Uburengerazuba: Rubavu, Karongi na Rusizi turi imbere mu nyubako nziza
Muri iki gice cya gatatu ku iterambere ry’imiturire mu Rwanda turabagezaho uko byifashe mu ntara y’Uburengerazuba. Muri iyi ntara bigaragara ko uturere dukora ku kiyaga cya Kivu nka Rubavu, Karongi na Rusizi ari two turi imbere y’utundi mu bijyanye n’imyubakire.
Karongi
Uko imyubakire itera imbere mu karere ka Karongi ni ko n’umubare w’amahoteli wiyongera. Mu myaka itanu ishize icyitwa Umujyi wa Kibuye iyo wakigeragamo wasangaga ari nk’akadomo none ubu umujyi umaze kwaguka ku buryo hasigaye hari amahotel agera mu icumi ndetse n’andi akirimo kubakwa.
Ku Kiyaga cya Kivu hari hacyambaye ubusa ariko ubu bagenda bahubaka amazu meza yiganjemo amahoteli ku buryo ikibanza cyaho kibona umugabo kigasiba undi.





Ngororero
Akarere ka Ngororero gasanzwe kagaragaramo imiturire iri ku rwego ruciriritse ndetse hamwe na hamwe iri ku rwego rwo hasi, ahanini kubera ubukene bwakunze kuranga aka karere, imyumvire yari ikiri hasi ndetse n’imiterere yako itorohera abashaka kubaka.
Ubu, henshi muri aka karere uhasanga uduce (imidugudu cyangwa utundi duce tw’icyaro), aho abaturage batangiye kubaka amazu meza asakaje amabati mu gihe mbere basakazaga amategura kurusha amabati, ariko cyane mu duce tw’icyaro.
Hateguwe imidugudu myinshi ndetse hanategura imisozi izubakwaho imidugudu ubu ikaba arimo kugezwaho ibyangombwa nk’amashanyarazi, imihanda n’amazi.







Nyabihu
Mu karere ka Nyabihu kuvugurura imiturire birakomeje. Muri santire ya Mukamira ifatwa nk’agace k’umujyi w’akarere ka Nyabihu, batangiye igikorwa cyo kuzakatamo ibibanza kugira ngo iyi santire ifatwa nk’umujyi izaturwemo bijyanye n’igihe tugezemo.
Ikijyanye no gutura mu midugudu nacyo cyaritabiriwe, ku buryo usanga abaturage babishishikarizwa, n’abasore bubaka bagashishikarizwa gutura mu midugudu.






Nyamasheke
Akarere ka Nyamasheke gafite igice kinini cy’icyaro, muri iki gihe harimo gutera imbere ku buryo bugaragara cyane ko harimo kuzamuka amazu meza y’abaturage ndetse n’amahoteli.
Umuhanda wa kaburimbo umaze kuhagera ndetse n’amashanyarazi amaze kugera mu mirenge yose uko ari 15 igize akarere ka Nyamasheke.




Rubavu
Iterambere ry’imyubakire mu karere ka Rubavu rigenda ritera imbere ndetse abatuye mu manegeka no mu nzu zishaje bagafashwa kubaka inyubako nziza mu midugudu nkuko biboneka Rubavu, Karukogo na Mahoko, gusa hamwe imyubakire ntijyana no gutunganya imihanda kuburyo abaturage batura mu kajagari.
Umujyi wa Gisenyi ariko uracyabonekamo inyubako zishaje zitajyanye n’igihe mu gihe mu nkengero zawo haboneka amazu mashya meza.






Rusizi
Umujyi w’akarere ka Rusizi urimo gutera imbere uzamukamo amazu meza cyane cyane ahantu hitaruye umujyi no ku nkengero z’umuhanda ariko hari ahakigaragara akajagari cyane cyane mu mujyi rwagati ahakorerwa ubucuruzi kuko amazu ahari hafi ya yose ashaje.
Uretse imiterere y’akarere ka Rusizi kagizwe n’imisozi, ikindi kibangamiye imiturire y’aka karere gafite umwe mu mijyi itandatu izaba yungirije umujyi wa Kigali ni imihanda itarahagera aho no mu mujyi rwagati nta mihanda ikoze neza kuko iyo imvura yaguye ibyondo byuzura ahantu hose.







Rutsiro
Abatuye mu karere ka Rutsiro bafite umuco wo kubakisha amategura kuko ngo abahendukira kuyabona n’ubwo muri iyi minsi hari bamwe batangiye kubaka inzu zigezweho.
Mu karere ka Rutsiro abaturage batujwe mu midugudu ariko uracyasanga bamwe na bamwe bagituye ahantu hagoye cyane ku buryo usanga inkangu ziterwa n’imisozi miremire zikunze gusenya amazu.




Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Uburengerazuba
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
wow! nukuri u Rwanda ruri gutera imbere mu mpande z’igihugu cyose kandi ni byiza cyane
muzarye mugabanya kubeshya amafoto mwerekana ko ari ayarubavu ukurikije uko muherekana nabantu bahazi bakubwirako yafafwe muri 2011 kuoo inyubako mwerekana sizo ziri aho mwerekanye kd bizwi na buro wese ko gisenyi iri mumigi 4 nyiza yu Rwanda murye mwifatira ayanyu mafoto kd aryanye nigi he apana copy paste mubeshya abakunzi banyu
dodos avuze ukuri
ibi birerekana iterambere muri iyi ntara kandi nanubu rigikomeje kwiyongera kubera abayobozi bacu dufatnyije twese hamwe
icyo mbonye nuko ano mafoto ariya mbere ya 2012 nkurikije umugi wa gisenyi ntuyemo nuko icyo gihe wari umeze