Kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu: Dore aho bituruka

Gushakana k’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu(albino) n’utabufite, byaba imwe mu ngamba zo kugabanya ivuka ry’abana bafite ubu bumuga.

Dr. Nicodeme Hakizimana aganiriza abanyamakuru barengera ibidukikije ku bujyanye no kurengera abafite ubumuga bw'uruhu
Dr. Nicodeme Hakizimana aganiriza abanyamakuru barengera ibidukikije ku bujyanye no kurengera abafite ubumuga bw’uruhu

Umubyeyi ufite akanyangingo (gene) gatera ubumuga bw’uruhu, wenda kitwa (a) ntoya kagira intege nke, hamwe n’agafite imbaraga kadatera ubumuga bw’uruhu (kitwa A), aba yirabura kuko ya A iganza a, ariko atazi ko ashobora kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu mu gihe ahuye n’umeze nka we.

Ubusanzwe, buri muntu agira utunyangingo tubiri (AA), kandi nta na kamwe gashobora gutera ubumuga bw’uruhu. Icyakora hari n’ugira (Aa) bivuze ko afite akanyangingo gakomeye katatera ubumuga bw’uruhu n’akoroshye gashobora gutera ubumuga.

Iyo umugabo n’umugore bombi bafite ubumuga bw’uruhu(aa), bisobanura ko abana bose bazabyara bazaba bafite ubumuga bw’uruhu(aa), kuko umwe yatanze (a) n’undi atanga (a), ariko iyo umwe afite (AA) undi akagira(aa), nta mwana n’umwe ufite ubumuga bw’uruhu bazabyara kuko bose bazaba bafite (Aa).

Ni mu gihe ababyeyi bombi iyo bafite (Aa) n’ubwo birabura nta n’umwe muri bo ufite ubumuga bw’uruhu, (A) iganza (a), bashobora kubyara abana bafite ubumuga bw’uruhu(aa) iyo umwe yatanze (a)n’undi agatanga(a), ariko hakaba hashobora kuvuka n’abadafite ubumuga iyo umwe muri bo cyangwa bombi batanze ya A.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa OIPPA (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism), Dr Nicodème Hakizimana, avuga ko hari igihe ababyeyi bagira utunyangingo dutera ubumuga bw’uruhu batabizi, kandi ngo kudutanga ngo nta kintu umuntu yakora kugira ngo abyirinde.

Dr Hakizimana avuga ko ibindi byago Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bafite, ari uko nta Laboratwari ipima utunyangingo tw’abafite ubumuga bw’uruhu rwera(Albinism) ibarizwa kuri uyu mugabane.

Icyakora na none abafite utunyangingo dutera ubumuga bw’uruhu ngo ni bake cyane, kuko Ibarura Rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, rivuga ko abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bageraga kuri 1,860 muri miliyoni zirenga 13 z’abatuye iki Gihugu (n’ubwo habaruwe abafite ubwo bumuga barengeje imyaka 5 y’amavuko).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inamazanyu ni ingirakamaro

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka