Itegeko rigena uburyo bwo gutwika imirambo, igisubizo ku batishoboye bo muri Kigali

Muri iki gihe mu mujyi wa Kigali gushyingura bisigaye bihenze cyane, aho kugeza ubu abakora akazi ko gushyingura mu irimbi rya Rusororo batangaza ko gushyingura ku buryo buciriritse bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni.

Bamwe mu banya Kigali cyane cyane abafite ubushobozi buke dore ko n’imibereho yo mu Mujyi ubusanzwe iba itaboroheye, bavuga ko itegeko riherutse kwemezwa rigena uburyo bwo gutwika umurambo nka bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe, ryaba rije kubabera igisubizo kuri icyo kibazo, n’ubwo rihabanye n’umuco Nyarwanda.

Iri tegeko rivuga iki ku gutwika imirambo no gushyingura ivu?

Itegeko nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryatowe n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mwaka ushize, riza gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, risohoka mu igazeti ya Leta ukwezi kwa Gicurasi 2013, umutwe waryo wa gatanu uvuga ku byo gutwika umurambo.

Imwe mu masanduku akoze mu biti ahenduka igura ibihumbi 80 byamafaranga y'u Rwanda.
Imwe mu masanduku akoze mu biti ahenduka igura ibihumbi 80 byamafaranga y’u Rwanda.

Ingingo ya 28: Icyemezo cyo gutwika umurambo

Gutwika umurambo ni bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe. Kugira ngo umurambo utwikwe, hagomba kuboneka icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, iyo adahari gitangwa n’umusimbura we.

Icyemezo gisabwa n’ufite uruhare mu byo gushyingura uwapfuye, kikavuga uko itwika rigomba kugenda, igihe n’aho rizabera.

Isaba ry’icyemezo riherekezwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta gihamya icyo umuntu yazize.

Ingingo ya 29: Icyemezo cyo gutwika umurambo iyo hakekwa ko uwapfuye yagiriwe nabi.

Igihe habonetse impamvu zituma hakekwa ko uwapfuye yakorewe ubugizi bwa nabi, icyemezo cyo gutwika ntigitangwa hadakozwe isuzuma ry’umurambo.

Umushinjacyaha ubifitiye ububasha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho umurambo uherereye ni we usaba ko iryo suzuma rikorwa.

Iyo umushinjacyaha atabonetse, iryo saba rikorwa n’umugenzacyaha ukorera mu ifasi umurambo uherereyemo.

Ingingo ya 31: Ikibanza cyo gutwikiramo imirambo

Inama Njyanama y’Akarere ishobora kugena ahantu hamwe cyangwa henshi hazajya hatwikirwamo gusa imirambo.

Icyo cyemezo gishobora kugena ko mu gice cyangwa mu Karere kose, itwikwa ry’imirambo ariho rizajya rikorerwa gusa.

Izi modoka zitwara imirambo zikodeshwa arenga ibihumbi ijana.
Izi modoka zitwara imirambo zikodeshwa arenga ibihumbi ijana.

Ingingo ya 32: Uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu
Iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uburyo bwo gutwika umurambo n’ubwo gushyingura ivu.

Abafite ubushobozi buke basanzwe batorohewe n’imibereho yo muri Kigali igenda ihenda uko bwije n’uko bukeye, mu Kiganiro na Kigalitoday, bemeza ko iri tegeko rizabagabanyiriza igihendo cyo gushyingura cyabafatanyaga n’agahinda igihe bapfushije, ugasanga babuze aho berekeza.

Nsengiyumva Innocent aragira ati “Hari umuturanyi wanjye uherutse gupfusha umwana w’imyaka itandatu, tugiye kumushakira isanduku aho zibarizwa mu gakinjiro dusanga iya make cyane kandi iciriritse mu Mujyi wa Kigali, nk’uko twabibwiwe n’abazicuruza, ko iboneka ku ibihumbi 30, ikaba nabwo ishyingurwamo umwana. Izishyingurwamo abakuru twasanze iziciriritse ari uguhera ku bihumbi 80 kuzamura’’.

Nsengiyumva akomeza avuga ko bamaze kugura iciriritse dore ko ubushobozi bwabagongaga cyane, nk’abakirisitu basengera mu idini gatolika bagombaga kujya gusengera nyakwigendera mbere yo kujya kumushyingura.

Aragira ati “Mu biriziya bitatu twanyuzemo dushaka aho baza kudusomera misa yo gusabira nyakwigendera tukaza kubona hamwe, badutangarije ko Misa yo gusabira uwitabye Imana yishyurwa amafaranga atajya munsi y’ibihumbi icumi, kandi ko tugomba no kwishyura kolari yo kuturirimbira mu Misa, yishyurwa ibihumbi hagati ya 30 na 50 iyo mwumvikanye ‘’.

Kubakira imva gutya bitwara amafaranga arenga ibihumbi magana abiri.
Kubakira imva gutya bitwara amafaranga arenga ibihumbi magana abiri.

Uyu mugabo atangaza kandi ko n’ubwo icyo gihe batishyuye imodoka itwara umurambo kuko hari uwayibatwerereye, nayo ubusanzwe yishyurwa hagati y’ibihumbi 100 na 150 bitewe n’ubwumvikane.

Mu irimbi rya Rusororo bari basanze ikibanza cyo gushyinguramo uwawe giciriritse kiri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350. Iyo wongeyemo no gukaraba Nsengiyumva yatangaje ko usanga umuhango wo gushyingura uciriritse cyane nk’uwo bakoze, uhagarara ibihumbi hagati ya 700 na 800 y’u Rwanda.

Yanongeyeho kandi ko ku bishoboye iyo bongeyeho gukodesha imikenyero y’ababyeyi y’ibara ry’akababaro, kubakisha imva iriho amakaro no gushyiraho ifoto ku mva n’utundi tuntu bijyana, uyu muhango hari n’abo ufata hejuru ya miliyoni imwe.

Akomeza avuga ko iki giciro gikomeza kwiyongera aho kumanuka cyane cyane ku bubakisha imva nyuma yo gushyinguramo, ashingiye ko uko bwije n’ uko bukeye isima, ibyuma bakoresha, ikaro, ikibanza cyangwa imodoka inywa ibitoro, ibi byose igiciro cyabyo kidakunze kumanuka.

Ashingiye kuri ibi yemeranyaho n’abandi batuye muri uyu mujyi wa Kigali bafite ubushobozi buke ko ubu buryo bwo gutwika imirambo bwemejwe na Leta y’u Rwanda, n’ubwo bugifite imbogamizi zo kuba butajyanye n’umuco w’abanyarwanda ndetse umuryango nyarwanda ukaba utarabwumva, bufite ibyiza byo kuba bugabanya ikiguzi gihanitse cyo gushyingura mu buryo bumenyerewe, bijya bisiga imiryango imwe mu bukene bukabije.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 16 )

sha ibi Rutindukanamurego yavuze ni ukuri kwambaye ubusa pe, ahubwo se bari batangira kurikurikiza ra?

nancy yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

birahenze byo kabisa

nana yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

sha bizageraho bigere kabisa ko umuntu bazajya bamutwika bagashyingura ivu kuko birahenze pepep

nana yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka