Michel Rwagasana, intwari yarwanyije abacurabwenge b’amacakubiri

Ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yagiriraga uruzinduko mu Bubirigi mu 1949, yagarukanye amakuru atari azwi ku migambi y’Abakoloni ku Rwanda, maze ahamagara bamwe mu bakozi be b’abizerwa, arababwira ati “ntabwo abakoloni badukunda, ariko n’igihe naba ndahari muzashyireho ishyaka ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Mu bari aho, harimo Michel Rwagasana wakoraga mu biro by’Umwami, maze afatanya na bagenzi be iryo jambo bariha agaciro.

Rudahigwa koko yaje gutanga, agwa i Burundi mu mpera za Nyakanga 1959 kandi amakuru menshi akaba yaragaragaje ko Abakoloni bari inyuma y’urupfu rwe mu bitaro by’i Burundi.

Urupfu rw’umwami rwakurikiwe na byinshi, ariko abo yari yahaye umurage wo gutangira ishyaka babishyize mu bikorwa hashize amezi abiri Rudahigwa atanze, bashinga Union Nationale Rwandaise(UNAR) maze Rwagasana aza mu bayobozi b’ishyaka, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru.

UNAR yashakaga ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse igashaka ko igihugu kigenga, ariko hazamuka abahezanguni bashyigikiwe n’Ubukoloni, barimo Kayibanda Gregoire, wari se wabo wa Rwagasana.

Aba bashinze MDR Parmehutu, itari ishishikajwe n’ubwigenge bw’u Rwanda, ahubwo yashakaga Demokarasi mbere na mbere’ bisobanuye kuvanaho ubuyobozi bw’Umwami, igihugu kigategekwa n’abo bitaga ‘rubanda nyamwinshi’.

Rwagasana atangira akazi kamuteranyije n’abakurambere b’amacakubiri mu Rwanda

Hagati y’ibitecyerezo byo gushaka ubwigenge, ndetse no gushaka gukura ubuyobozi bw’u Rwanda mu maboko y’umwami hatitawe ku bukoloni, havutse ihangana rikomeye.

Nk’Uko Amb. Isaie Murashi, umunyamateka abisobanura, Abanyarwanda barangajwe imbere na Rwagasana mu 1960 barahagurutse baca Tanzaniya, maze abayobozi baho babafasha kugera New York, bahamara hafi umwaka basaba umuryango w’Abibumbye guha u Rwanda ubwigenge.

Icyakora, kuko harimo kutavuga rumwe mu Rwanda, umuryango w’Abibumbye ngo waba warabwiye Rwagasana na bagenzi be uti “mugende mubanze mukoreshe amatora mumenye abanyrwanda ubuyobozi bashaka niba ari Repubulika cyangwa ubwami. Ni bwo bagarutse hatangira urugendo rwo gutegura Kamarampaka.”

Kamarampaka yabaye mu 1961, maze abaturage batora Repubulika, ndetse batora n’inteko ishinga amategeko, maze Rwagasana aza mu badepite bahagarariye ishyaka UNAR, icyakora MDR Parmehutu iba ari yo yegukana amajwi menshi.

Mu gutsindwa amatora, bamwe mu bayobozi ba UNAR barimo uwitwa Rukeba wari umuyobozi
ntibabyakiriye neza, ari naho bahereye bivumbura, bashinga umutwe w’ingabo bawita inyenzi, bava mu Rwanda batangira guhangana na Leta ya Kayibanda.

Aha ngaha ariko, Rwagasana we ngo yanze kubakurikira. Amb. Murashi agira ati “Rwagasana yaravuze ati ni byiza ko duhangana na bo mu bitecyerezo na politiki kurusha uko twakoresha intwaro.”

Uwimbabazi Rose Marie n'umugabo we bashyira indabo ku gicumbi cy'intwari
Uwimbabazi Rose Marie n’umugabo we bashyira indabo ku gicumbi cy’intwari

Aha ngaha, ngo yakomeje gukorana n’uwitwa Rutsindintwarane ku buyobozi bw’ishyaka ryari rifite icyicaro I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Murashi agira ati “Rwagasana yari afite ubwenge cyane, yagiraga imbwirwaruhame zikomeye kandi zisobanutse, zaba izo yavugiraga mu muryango w’Abibumbuye, ndetse n’izo yakoreraga muri mitingi z’ishyaka, utaretse n’inyandiko zo mu kinyamakuru yari yarashinze kitwa Unite.”

Rwagasana azira kwanga amacakubiri mu ijoro rya Noheli

Mu ijoro ry’uwa 24 Ukuboza 1963, mu gihe abandi bari mu gitaramo cya Noheli, Leta ya Kayibanda wari umaze amezi macye atowe yafashe Rwagasana imwicira mu Ruhengeli, imuziza ko badahuje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice.

Ambasaderi Murashi agira ati “Mu Ruhengeli hari icyo bitaga Prison speciale, yafungirwagamo abo bitaga ibyitso by’inyenzi. Barahabakuraga bakabicira ku musozi witwa Nyamagumba. Uko mu 1990 bafungaga abantu babita ibyitso by’inkotanyi, ni nako mu gihe cya Rwagasana barenganyaga abantu babita ibyitso by’inyenzi. Babafungiraga muri iyo gereza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka