Perezida Kagame arasubiza ibibazo abanyarwanda bafite muri iyi minsi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iki gicamunsi aragirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho abanyarwanda bategereje kumva ibisubizo ku bibazo biri ho muri iki gihe.
Ibibazo abanyarwanda bakeneye gusubonukirwa birenze uko babyumva buri kinyamakuru kibisobanura uko umurongo gifite uteye, birimo imibanire n’abaturanyi, cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uburundi, Tanzaniya ndetse na Uganda.
Kuva umutwe wa M23 wafata ibice by’igihugu cya Congo uhereye I Goma mu mezi icumi ashize ndetse na mbere ho gato, ibihugu bibiri bibanza kuri uru rutonde, byakomeje gushyira mu majwi u Rwanda.
Bavuga ko u Rwanda rutera inkunga M23, ari na yo mpamvu yakomeje kubatsinda, ikanafata n’ibindi bice byinshi, haba muri Kivu ya ruguru n’iy’epfo n’ibice bya Walikale. N’ubwo kuvuga gutyo byaba bishimangira ko u Rwanda rufite imbaraga kuko umutwe wa M23 barushinja gushyigikira wakubise ingabo nyinshi zishyize hamwe, u Rwanda ruhakana ko nta nkunga na mba rutera M23, kuko ari Abanyakongo baharanira uburenganzira bwabo.
Abanyarwanda bakeneye kumenya uko ibiganiro bigamije kongera kugarura amahoro muri Congo bihagaze, dore ko u Rwanda narwo rwabitumiwemo n’abahuza batandukanye, bagiye bagerageza guhuza abanya Congo ubwabo na Leta yabo ngo barebe uko bahagarika intambara.
Muri ibyo biganiro hari ibibera muri Qatar bigahuza intumwa za M23 na Leta ya Congo, aho baganira ku ngingo ngenderwaho zizashingirwaho mu biganiro by’amahoro.
Hari kandi n’ibibera I Washington muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho u Rwanda na Congo bihuzwa na Amerika ngo baganire cyane cyane ku nzira z’ubukungu zazahura aka karere, ariko guhagarika intambara muri Congo akaba ari wo musingi watuma bikoreka.
Mu biganiro bishize, Perezida Kagame yagiye agaragaza kenshi ko igituma ibi biganiro bitagera ku myanzuro ihamye ari imyitwarire ya Perezida wa Congo Antoine Felix Tshisekedi Chilombo ugira amarangamutima ahindagurika buri kanya, utari umwizerwa.
Ibi ngo bituma intumwa ziganira, zamara kwemeranya ingingo z’ingirakamaro, akavugana na zo mu gihe zitarasinya, bagahindura imvugo, ubwo bikaba birahagaze.
Hamwe n’ibyo kandi, umutwe wa M23 uhanganye na Congo, ukomeza kuvuga ko n’ubwo haba hari kuba ibiganiro, Congo n’abo bafatanya ku rugamba barimo FDLR, Wazalendo, Abarundi ndetse n’abacanshuro bakomeza kugaba ibitero ku baturage b’inzirakarengane, bakabica. Muri iyi minsi ngo bakoresha indege zitagira abapilote, bakaba ngo baranamaze kwigisha FDLR kuzikoresha.
U Rwanda ruvuga ko imikoranire ya Congo n’imitwe y’iterabwoba, ku isonga FDLR, ari kimwe mu nzitizi zikomeye z’aya mahoro amahanga yifuriza Congo ariko yo ikaba idakora ibisabwa ngo agerweho.
U Rwanda n’U Bubiligi n’ibindi bihugu bya kure
Uretse mu karere, abanyarwanda bakeneye kumenya aho umubano n’ibindi bihugu bya kure uhagaze. Ku ikubitiro, hari imibanire yajemo igitotsi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi nyuma y’uko icyo gihugu gitangiye gufata uruhande rwo kubogamira ku byo Congo ishinjwa u Rwanda.
Mu minsi ishize, Ababiligi bitabiriye isiganwa ry’amagare ry’isi ryabereye mu Rwanda rya UCI, ndetse banitwara neza cyane. Na nyuma y’aho, ejobundi Minisitiri w’intebe wungirije w’U Bubiligi yitabiriye inama y’abaminisitiri b’ibihugu bya Francophonie yabereye I Kigali.
Na mbere gato Perezida Kagame yari yitabiriye inama y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ku iterambere rya Afurika yabereye I Buruseri mu Bubiligi. Ese ibihugu byombi byaba hari icyo biri kuganira muri iyi minsi, ibyo bikaba ari ibimenyetso by’ibyo tugiye kubona cyangwa nuko gusa u Rwanda ari igihugu kitagira inzika?
Aha kandi, abanyarwanda bakeneye kumenya uko umubano n’ibindi bihugu uhagaze, nk’Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa bwifitiye umurongo utandukanye n’’uw’Abanyaburayi.
Muri iyi mibanire hazamo n’ikibazo kijyanye na gahunda yo kohereza abimukira bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda. Ese byarahagaze burundu, cyangwa haracyari ibiganiro?
