Imodoka zihindurira vitensi (Automatic) zishobora gukoreshwa mu bizamini bya Polisi
Mu mwaka wa 2006, Ishyirahamwe ry’imodoka nini zitwarira abantu hamwe (KBS) ryatangiye gukora mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe yatangiranye imodoka 10 gusa. Gusa mu mezi macye izo modoka zatangiye kugenda zigira ibibazo bya hato na hato byasabaga ko zikoreshwa mu igaraji (garage) gusa byari bihenze.
“Imodoka za mbere zacu zari zifite uburyo bwo gutwara bukenera uhindura vitensi (vitesse) kandi kuzibungabunga byari bihenze cyane,” Charles Ngarambe, Umuyobozi mukuru wa KBS, mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today.
Umunyamakuru yamubajije ati: "Ariko se ni iki kitagendaga kuri izo modoka ?"
Ngarambe yasubije ko ngo kubera imodoka no kuba bisi zaragendaga zihagarara kuri buri nzira, ahagenewe kururutsa cyangwa gushyiramo abagenzi, abashoferi byabasaga guhindagura vitensi buri kanya. Urebye, buri munota barahinduraga, ibyo byatumaga moteri zigira ibibazo.
Mu kwihuta mu iterambere, ubu KBS ifite imodoka 190 zose zikoresha uburyo bwa Automatic
KBS ni imwe muri kompanyi (companies) eshatu zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali gusa. Nubwo nta bandi bakora uwo mwuga twavuganye, gusa abenshi bakora mu buryo bumwe na KBS. Nabo ubu bakoresha imodoka za automatic.
Ibyo byatuma twibaza ikibazo kigira kiti: ni gute izi kompanyi zitwara abagenzi zizana imodoka za automatic mu gihe abashoferi bazo bo badahinduka? Aba bashoferi bakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga babikoreye ku modoka zihindurirwa vitensi hifashishijwe intoki (manuel).
Icyo itegeko riteganya ku modoka zihindurirwa vitesi.
Ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bigengwa n’itegeko riha ububasha polisi y’igihugu mu ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Kugira ngo umuntu abone uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu Rwanda, bisaba gukora ibizamini byihariye ndetse bitavugwaho rumwe kuko nta handi biba ku isi. Hari abavuga ko ari ikizamini gikomeye cyane kubona uru ruhushya mu Rwanda.
Iteka rya minisitiri ryasohotse muri Mata 2015, risobanura neza uburyo bwo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Icya mbere ugomba kuba uri hejuru y’imyaka 18 y’amavuko. Ku bashoferi bafite imyaka 45 no hasi yayo, bahinduza impushya zabo mu gihe cy’imyaka 10.
Abari hagati y’imyaka 45 na 50 y’amavuko bo impushya zabo zongererwa igihe hagendewe ku myaka ibura kugira ngo buzuze imyaka 55 y’amavuko, abafite imyaka iri hagati ya 50 na 68 impushya zabo zongererwa igihe buri myaka 5.
Ku bashoferi bitwara cyangwa bikorera ku giti cyabo barengeje imyaka 68 ariko batarengeje imyaka 70, impushya zabo zongerwa igihe buri myaka ine, mu gihe abarengeje imyaka 70 bo basabwa kongeresha ighe buri myaka itatu.
Imibare ya polisi igaragaza ko buri kwezi abarenga ibihumbi 20 bakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. Mu mujyi wa Kigali gusa abarenga ibihumbi 8 biyandikisha mu gukora ibyo bizamini, gusa abarenga 30% by’abakora ibyo bizamini nibo bashobora gutsinda bakabona impushya zibemerera gutwara ibinyabiziga.
Ibizamini byose kuva ku modoka nto kugeza ku nini, bikorwa hakoreshejwe imodoka za manuel. Gutwara ubu bwoko bw’imodoka bisaba ubuhanga ndetse no kwigengesera cyane.
