Perezida Kagame yagaragaje ibyo Kongo yirengagiza gukora ngo ibone amahoro
Avuga ko ikibazo cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo-DRC ari icyayo bwite, ariko ubu kikaba kimaze guhinduka icy’akarere, mu gihe abatuma kidakemuka barimo ababiterwa n’inyungu zabo bwite by’umwihariko ibihugu by’ibihangange ku Isi bizwi n’amazina.
Agira ati, "M23 ni abakongomani ikibazo gikwiye kuba kibazwa ni impamvu barwana. Kubera iki se dufite impunzi z’Abanyekongo hano mu Rwanda ni uko se twifuza kwakira impunzi gusa, none se ni iki gituma M23 irwana, ni ukubera ko yifuza intambara?."
Yongeraho ati, "Kuki Abanyekongo bakwiye kugira indangamuntu ebyiri iya Kongo n’u Rwanda noneho bikitwa ko u Rwanda rubangamiye umudendezo wa DRC, reka mbabwize ukuri kose rero, iriya mirwano ibera muri DRC ifite inkomoko he yatangiye ryari, bariya barwana bose muri DRC ntibakomoka mu Rwanda hafi ya bose, Kongo niyo yababasanze aho bari".
Asobanura ko kuba Kongo yarabayeho isanga hari imitwe irwanya ubutegetsi, none ubu bakaba bavuga ko iyo mirwano iterwa n’u Rwanda, ari ipfunwe kuri MONUSCO yananiwe gukora inshingano zayo.
Agira ati, "Mu myaka ya 2012-2013, hari abarwanyi bavuye muri Kongo, ni nabo basubiyeyo kuko rwose bahunze bambuwe n’intwaro, zisubizwa DRC, abahungiye hano mu Rwanda bajyaga banohererezwa intumwa za DRC bakaganira, bamwe muri bo baracyari no mu nkambi hano, abahungiye Uganda nibo baremye amatsinda basubira kurwana iwabo, byitirirwa gute u Rwanda, ntaho duhuriye rwose".
Ingingo ebyiri bashingiraho ngo ni uko abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda, icyo kikitwa icyaha cy’uko bavuga Ikinyarwanda bigatuma hashize imyaka isaga 20 u Rwanda rucumbikiye bene wabo.
Indi ngingo ishingiye ku kibazo cya FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ubu bashyigikiwe n’amahanga na DRC nka kimwe mu bihembo ahari bahawe ngo babashe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibyo ngo kandi biba FDRL bahagarikiwe na MONUSCO, dore ko ari nayo yakomeje gukora za Raporo zishinja n’u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC.
Agira ati, "Njyewe njya nibaza icyo MONUSCO yakoze mu myaka 30 ishize kuri FDLR ngo ireke gutera u Rwanda, n’ubushobozi bwayo ahubwo ugasanga yikoma u Rwanda, abantu baragira ngo dukore iki".
Perezida Kagame avuga ko ajya yibaza niba u Rwanda ruramutse rwimukiye ahandi byakemura ikibazo cya DRC, nyamara abantu bakwiye kuba bashingira ku gukemura ibibazo mu mizi yabyo, dore ko n’abakoroni basize bagabanyije imipaka bagizwe na bandi birirwa bavuga ko u Rwanda ari ikibazo kuri DRC, ibyo bikanashimangirwa n’abiyita impuguke za UN zituruka n’ubundi muri ibyo bihugu.
Agira ati, "Amatsinda y’impuguke zikomoka muri ibyo bihugu, nako izo ngirwampuguke zishyira muri raporo zazo ni amakuru bakura mu bayobozi ba DRC, barangiza bakandika ko ubwicanyi bukorerwa abakongomani bwakoze na M23, ko M23 yangiza amategeko mpuzamahanga, ngo u Rwanda rufasha abo barwanyi kwiba amabuye y’agaciro, none se nk’abo twabakorera iki usibye kubima amatwi, ntekereza ko bakwiye kuba bibaza aho bari bari kuva mu myaka 30 ishize, nyamara iki ni ikibazo cyakabaye cyarakwmutse kuva kare, ariko si ikibazo cyakemurwa mu mikino no guhimba ibinyoma".
Yongeye gusubiriramo abirirwa basaba u Rwanda gukura abasirikare barwo muri DRC, bakwiye kwibaza impamvu rwakoherezayo izo ngabo, bakanatanga igisubizo gishingiye kuri icyo cyifuzo, n’ibimenyetso bigaragaza, niba koko bazibonayo bazi n’icyo zimarayo.
Agira ati, "Reka twemere ko ingabo z’u Rwanda ziriyo, bakabaye bibaza impamvu ziriyo, reka tuvuge ko bavuga ko twibayo amabuye y’agaciro, reka nabyo tubyemere, icyo bakabaye bagishakira igisubizo. Ese RDF iri muri Kongo kubera impunzi z’Abanyekongo ducumbikiye, kuki batibaza ikibazo cya FDLR, kandi hari ingero z’ibitero batugabyeho, birimo ibya Musanze, Kinigi, Rubavu, baturasaho amabombe, niba twibayo amabuye kikaba ikibazo, kuki batibaza ikibazo nk’icyo cy’abadutera abombe"?
Avuga ko bibabaje kuba ikibazo cya DRC kinyurwa ku ruhande, nyamara kukireka kikaba ikigugu nta nyungu abashinzwe kugikemura bagikoraho, mu gihe mu nama zose u Rwanda rwitabiriye ngo gikemuke, byarangiye bihera mu kwifotoza gusa, nyamara bakibagirwa ko n’ayo mafoto abagaragaza mu biganiro bitandukanye bidatanga ibisubizo.
Ohereza igitekerezo
|