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko kwakira abimukira atari indi nyungu iyo ari yo yose rubategerejemo, ahubwo ari umuco warwo wo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kumva ko ku isi nta muntu n’umwe ukwiye kubura aho arambika umusaya, kandi akahaba atekanye.
Kugeza ubu, u Rwanda rwakira abanya Afurika benshi bavanywe ku nyanja cyane cyane mu gihugu cya Libya, aho batangirwa bashaka kwambuka, bakagirirwa nabi bikomeye. Abaje, bacumbikirwa I Gashora mu karere ka Bugesera, intara y’u Burasirazuba, mu gihe bakora amahitamo, yaba ayo kwigumira mu Rwanda, gusubira iwabo cyangwa gusaba ibindi bihugu binyuranye ku isi kubakira.
Ubushobozi bwo guhaha bumeze bute? Umutekano se?
Muri iki kiganiro, abanyarwanda bakwifuza kumva uko iterambere ry’u Rwanda rihagaze mu gihe ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje guta agaciro ugereranyije n’idolari, ndetse n’imisoro yongerewe nk’uko itegeko rishya ryabiteganyaga.
Bakeneye kumva icyo Leta iteganyiriza umunyarwanda uri kureba imbere igihugu gishaka kugera ku rwego rw’ubukungu buciriritse mu myaka ibarirwa ku mitwe y’intoki, ariko hakaba hari ibibazo by’ubushomeri no kubura igishoro bikibangamiye urubyiruko.
Ibyo kandi byiyongeraho ikibazo cy’amacumbi mu gihugu, ubushobozi bwo guhaha bugenda bugabanuka kubera ibiciro byiyongera ku masoko n’ibindi.
Ku mutekano imbere mu gihugu, kubera amakuru asigaye yihuta cyane, abanyamakuru bashobora kugaragaza ko hamaze iminsi ikibazo cy’urugomo hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu migi. Kimwe mu gitera urugomo gishobora kuba inzoga zitemewe, zirimo n’izikorwa n’inganda zemewe, ariko zigakora ibinyuranye n’ibyo zaherewe uburenganzira.
Mu minsi ishize hari izamenwe, kugira ngo Polisi imenyeshe n’abandi bakizikora iti “turaje muraza kutubona”.
Hagati aho, abanyarwanda bakeneye kumenya amakuru rusange y’imishinga y’ingenzi u Rwanda rufite, harimo uw’ikibuga cy’indege cya Bugesera, imihanda, Rwandair n’ibindi bikorwa remezo bikomeye bizana impinduka mu Rwanda.
Ikipe Perezida afana ihagaze neza...mu Rwanda bikomeje kwanga
Ikindi kandi, ubu ngubu bimaze kumenyekana ko Perezida Kagame ari umufana mwiza w’ikipe ya Arsenal, none inama iraba ikipe ye yaraye ibikoze. Abanyamakuru batamubwiye “Congratulations” baba bibagiwe ikintu cy’ingenzi.
Icyakora, iyi kipe yo muri Premier League, izahagarika amasezerano ya Visit Rwanda umwaka utaha nk’uko byumvikanyweho n’impande zombi. Ese u Rwanda rufite ahandi rwerekeje amaso, cyangwa birahagije igihugu cyageze ku ntego zacyo? Aho si uko baduhenze tugahitamo kubivamo?
Aya makipe y’i Burayi yo ameze neza nta n’ikibazo, ahubwo tugarutse I Kigali, iki kiganiro kiraba mu gihe hari ibibazo mu ikipe igira abafana benshi mu Rwanda, Rayon Sports isa nk’aho yabuze ubuyobozi buhamye, burinda amatiku n’intonganya, kandi bugaharanira iterambere rya siporo mu Rwanda.
Ejobundi habaye inama maze urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ruha Rayon Sports comite y’inzibacyuho izashyiraho amategeko mashya n’inzego zifite ireme. Icyakora bazahura na byinshi byo kunoza, ariko umukuru w’igihugu agira inama zikomeye zishobora kuvana yo Rayon Sports.
Icyo tuzi gusa mu biganiro yagiye atanga mbere, nuko umupira w’amahguru wo mun Rwanda yawubonyemo akavuyo gakabije kabangamira iterambere. Muri ako kavuyo, habamo no kwiringira amarozi mu kibuga.
Ibi icyakora ntibibuza umukuru w’igihugu gukomeza gutera inkunga siporo, n’umupira w’amaguru urimo, dore ko iyo u Rwanda ruburiye mu kibuga, rutaburira no mu bikorwa remezo.
BK Arena, Zaria Court ndetse na Stade Amahoro ni bimwe mu biri gutuma u Rwanda rwinjiza amafaranga mu bukerarugendo, kandi n’ibindi biracyaza.
Ku basenga, biravugwa ko hari abasigaye bigaba, kugira ngo bagere ku rusengero ruri hafi yabo badakererewe ku cyumweru mu gitondo. Nko mu cyaro, ngo birashoboka rwose ko umuturage wa Nyamagabe ashobora kuva i Musange akajya gusengera hakurya ya Mwogo i Rwankuba mu karere ka Ruhango.
Umukuru w’igihugu ni we wakwihera abanyarwanda amakuru nyayo y’uburyo iki kibazo cy’insengero kizarangira, izujuje ibisabwa zigakomorerwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|