Utarasura Koperative ya Musasa yakwibwira ko ikawa ari igihingwa gisanzwe
Abanyarwanda bo barabizi kandi basobanukiwe neza ko akenshi ubuhinzi n’ubworozi ari ibintu bikunze kujyana kubera uburyo byuzuzanya, nubwo muri iyi minsi usanga kubifatanya bitagishobokera bose, ariko iyo byakunze burya biba bisa nk’amata yabyaye amavuta.

Mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, ni hamwe muho ibitagishobokera benshi bisa nkaho byabakundiye binyuze muri Koperative Dukunde Kawa Musasa, izwi cyane ku rwego rw’igihugu no mu mahanga.
Nyuma yo gushimangira ibigwi mu gihugu no mu mahanga mu bihinzi bwa Kawa, Koperative Dukunde Kawa ya Musasa, ifite inkuru idakunda kuvugwa na benshi cyangwa ngo ivugwe kenshi, ishingiye ku ntego ikomeye y’ubufatanye bafitanye mu mishinga itandukanye yahinduye imibereho ya benshi bakiteza imbere binyuze mu murimo hamwe no kurwanya imirire mibi.
Uko bikorwa
Binyuze mu nyungu ituruka mu bucuruzi bwa kawa no mu bihembo bahawe, iyi koperative yatangije igikorwa cyo gutanga Inka ku banyamuryango bayo.

Batangiye batanga inka 300 z’imbyeyi, maze inka yabyara inyana igahabwa undi munyamuryango, gutyo gutyo.
Uko umubare w’inka wiyongeraga (ubu zirarenga 400), ni ko n’umusaruro w’amata wiyongeraga, bituma bashinga ikusanyirizo ry’amata (MCC) mu gace batuyemo (Musasa).
Ariko kubera kubura uburyo bugezweho bwo kubika no gutunganya amata, amenshi yarangirikaga, bituma iyi gahunda itagera ku ntego zayo nyamukuru nubwo yari yageze ku yo gufasha abaturage kubona amata yo gukoresha mu ngo zabo.

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Musasa MCC, Jean Baptiste Izerimana, avuga ko bahuraga n’imbogamizi zikomeye kubera amata menshi yangirikaga adatunganyijwe kubera kutagira ibikoresho bihagije.
Ati “Kubera kubura ubushobozi bwo kwakira litiro 500 z’amata y’abahinzi, twatangiraga gusubiza amata menshi inyuma, akangirika.”
Umuyobozi Mukuru w’iryo kusanyirizo, Ernest Nshimyimana, avuga ko byabateye kongera gutekereza kuri uwo mushinga no gushaka uburyo bwo kuwagura.

Yagize ati “Twabonye ko ari amahirwe kwinjira mu bijyanye no gutunganya amata, kuko harimo inyungu nyinshi, ariko nanone bigasaba ishoramari rinini.”
Impinduka zigaragara zatangiye ubwo koperative yamenyaga iby’umushinga CDAT (Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation Project).
Binyuze mu Kigega gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF), basabye inkunga yo kunganira iryo shoramari ingana na miliyoni 200Frw, ubwabo bishakamo kimwe cya kabiri cyayo kugira ngo bavugurure ibikorwa byabo.

Iyi nkunga yabafashije kuvugurura imikorere yabo mu buryo kwakira no gutunganya amata, bagura imodoka ifite frigo yo gutwara amata, bashyiraho imashini zikonjesha zifite ubushobozi bwo kwakira litiro 5,000, hamwe n’imashini ebyiri zibungabunga amata kugira ngo arambe kandi arindwe kwangirika imwe ifite ubushobozi bwa kwakira litiro 500.
Baguze kandi imashini zifashishwa mu gupfunyika, ibicuba byo kubika amata, n’icyumba gikonjesha kugira ngo amata atunganywa agere ku isoko mu buryo bwiza kandi bwizewe.

Byabyariye koperative n’abanyamuryango bayo umusaruro
Izo mpinduka zatumye bashobora kwakira amata menshi batikanga ko yangirika, bituma inyungu yiyongera.
Kuri ubu uruganda Inyange Industries rukodesha imodoka yabo ku buryo buri kwezi babona amafaranga agera kuri miliyoni 1.8Frw.
Uyu mushinga w’amata wahaye akazi urubyiruko 20, utuma hanabaho ubufatanye bukomeye n’inzego z’ibanze muri gahunda yo guhangana n’imirire mibi.

