Uko imbwa yakijije uwari ugiye kwicirwa icyaha atakoze – Iherezo

Tumaze iminsi tubagezaho inkuru ya Pierre wakatiwe igihano cyo kwicwa ariko akaza gutabarwa n’urukundo rw’imbwa ye ku munota wa nyuma. Ubwo dusoza iyi nkuru, Pierre ashoje urugamba rw’ingenzi aratashye, na Hugo ye bageze imuhira.

Imyanzuro y’urubanza
Nyuma y’umwanya munini biherereye, inteko yagarutse mu cyumba cy’urukiko umucamanza aterura agira ati “Pierre Laurent, ugizwe umwere ku byaha byose washinjwaga. Ubu urarekuwe. Abari mu rukiko bose ngo kaci kaci kaci kaci! Abandi amarira ari yose, Pierre afata Hugo mu biganza bye, mu gihe imirabyo ya kamera nayo yacicikanaga irimo gufata ako kanya ngo katazigera kibagirana.
Urugamba rwari rukiri rwose

Nubwo ibyishimo byari byose, Pierre yarazi neza ko ubutumwa nyamukuru yari atarabusohoza. Yari amaze gusubizwa ubwigenge bwe, ariko yari yariyemeje ko agomba guharanira ko nta wundi muntu ugomba guhura n’akarengane yakorewe. Basohotse mu rukiko, Hugo na Pierre bakiriwe n’ikivunge cy’abantu batabarika. Michel nawe yari ahari aseka yishimye. Sophia yegera Pierre aramubwira ati ubu bwisanzure wari ubukwiye. Ubu rero ugomba kwereka isi uwo uri we by’ukuri.

Pierre yitegereza Hugo irimo kuzunguza umurizo maze aravuga ati: Tuzabishobora dufatanyije. Ubwo Pierre akomeza kuryoherwa n’umwuka w’ubwigenge ari kumwe na Hugo. Nyuma y’imyaka myinshi yamaze ashinjwa ibinyoma, yarashyize yumva ubushyuhe bw’ubutabera n’imbaraga z’ubuzima bushya bwari bumutegereje.
Icyaha Pierre yashinjwaga

Ibirego byari byarajyanye Pierre mu kirongozi cy’urupfu, byari birenze ukwemera kandi nta shingiro byari bifite. Yashinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’umufundi mugenzi we bakoranaga witwaga Michel Charpentier, wishwe mu buryo ndengakamere.

Ukuri nyako kwari inyuma y’ibyo birego, nako kwashyizwe ahagaragara mu gihe cy’urubanza. Pierre yari yaratahuye imikorere yamunzwe na ruswa n’iyezandonke byagizwemo uruhare n’abayobozi bakuru b’ikigo yakoreraga.

Atangiye kubabwira ko azabatamaza, ni bwo yatezwe umutego na banyiri gukora icyaha bakoresheje ububasha bwabo n’ikimenyane kugira ngo bamugushemo ajye kugwa mu buroko.
Guhindura ubuzima

Iminsi yakurikiye imikirize y’urubanza yabaye iyindi; inkuru ya Pierre na Hugo yaravuzwe biratinda, ituma imbwa ihinduka ikimenyetso cy’ubudahemuka n’ubudaheranwa. Pierre yafashe icyemezo cyo kudasubira mu buzima nk’umwubatsi, atangira gukora ubukangurambaga bwo kuvugurura imikorere y’ubutabera no gufasha abandi barenganywa ku maherere kubera amakosa y’ubutabera.

Abifashijwemo na Michel na Sophia, Pierre yashinze umuryango witwa ‘Cri de Justice’ utabariza abarenganyijwe n’ubutabera. Imbwa ye Hugo ni yo yabaye ikirango cy’uwo mushinga, ikajya yitabira ibikorwa byose byategurwaga hirya no hino, ari nako yigarurira imitima y’abayibonye bose.

Umunsi umwe, Pierre arimo kureba Hugo ikina mu busitani bw’inzu nshya yari yaraguze, yongera kwibuka ubuzima yanyuzemo. Yitegereza imbwa yaje mu buzima bwe nk’umuhuza wa nyuma hagati ye n’ubwigenge, ndetse ikarenga ikaba n’umufatanyabikorwa we nyamukuru n’inshuti ye magara.

Pierre yitegereza Hugo arayibwira ati: ntabwo watabaye ubuzima bwanjye gusa, ahubwo wabuhaye n’umurongo.

Ubuzima bwa Pierre na Hugo ntabwo ari inkuru yerekana gusa imbaraga zo gukora ibikurenze, ahubwo inibutsa ko no mu bihe by’icuraburindi umuntu ashobora kubona urumuri atatekerezaga ko azigera abona, urugero nko mu ndoro nziranenge y’imbwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka