Uburengerazuba: Ahenshi abaturage ntibaca iryera Televiziyo zashyizwe mu nzego z’ubuyobozi
Mu mwaka wa 2013 ahenshi mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba hatanzwe Televiziyo zo gushyirwa mu tugari no mu mirenge kugira ngo zifashe abaturage kumenya amakuru y’ibibera mu gihugu, no kubarinda kurambirwa mu gihe bagiye gushaka serivisi.
N’ubwo henshi Televiziyo zatanzwe abagenerwabikorwa bavuga ko bataziciye iryera kuko aho gushyirwa aho bazireba abayobozi bazishyize mu biro byabo ahandi zibikwa mu tubati.
Mu igenzura Kigali Today yakoze mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba yasanze henshi Televiziyo ziterekwa abaturage, ahandi bakavuga ko bahawe televiziyo bataragira umuriro bahitamo kuzibika, uretse ko hari n’abafite umuriro bazibitse.
Nyamasheke
Mu tugari 10 two mu Karere ka Nyamasheke Kigali Today yasuye, mu Kagari ka Ninzi honyine niho ushobora kugera ugasanga iyo tereviziyo yaka, ndetse rimwe na rimwe ugasanga abaturage bayireba.

Ahandi mu tundi tugari zirabitse ntiwamenya ko zihaba. Zimwe mu mpamvu batanga ngo ni uko ntaho bafite bashobora kuyerekanira bityo bagahitamo kuyibika.
Utugari nka Rwesero, Shara na Mubumbano mu Murenge wa Kagano hose zirabitse abaturage ntibazi niba zinahaba, ndetse no mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri ntibazi niba ibaho kuko iterekanwa.

Muri irusange, biragoye kubona ahantu izi Televiziyo zahawe abaturage zarengeye ndetse n’impamvu yatumye zigurwa kuko zidakoreshwa.
Izi Televiziyo zaguzwe amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 550 buri imwe zishyirwa mu tugari. Mu mu Karere ka Nyamasheke hari utugari 68.
Rusizi
Bamwe mu baturage bo mu tugari dutandukanye two mu Karere ka Rusizi barimo Mukamana Daforoza na Ntirenganya Jean Baptiste, bavuga ko televiziyo bahawe na Leta mu tugari zitarangwa mu nyubako z’utugari twabo kuko batarazica iryera.




Ngororero
Mu Karere ka Ngororero hashyizwe Televiziyo 19, harimo 13 zashyizwe mu mirenge n’izindi 6 zashyizwe mu tugari 6 twari dufite umuriro w’amashanyarazi.
Isuzuma Kigali Today yakoze ryagaragaje ko hamwe na hamwe izo Televiziyo ari nzima kandi zikoreshwa rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zitandukanye zahabereye, nk’ibiganiro byigisha abaturage guteka, isuku, kuboneza urubyaro n’ibindi, ariko ntizikoreshwa buri munsi.


Nyabihu
Mu Karere ka Nyabihu Televiziyo zaratanzwe zishyirwa ku mirenge ariko abaturage bavuga ko batazibona kuko abayobozi bazifungirana.

Rubavu
Mu Karere ka Rubavu Televiziyo zaratanzwe mu tugari twinshi no ku mirenge ariko iyo uhageze usanga zidahari. Hamwe na hamwe usanga aho zari zarashyizwe zarahakuwe, uretse ko hari n’utugari twazihawe tutagira umuriro bagahitamo kuzibika nko mu Murenge wa Bugeshi. Hari n’ahari umuriro udashobora kuzica iryera.





Televiziyo zashyizwe mu tugari n’imirenge n’akarere zagiye zigurwa ku biciro biri hejuru havugwa ko abaturage bagomba guhabwa amakuru y’ibibera mu bice bitandukanye mu gihugu, ariko kuva zagurwa henshi ntizigeze zerekwa abaturage.
Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Uburengerazuba
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ABOBABITSE TEREVISION
BAHAWE NTABWO ARIMITAKO YOKUBIKUMANIKA MUNZU BAZIBAKE
ZIHABWE ABAZIKORESHA.
Rega ntago ibintu byose bakorwa mu ijuro rimwe ariko bizagenda bihagera gahoro gahoro
Flat iba ikenewe no rugo wana.