Rwamagana: Ntibavuga rumwe ku gitera indwara z’imirire mibi

Ababyeyi bo mu Karere ka Rwamagana ntibavuga rumwe ku kibazo gitera indwara z’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Hari abavuga ko izo ndwara ziterwa n’ubukene mu miryango kuko hari abatabasha kubona amafunguro akungahaye ku ntungamubiri bagaburira abana.

Ababyeyi b'i Rwamagana ntibavuga rumwe ku gitera indwara z'imirire mibi.
Ababyeyi b’i Rwamagana ntibavuga rumwe ku gitera indwara z’imirire mibi.

Musabyimana Donatille wo mu Murenge wa Musha agira ati “Imirire mibi ikunze kugaragara mu babyeyi bakennye, guha umwana akanyama cyangwa agafi ugasanga bigoranye.”

Uwitwa Nyirakanyana we avuga ko bagize ubukene batewe n’izuba ryangije imyaka, bigatuma hari ababyeyi batabona ibyo kwita ku mwana bihagije ari na byo bitera kugwingira.

Gusa hari abandi babyeyi bavuga ko kurwaza indwara z’imirire mibi bishingiye ku bumenyi buke no kudasobanukirwa kwa bamwe mu babyeyi, bitewe n’uko ibikenewe kugira ngo umubyeyi agabure indyo yuzuye bidahenda.

Kagwera avuga ko nubwo umuntu yaba ari umukene, atabura umufungo w'imboga (wa 50Frw) wo guteka.
Kagwera avuga ko nubwo umuntu yaba ari umukene, atabura umufungo w’imboga (wa 50Frw) wo guteka.

Kagwera Jeannine wo mu Murenge wa Gishari agira ati “Ntabwo ubukene butuma umuntu arwara bwaki. Niyo waba uri umukene wabura amafaranga yo kugura indagara? Wabura imboga umufungo ugura amafaranga 50? Indagara utazibonye ugafata izo dodo na twa karoti ugatekera hamwe utuntu twose twa ngombwa ukagaburira umwana wawe nta kibazo yagira.”

Hogoza Assia wo mu Murenge wa Kigabiro we avuga ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ko umuntu aba akize, akavuga ko “bisaba gusobanukirwa ukamenya ibigomba kuba bigize ifunguro.”

Uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongayire Yvonne, avuga ko iki kibazo giterwa n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi no kudasobanukirwa.

Muhongayire avuga ko hari abazindukira mu mirimo bakibagirwa gusiga bateguriye abana ifunguro, hakaba n’abo bigaragara ko bishoboye ariko bakarwaza indwara ziterwa n’imirire mibi kandi batabuze amikoro.

Muhongayire Yvonne wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ikibazo cy'imirire mibi giterwa n'uburangare.
Muhongayire Yvonne wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi giterwa n’uburangare.

Ikibazo cy’imirire mibi ni kimwe mu bimaze iminsi byigirwa uburyo byacika mu Karere ka Rwamagana no mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange.

Mu kurwanya iki kibazo, hafashwe ingamba zo gushyira imbaraga mu gikoni cy’umudugudu ndetse no guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bajye bafasha ababyeyi badafite ubumenyi ku bigize indyo yuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka