yibaza uburyo azubaka inzu mu isambu yasigiwe na sekuru aho akomoka i Gicumbi, uwo munsi yari asubijwe bitewe na Tombola ya IGITEGO LOTTO.

Eric Iyamuremye
Eric Iyamuremye

Ibijyanye na Tombola ya IGITEGO LOTTO

Abatsinda muri uyu mukino wa IGITEGO Lotto bamenyeshwa ko bazahabwa ibihembo byabo buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu (saa kumi n’imwe z’umugoroba), aho baba baguze itike y’amafaranga y’u Rwanda 200 uwo munsi.

Gukina uyu mukino kugira ngo utombore bisaba kujya ku rubuga rwa Inzozi Lotto (website) ari rwo www.inzozilotto.rw ukareba mu mikino ugahitamo IGITEGO LOTTO, ugahitamo imibare 2 gusa indi ine ukayihitirwamo na Inzozi Lotto, kuko kugira ngo umuntu atombore ari ukuba yahisemo imibare 6.

Umuntu ashohora guhitamo imibare ibiri ibanza muri iyo itandatu, ibiri yo hagati cyangwa ibiri iheruka, akaba ari yo akandaho.

Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite byibuze amafaranga 200 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, yaba adafite mudasobwa cyangwa Telefone igezweho agakoresha isanzwe, aho akanda *240# agahitamo umukino wa IGITEGO LOTTO, agakurikiza amabwiriza.

Umuntu utombora muri uyu mukino wa IGITEGO LOTTO ngo ahabwa 47% by’amafaranga yabonetse muri uwo mukino uwo munsi.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NUMBER Y`uwatsinze in massage on 0789091457

MUKANDAYISA JACLINE yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

reba nkubu nakinye imikino 6 mukanya ngo itike zange go ntizabashi je gutsind a ngo nongere ngerangeze nabuze nayo gura ifu....

ngeneye arisa yanditse ku itariki ya: 31-07-2023  →  Musubize

I have a complain because last Sunday l won 20000 and you sent me a message that l won that money that l will get it on my account but update nothing has been deposited yet l kept the message waiting for you to deposit it so please advise me accordingly.
Katimbo musisi Leonard.

Katimbo musisi Leonard yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Mwabisambomwe muririrwamubeshya ngomutanga miriyoni icumi mwandiriye iseni none ndakennyesha mwampayeho igihumbi kok

Daniel yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Hy nge mbona gufata umuntu umwe bizaca intege beshi muge mufata nka 5 batanu byibuze bayagabane bitaribyo numva beshi batazongera gukina igitego n’a jackpot murène uko mwakongera ibihembo kuko 10,000,000 ntibarikuzitsindira muhereye luminaire 2 kubaha 2000 kuzamura byakurura beshi gukina aho ucika intege murakoze

Emmanuell yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka