Imyitwarire mibi y’abana iraturuka he?
Ibyiciro by’urubyiruko, inzego za Leta n’ababyeyi, baragaragaza ko abana bitwara nabi, babikomora ku kuba bataragiriwe inama bakiri bato mu burere, kandi ko imyitwarire mibi y’umwana ayikura mu bice byinshi, haba mu muryango, ku ishuri aho akorera n’aho atemberera no mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ubusesenguzi kandi bugaragaza ko ababyeyi bafite uruhare runini mu gutuma abana babo bangirika bakiri batoya, kubera kutabaha impanuro hakiri kare, kubona bakora amakosa bigafatwa nk’iby’ubwana, no kuba ababyeyi batabonera umwanya abana ngo bamenye uko bakemura ibibazo byabo bishingiye ku marangamutim.
Duhereye ku rubyiruko, uwitwa Tite Harerimana avuga ko amahitamo y’umuntu atuma ahinduka aterwa n’ibidukikije, abo abana nabo, uburere bwe n’uko umuryango wamubaniye muri rusange, imibereho ku ishuri n’uko ibimukikije bigenda bihinduka, bikaba byatuma n’umuntu ahinduka yitwara nabi, abigizemo uruhare cyangwa abyandujwe n’abandi.
Agira ati, “Nyuma yaho nibwo umuntu ajya kubona yisanze mu bibazo bizana ingaruka mu buzima buzaza, kugeza ubwo umuntu ashobora gutangira kwishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi, kubera aho yavukiye, uko yarezwe, abo yabanye nabo n’ibindi bimukikije byamutwaye mu buryo ashaka cyangwa atiteye”.
Harerimana avuga ko ababyeyi b’ubu batacyita kuri buri kintu cyose gishobora kubangamira umwana, kuko n’ab’amikoro ahagije usanga bagenerwa umwanya muto mu kuganirizwa no kugirwa inama kugeza ubwo batangira kwigenga batarageza igihe.
Ni ibiki byatuma umwana yitwara neza?
Umubyeyi Umuhoza Barbara we avuga ko kugira ngo umwana azitware neza, bisaba guhera kuri ya myitwarire y’umubyeyi kuva agisamwa, akiri muto no kugenda ahabwa uburere burimo n’ibihano rimwe na rimwe.
Agira ati, “Niba umubyeyi abonye umwana mu ikosa akicecekera, umwana aba abonye urwaho rwo kwiroha mu maosa azatuma umwana ananirana, yagera ku myaka isaga 20 ntabwo uba ukibashije kumuhirndura kuko imiterere ye iba ishingiye ku ngeso mbi, zizatuma atanagishobora kwisubiraho”.
Avuga ko abantu bakuru nabo bafite uruhare mu myitwarire mibi y’umwana, kuko aho abana bagwiriye mu cyuho cy’imyitwarire mibi haba hataramenyekanye, hakaba hakenewe gucukumbura ibibazo abana babayeho mbere yo kubagaya cyangwa kubakebura.
Sindayigaya Patie nk’urubyiruko we avuga ko ijambo ry’umubyeyi ari ingenzi cyane mu kurwanya imyitwarire mibi y’ababyiruka, kuko ari ho usanga urubyiruko rurimo n’urw’abakobwa n’abahungu rutangira kwangirika.
Agira ati, “Hari igihe usanga umukobwa udakora atunze imodoka nziza, terefone n’ibindi bikoresho bihenze, kandi ntahantu bafite akazi hakaba n’igihe n’ababyeyi babimenya bakinumira, ibyo bikaba byangiza urubyiruko”.
Urubyiruko rw’u Rwanda ruhagaze rute?
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda ari rwo rwinshi kurusha abakuze, kandi ko mu myaka 30 ishize uruhare rw’urubyiruko ruri mu byatumye u Rwanda rugira aho ruva n’aho rugera mu iterambere.
Ibyo bituma Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanze igaragaza ko n’ubwo hari urubyiruko rujya rugaragaza imyitwarire ibangamiye Sosiyeti, hari na benshi bameze neza, kandi ko abo bagaragaza imyitwarire mibi begerwa ngo bahwiturwe.
Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iteramber ry’Ubuhanzi Gilbert Nzigiyimana, avuga ko ntawavuga ko urubyiruko rwose rw’u Rwanda rwitwara nabi, kuko benshi muri rwo bafite imishinga y’iterambere, ibigo bitanga akazi abanyeshuri bagaragaza ubuhanga, no kuba urubyiruko ruri mu byatumye Igihugu cy’u Rwanda kiva mu bukene bukabije kikaba kiri mu murongo mwiza w’iterambere.
Agira ati, “Inzego z’urubyiruko zirubatse kugera ku rwego rw’Igihugu, hari n’uburyo bwinshi duhanuramo urubyiruko kugeza no ku mukuru w’Igihugu nawe utajya ahuga ku gukebura urubyiruko, hari n’abo duhamagara cyangwa dusanga aho bari tukabaganiriza”.
Avuga ko kugendera mu bigare, iterambere ry’ikoranabuhanga, uburere bukeya mu miryango, ku mashuri no mu mirimo, bishobora gutuma umwana yitwara nabi, kandi ko hari n’amakuru ashobora kumenyekana ku muntu harimo n’amakuru mabi urubyiruko rukaba rwabyuriraho rwitwara nabi.
Agira ati, “Urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ruba rufite aho rwabikuye, hari abakura bene ayo amkuru mu ikoranabuhanga, nk’ubuzima bw’ibyamamare bamwe bitwara mu buryo butabereye umuco nyarwanda n’abana bacu babibona ugasanga babifashe n’icyitegererezo”.
Urubyiruko rusanga hakwiye ubufatanye n’iznego zitandukanye uhereye mu muryango, aho umuntu akorera, aho asengera, ko uwamubona yamugira inama aho kumureka ngo ufite ikibazo azirwarize, kubaha umuco w’Igihugu nabyo bikaba byafasha gufasha ababyiruko kugira ibyo bigiraho.
Ohereza igitekerezo
|