Nshimiyimana ati “Mbere y’uyu mushinga witwa CDAT twatunganyaga amata ari munsi ya litiro 500, ariko ubu nta na rimwe amata yangirika. Twongereye ubwinshi, inyungu, kandi dutanga umusanzu wacu mu kurwanya imirire mibi mu baturage.”
Abana biga mu Kigo mbonezamikurire cya Musasa (ECD Center) bakurikiranwa n’iyi koperative, aho bahabwa amata kabiri ku munsi biturutse muri uyu mushinga.
Bernadette Nyiramvuyekure, umwe mu batuye mu Murenge wa Ruli, avuga ko abana be banywa amata buri munsi kandi akagira n’inyungu y’uko ayagurisha kuri koperative, bitandukanye na mbere aho hari ayamupfiraga ubusa.
Inzozi zagutse
Igitekerezo batangiranye cy’amata y’abanyamuryango cyabaye isoko y’inyungu zinyuranye ku bahinzi n’abaturage muri rusange, ntibyagarukira ku ikawa gusa.
Ubu batunganya litiro 350 z’ikivuguto, litiro 150 za yawurute, n’ibiro 100 by’amavuta y’inka (ghee) ku munsi. Ubu ndetse bafite intego yo gukomeza gukwirakwiza ibicuruzwa byabo hirya no hino mu gihugu.
Nshimyimana avuga ko uyu mushinga w’amata wabahaye indi soko y’inyungu, unababera icyitegererezo cy’ubushobozi n’udushya.
Agira ati “Mbere y’iri shoramari, amafaranga yinjizwaga n’ikigo cyacu yari miliyoni 24Frw ku mwaka, ubu ageze kuri miliyoni 96Frw, kandi turateganya kugera kuri miliyoni 240Frw mu myaka itatu iri imbere.”
Bafite intego yo gushinga uruganda rw’amata ruzajya rutunganya rukanagurisha ibikomoka ku mata ya Musasa, rugafatanya n’indi mishinga y’amata irimo gutanga umusaruro mu Karere.
Koperative Dukunde Kawa Musasa, ni icyitegererezo mu guhindura gahunda ya Girinka (imaze gutanga inka zirenga ibihumbi 400 kuva yatangizwa mu 2006).
Abanyamuryango bayo bagaragaza ko ibikorwa bishingiye ku bufatanye bw’amakoperative, iyo biherekejwe n’ubushobozi buhagije, bishobora kuzamura imibereho, guteza imbere ubukungu, no gukemura ibibazo by’umwihariko bishingiye ku mirire mibi.

Musasa iri mu makoperative yahawe inkunga ya CDAT/BDF yo kunganira ishoramari mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gutunganya amata, ingana na miliyoni 199.5Frw.
Nk’uko raporo iheruka yatanzwe na Minisitiri w’Intebe ku buhinzi n’ubworozi ibigaragaza, hari intambwe igaragara imaze guterwa mu guteza imbere uyu murimo binyuze mu mushinga CDAT watewe inkuga ingana na miliyoni $350 na Banki y’Isi (World Bank).
Ibi byatumye amakusanyirizo y’ amata (MCCs) yikuba inshuro zirenga ebyiri mu gihe cy’imyaka irindwi, ava kuri 56 mu 2017 agera ku 135 mu 2024, bikaba biteganyijwe ko azagera ku 193 mu myaka ine iri imbere (2029).
Agaciro k’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitunganyijwe karazamutse kava kuri miliyari 369Frw kagera hejuru ya miliyari igihumbi z’Amafaranga y’u Rwanda mu 2024.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko nubwo hakiri byinshi byo gukora ngo igihugu gishobore kwihaza mu biribwa, gahunda nka Girinka n’iyo kugaburira abanyeshuri, zafashije abaturage gusobanukirwa akamaro k’imirire myiza, kandi buri mwana akabona amata.
Yanagaragaje ko igipimo cy’abana bagwingira cyagabanutse kikava kuri 37% mu 2015 kigera kuri 30% mu 2024, ndetse n’abaturage barenga miliyoni 1.5 bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka irindwi ishize.
Minisitiri w’Intebe yatangaje kandi ko Leta iteganya gutangiza umushinga mushya wo korora inka zigezweho zizajya zibyara binyuze mu buryo bwa embryo transfer, hagamijwe kongera ubwoko n’umusaruro w’inka mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|