Umushakashatsi arasaba ko abantu bagira uburenganzira ku butaka bwo ku kwezi

Umushakashatsi mu by’ubukungu w’Umwongereza ukorera Ikigo ‘Adam Smith Institute’, Rebecca Lowe arasaba ibihugu kuvugurura amasezerano mpuzamahanga agenga imicungire y’isanzure (Outer Space Treaty, OST), kugira ngo abatuye Isi bagire ubutaka n’uburenganzira bw’aho bita ahabo ku yindi mibumbe igize isanzure, harimo no ku Kwezi.

Ikigo Adam Smith kirasabira abatuye Isi kugira ubutaka ku Kwezi bubanditseho
Ikigo Adam Smith kirasabira abatuye Isi kugira ubutaka ku Kwezi bubanditseho

Aya masezerano ya OST yashyizweho umukono n’ibihugu 100 byo hirya no hino ku Isi kuva mu mwaka wa 1967, akaba abuza Leta z’ibihugu n’abantu ku giti cyabo kwiyitirira umubumbe uwo ari wo wose wo hirya y’isi, cyangwa agace ko kuri wo.

Kuva mu mwaka wa 1959 ubwo Abarusiya Yuri Gagarin na Valentina Tereshkova bageraga mu isanzure, byasembuye Abanyamerika Neil Armstrong na Buzz Aldrin na bo bituma bajyayo mu mwaka wa 1969, by’umwihariko bo bageze ku Kwezi, bakandagiza ibirenge mu gace kaho bahimbye izina rya ‘Tranquility Base’.

Kuva icyo gihe kugera uyu munsi, abashakashatsi baturuka mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika(USA), u Burusiya, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa, u Buyapani, Luxembourg n’u Buhinde, bamaze gukorera ingendo zirenga 65 ku Kwezi.

Aha ni ho Umwongereza Lowe yahereye akora raporo igira iti “Space Invaders: Property Rights on the Moon”, wagenekereza uti “Abinjira mu Isanzure: Uburenganzira ku mutungo wo ku Kwezi”.

Iyo raporo isaba ibihugu bigize Isi kuvugurura amasezerano ya OST kugira ngo hatazagira abantu barenganya abandi bakiha umutungo wo mu isanzure abandi batabizi.

Ikinyamakuru Sputnik cy’Abarusiya cyanditse ko Lowe asaba ko ubutaka bugize Ukwezi buhabwa ibihugu bitandukanye byo ku isi, na byo bikaba bishobora guha abaturage babyo amasambu yaho, kugira ngo bubyazwe umusaruro, aho ba nyirabwo bashobora kubugurisha cyangwa kubukodesha ku bajyayo gukora ubucuruzi n’ubushakashatsi.

Muri iyo raporo, Lowe agira ati “Iyo gahunda yatuma habaho ubushake (bw’abantu) mu micungire y’isanzure, iyo micungire ikanatanga amahirwe yo kuvumbura ibirushijeho mu isanzure mu buryo bwa kidemokarasi”.

Iyi raporo ya Lowe isaba ibihugu kwiga uburyo amasezerano ya OST yavugururwa kugira ngo abantu bose hamwe bagire uburenganzira ku butaka bwo ku wundi mubumbe uri hanze y’isi, cyangwa hagashyirwaho andi masezerano mashya asimbura OST.

Raporo ya Lowe igaragaza n’impungenge kuri Leta z’ibihugu bimwe na bimwe (nk’u Bushinwa n’u Burusiya) ngo zishobora kwiha ubwo butaka ntizishake ko abaturage bazo babubonaho uburenganzira.

Kuba amasezerano ya OST agaragaza ko isanzure ritagira nyiraryo (nta mipaka), nta gihugu gishobora kwiyitirira undi mubumbe uwo ari wo wose uri mu isanzure, nyamara ngo hari ibihugu bikorerayo ubuvumbuzi buvamo gucuruza ibyavuyemo ku batuye isi.

Aha twakwibutsa ko ubwo Armstrong na Buzz bari bakubutse ku Kwezi bazanye ibirogarama birenga 21 by’ubutakaba bavanyeyo, bakabugurisha kuri Leta yabo kugira ngo bubikwe mu nzu ndangamurage cyangwa bunakorweho ubushakashatsi.

Lowe atanga urugero rw’aho uwari Perezida wa USA, Donald Trump yavuze ko Abanyamerika bafite uburenganzira bwo gukora ubuvumbuzi bugamije ubucuruzi mu isanzure.

Abarusiya bumvise iryo jambo rya Trump bavuga ko ibi byateza kwikubira ubutaka bwo ku yindi mibumbe, hirengagijwe ko abatuye isi bose babufiteho uburenganzira bungana.

Ibi ngo birajyana n’uko hazanabaho kwiyitirira inyanja ngari(Oceans) ziri ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka