Aba mbere bahawe ibihembo muri Poromosiyo ya Pasika ya StarTimes izatangwamo Miliyoni 200 Frws

Abanyamahirwe 50 ba mbere bahawe ibihembo na StarTimes muri poromosiyo ya Pasika yiswe ‘Inyongera yihuse dusangira Miliyoni 200 Frws.’

Ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, nibwo abanyamahirwe bagera kuri 50
mu babashije kwitabira Poromosiyo ya Pasika kuri StarTimes yiswe ‘Inyongera yihuse
dusangira Miliyoni 200’ bashyikirijwe ibihembo byabo bitandukanye birimo
n’amafaranga y’ishuri.

Abanyamahirwe ba mbere batsindiye ibihembo muri Poromosiyo ya Pasika yateguwe na StarTimes
Abanyamahirwe ba mbere batsindiye ibihembo muri Poromosiyo ya Pasika yateguwe na StarTimes

Iyi Poromosiyo yatangiye tariki 15 Werurwe 2022 ikazarangira tariki 30 Mata 2022, mu bamaze kuyitabira kugeza ubu, abarenga 30.000 bamaze kubona bouquet yisumbuye byose ifite agaciro ka miliyoni 80.

Ni mu gihe kandi abandi barenga 2,000 babonye inyongera ya bouquet kuri bouquet baguze, ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 8 Frws.

Kwinjira muri iyi poromosiyo birasaba iki?

Ku bafatabuguzi bashya :

Ushaka gutunga televiziyo ya Flat StarTimes irimo shene zo mu Rwanda ushobora kureba ku buntu ya 32” ku mafaranga 199,900 Frws iri yonyine, wakongeraho
amafaranga make bakaguhaho na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) kuri 211,900 frws, cyangwa se iy’igisahani (DTH) wishyura Frw 212,900 kugira ngo ubashe kujya mu mubare w’abazasangira kuri ya nkangara.

Hari n’indi Flat Screen na yo irimo shene zo mu Rwanda ushobora kureba ku buntu ya 43”, ikaba ifite akarusho ko kuba ari Smarts, zifata Wifi, ukanayikoresha nka mudasobwa uri mu rugo, ucomekaho Flash Disk ukaba wareba ibiyiriho, ikagura 359,000 Frw iri yonyine, wakongeraho amafaranga make bakaguha na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) kuri 371,000 Rwf, cyangwa se iy’igisahani (DTH) wishyura 372,000 Frws kugira ngo ubashe kujya mu mubare w’abazasangira kuri ya nkangara.

Ushaka Dekoderi yonyine, ahabwa na Antenne n’ibindi bijyanye na byo, ku
15,000 Frws yonyine, agahabwa ndetse n’ifatabuguzi ry’ukwezi ry’ubuntu rya Unique
Bouquet (Antene y’udushami) cyangwa Super Bouquet (Dish) ugahita ujya mu mubare w’abazasangira kuri ya nkangara.

Ku bafatabuguzi basanzwe :

Ugura ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa iry’icyumweru ukareba iryisumbuyeho, ukajya no mu banyamahirwe bashobora kubona ibihembo byo muri ya nkangara bifite agaciro ka Miliyoni 200 Frws , ushobora guhabwa mu byiciro birimo guhabwa abonema, amafaranga y’ishuri n’ibindi bitandukanye kandi bishimishije.

Ku bantu bafite abana bari mu biruhuko, StarTimes yabashyiriyeho na bouquet y’abana iri ukwayo iriho shene zose z’abana zikunzwe zirimo Cartoon Network, Toonami, Nickelodeon n’izindi nyinshi.

Ku muntu uguze bouquet yisumbuye ku bakunzi b’imikino by’umwihariko umupira w’amaguru yaba mu Rwanda no hanze, StarTimes yabashyiriyeho shene zitandukanye, harimo Magic Sports ari na yo yonyine yerekana siporo n’imikino byo mu Rwanda.

Andi marushanwa StarTimes yerekana harimo CAF Champions League, na CAF Confederations Cup aya akaba ari amarushanwa ahuza amakipe akomeye yo muri Afurika.

Hari kandi amarushanwa nka La Liga ya Espagne, Bundesliga yo mu Budage, ziyongeraho Coppa Italia na Copa Del Rey. Ku bakunzi ba Basketball by’umwihariko NBA na bo bayikurikira kuri ESPN na ESPN2.

Ku bakunzi ba Filime by’umwihariko Series hari iyitwa Brothers yagarutse, Season yayo ya 2 kuri Novela E Plus. Hari kandi n’izindi shene zerekana ama filime ya action nka ST Movies Plus, TNT Africa, New World Cinema, Warney TV, n’izindi.

Ku bakunda Ibyegeranyo (Film documentaire ) bareba NGW F, na NGW E na NGC E.
Icyitonderwa ni uko umuntu wese uguze dekoderi, cyangwa uwayiguranye na TV hamwe n’uwaguze abonema y’icyumweru cg se Ukwezi ya StarTimes muri iki gihe cya Poromosiyo afite amahirwe yo kuba yabona kimwe mu bihembo bya Poromosiyo ya Pasika bifite agaciro ka Miliyoni 200 byose hamwe birimo inyongera y’ubuntu,
amafaranga y’ishuri, abonema n’ibindi.

StarTimes yifuza ko nta muturarwanda ukwiriye kuba mu bwigunge. StarTimes ihari kugira ngo ibamare irungu mwibereye mu ngo zanyu mutuje kandi mudahenzwe. Umuntu uzikeye ashobora no guhamagara kuri Telefoni 0788156600 cyangwa akandika kuri Whatsapp 0784033202.

Muvunyi Nestor ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes asobanura ibijyanye n'iyi Poromosiyo
Muvunyi Nestor ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes asobanura ibijyanye n’iyi Poromosiyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse!
Haririndibanga abandibakoresha?

Eugene yanditse ku itariki ya: 12-02-2023  →  Musubize

ukeneye kugura izo flat muvuze muri startimes yahamagara ku zihe nimero?

Christine yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka