Uko umugore wa Perezida Habyarimana yaje kwaka amafaranga y’indishyi mu Rwanda
Perezida Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu ntangiriro z’uwa 1994 yaguye mu ndege yahanuwe ijya kugwa ku Kibuga cy’indege I Kanombe, mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, ubwo yari avuye mu nama i Dar es Salam muri Tanzania. Amakuru menshi agaragaza ko yishwe n’agatsiko k’abo mu butegetsi bwe bari bafite ibyabo bahanganyemo.

Habyarimana yapfanye na bimwe mu byegera bye, ndetse n’abari batwaye indege. Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira yari yahaye rifuti, n’abari kumwe na we babiri nabo baguye muri iriya ndege yataye ibisigazwa mu rugo rwa Habyarimana I Kanombe.
Urupfu rwa Habyarimana rwakurikiwe na Jenoside yakorewe abatutsi yarimbuye imbaga kuva kuwa 7 Mata 1994 kugera muri Nyakanga y’uwo mwaka, ubwo yahagarikwaga na FPR Inkotanyi.
Icyakora yari yarateguwe na Perezida Habyarimana n’ubutegetsi bwe, dore ko hagiye habaho n’igeragezwa ryayo mu myaka inyuranye nk’uko abagiye barokoka, ndetse n’amateka abigaragaza.
Muri icyo gihe cya Jenoside, ingabo zari iza Leta y’icyo gihe zafatanyije n’iz’Abafaransa, maze zikorera umuhora mwiza umuryango wa Habyarimana wose uhungira i Burayi nta n’uriwe urwara.
Bagezeyo, Leta y’u Bufaransa yabahaye impano y’Amafaranga ibihumi 230(ubaze mu Mafaranga y’u Rwanda uyu munsi, ayo yaba nka miliyoni 130 Frw)yo gufasha impunzi, nuko batura ku buryo butemewe n’amategeko (nta byangombwa) ahitwa Essonne mu nkengero z’umujyi wa Paris. Kanziga yamaze imyaka ine yisuganya, nuko amaze gushira impumu yibuka ko hari amafaranga yandi agomba kurya aturutse mu Rwanda.
Agatha Habyarimana yohereza abazungu ‘kumuzanira amafaranga’
Mu ntangiriro z’Ukwakira 1998, Umunyamategeko Laurent Nkongoli yari yibereye mu kazi ke ka buri munsi ubwo yamenyaga amakuru ko Agathe Kanziga yohereje aba avoka gufata amafaranga y’indishyi ku mugabo we witabye Imana mu kigo cyari cyarihaye akabyiniriro k’imfura mu bwishingizi nyarwanda’, SONARWA.

Uyu munyamategeko azi uko Jenoside yagenze, akaba azi neza ko yateguwe n’uwo bari baje gusabira indishyi, ndetse igashyirwa mu bikorwa n’abamukikije. Aba kandi barimo abo mu kazu, agatsiko kari kihariye ubutegetsi bivugwa ko kari kayobowe n’umugore wa Habyarimana. Ni yo mpamvu yahise agira umwete.
Agira ati “nari nzi uko Jenoside yagenze. Mbere y’uko itangira, bahoraga bateguza abatutsi ko bagiye gupfa, kandi bakicwa na Leta. Ndetse igitangira, bohereje abasirikare babanziriza abandi bose kwica abatutsi.”
Yongeraho ati “nahise mvuga nti ubwo rero Habyarimana ni we ugomba guhabwa indishyi, cyangwa abanyarwanda yasize ahekuye ni bo bagomba guhabwa indishyi?”
Byatumye arega abazungura ba Habyarimana bashakaga indishyi kuko yibwiraga ati “ngomba gutanga ikirego mu mwanya w’abiciwe ababo muri Jenoside, maze ayo mafaranga agahagarikwa.”

Muri iki kirego, abantu umunani bahuye na Nkongoli, ababwira gahunda yari afite, kuko yagiraga ati “ntiwahagararira abantu mu rubanza bataguhaye uburenganzira. Ni yo mpamvu twahuye, tugakora inama, maze tukemeranya ko icyo kirego cyo guhagarika ayo mafaranga ngitanga, agahagarikwa kugeza urubanza rubaye.”
Abarega ni bande?
Dukurikije kopi y’iteka rihagarika izi ndishyi, abo umunyamategeko yasabye ko indishyi zabo zihagarikwa, ku isonga harimo Habyarimana Juvenal, na bamwe mu bari hamwe na we, ari bo umunyapolitiki Renzaho Juvenal, Nsabimana Dogaratias wari umugaba mukuru w’ingabo, Muganga Akingeneye Emmanuel, Elie Sagatwa ndetse na Bagaragaza Thadee.
Mu bari ku rutonde rw’abantu umunani barega, harimo abavandimwe babiri bafite umuvandimwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira I Kigali.
Abandi nabo biganjemo abarokotse Jenoside baturuka ku Kabaye, ubu ni mu Karere ka Nyabihu, hafi y’aho Habyarimana avuka, ari naho Leon Mugesera yavugiye imbwirwaruhame yateguye Jenoside.

Mu gihe cyo gutanga ikirego, Nkongoli yari mu bayobozi ba Ibuka, umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watangiranye n’inshingano nyamukuru yo kugeza abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu butabera.
Agira ati “Icyo gihe nareze abagenerwamurage (succession) ba Habyarimana, ariko mfite abo mpagarariye bagera ku munani. Nashakaga iteka(ordonance) rya Perezida w’urukiko rifatira amafaranga y’indishyi y’impanuka y’indege. Narabikoze, amafaranga arafatirwa.”
Icyo gihe icyakora, umuryango wa Habyarimana wabyakiriye nabi, aho Nkongoli agira ati “umuhungu wa Habyarimana yatangiye kuvuga ku maradiyo ngo umuntu mubi kurusha abandi mu Rwanda ni Maitre Nkongoli wubahuka akaba ariho arega n’abapfuye.”
Nkongoli na we yakoresheje itangazamakuru uwamushebeje yakoresheje maze arasubiza ati “umuhungu wa Habyarimana iyo aza kumenya ubwenge aba yaransabye nkamubera avoka. Nari kumugira inama yo kwirinda kuzungura Habyarimana Yuvenale, kuko umuntu azungura ibiriho n’amadeni(on herite de l’actif et du passif)”
Icyo Nkongoli yashakaga kubwira abo kwa Habyarimana ni uko kuzungura se, bisobanuye ko n’amaraso y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ku biganza bya se, ubwo nabo bayakiriye.
“Iyo mubera umunyamategeko, nari kumubwira nti Habyarimana afite amadeni menshi cyane mu Rwanda. Wa mwana we niba wihaye kumuzungura, uragowe.”
Avuga ku madeni ya Habyarimana, yatanze urugero ati “tekereza umuntu wari umugaba w’ingabo, maze umunsi umwe agahimba y’uko Kigali yafashwe, agategeka ingabo bakarara barasa mu kirere, muri za 1991, arasa ubusa.”

Yongeraho ati “umuntu watanze itegeko ko ibyitso bigomba gufatwa muri Kigali ni nde? Ikindi, bashyiraho bariere mu mujyi wa Kigali, wibwira ko byari ibiki? Ngaho mbwira! Imbwirwaruhame yavugiye I Musanze, ngo amasezerano y’amahoro ya Arusha ni ibikaratasi, akangurira abanyarwanda kwicana, kandi abo bahanganye bashaka inzira y’amahoro, uwo muntu iyo aba akiriho ntiyari kubiryozwa? Iyo aba ahari twari kubimurega.”
Aha rero, Nkongoli agira ati “iyo umuntu apfuye, mu bijyanye n’indishyi n’amadeni, abazungura be ni bo babibazwa.”
Ayo mafaranga ubu ari he?
Ubwo Nkongoli yamaraga gutanga iki kirego, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge inshuro nk’eshatu, ariko nyuma ahamagarirwa izindi nshingano z’igihugu zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Canada ndetse wari ushinzwe na Cuba kuva mu 1999. Icyo gihe, ntiyakomeje gukurikirana imigendekere y’iki kibazo.
Izi nshingano za Ambasaderi yaje kuzisoza, maze agaruka mu Rwanda, aho mu 2002 yongeye gusubira mu mwuga we wo guhagararira abantu mu mategeko, ariko ntiyahatinda, kuko yahise asubizwa mu nshingano z’igihugu. Yabaye Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, kugera mu 2016, maze umwaka ukurikiyeho, yongera kwambara ikanzu y’abavoka kugeza ubu.
Agira ati “Mu mezi make ashize, nagiye kubaza aho iby’iki kirego bigeze, bambwira ko kopi z’uru rubanza batazibona. Ariko ndashaka gusobanukirwa aho bihagaze kuko nzongera mbikurikirane. Ese Sonarwa ayo mafaranga yarayatanze, ese urubanza rwaraburanywe? Ayo makuru nkeneye kuyamenya.”

Hagati aho, Nkongoli avuga ko haramutse habonetse indi mitungo ya Habyarimana isigaye mu gihugu, nayo yaba ikwiye gufatirwa. Icyakora, atekereza ko mbere ya Jenoside Habyarimana imitungo ye myinshi yaba yaragerageje kuyikuraho, akayihisha indi akayigurisha. Muri iyo ngo haba harimo n’iyari ku I Rebero.
Hagati aho, Me Nkongoli yumva ko abo mu muryango wa Ntaryamira bo ngo baba barabonye indishyi.
Yibaza impamvu imanza zabaye Jenoside ikirangira zakurikiranaga no kuregera indishyi kandi zikanatangwa, ariko iby’indishyi bikagenda bikendera gahoro gahoro, ubu bikaba bitakitabwaho cyane.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|