Bisaba kandi ko umushoferi aba afite ingingo zombi zikora nk’amaboko n’ibirenge kugira ngo utwaye abashe guharika ikinyabiziga, kugabanya umuvuduko ndetse no guhindura vitensi icyarimwe. Izo nzira zose ntiwirirwa uzikenera iyo utwaye imodoka yo mu bwoko bwa automatic.
Abakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, bose bagiye batsindwa no kutabasha kubahiriza kimwe mu bizamini ndetse no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda. Ku bwa polisi iyo unaniwe n’ibyo bizamini imodoka ikakuzimana, ubwo uba utsinzwe nta zindi mpaka. Amahirwe aba asigaye ni ukwishyura amafaranga ukongera kwiyandikishiriza ugakora ikizamini ku yindi nshuro.
Byagenda bite umuntu afatanywe uruhushya rwo gutwara rw’uruhimbano? Ibi ntibizakubeho. SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye Kigali Today ko hari uburyo uruhushya rwa nyarwo rukoze ku buryo umupolisi wabitojwe ahita yumva niba ari urwa nyarwo akoshejeho intoki gusa.
Icyo cyaha gihanishwa ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cy’u Rwanda.
Iyi ngingo ivuga ko umunutu wese wigana umukono, ibimenyetso ndetse n’imiterere y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.
Imodoka za automatic nizo ziganje mu isi. Icyo benshi bahurizaho ni uko gutwara imodoka za automatic ari byo byoroha cyane. Ikindi kandi mu myaka 20 ishize, inganda zikora imodoka zibanze ku gukora za automatic gusa.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), igaragaza ko mu modoka ibihumbi 6 320 zinjijwe mu gihugu mu 2017, harimo ibihumbi 5 068 zo kugendamo (abantu ku giti cyabe), 975 zitwara imizigo na 277 nini zo gutwara abagenzi, zose zari zifite agaciro ka miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikigo cy’imisoro ntikigaragaza imibare y’ingano y’imodoka za automatic ugereranije n’iza manuel, gusa abacuruza izo modoka n’abaturage ubwabo bavuga ko ubu imodoka nyinshi ziri mu Rwanda ari izikoresha uburyo bwa automatic.
Mu kwezi gushize, bwa mbere mu Rwanda hatangiye guteranyirizwa imodoka z’uruganda ry’Abadage Volkswagen. Umwe mu bayobozi barwo utarifuje ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko bazakora imodoka bagendeye ku byifuzo by’ababagana, gusa ikigaragara ni uko izo basabwa cyane ari iza automatic.
Ku bwa Ndahayo Didier ushinzwe ubucuruzi muri Rwanda Motor ihagarariye uruganda rw’Abayapani Suzuki mu Rwanda, ngo 80% by’imodoka basabwa n’ababagana ziba ari automatic. Ndahayo avuga ko ibi bitangiye guhinduka mu myaka micye ishize kuko ngo mbere izatumizwaga cyane ni manuel.
Imibare dukesha ikigo cy’ubushakashatsi mu by’imodoka (UK-based Motoring Research), isoko ry’imodoka za automatic ryari munsi ya 15% mu 1998, gusa ngo kugeza uyu munsi ryazatumutse ku kigero cya 60% . Urugero, mu 2016 imodoka za manuel zacurujwe ziri munsi ya 3%.
None ubwo bimeze bityo kuki polisi itareka abantu ngo bakoreshe izo modoka mu bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga?
Muri Mata uyu mwaka, umuturage witwa Shumbusho Frank yasabye abagize inteko ishingamategeko kwemerera abakora ibizamini kujya bakoresha imodoka za automatic. Yavuze ko ashaka ko ukora ikizamini yajya ahitamo imodoka akoresha yaba automatic cyangwa manuel.
Mu ibaruwa ye, yabwiye Abadepite ko kuba imodoka zose zemererwa kwinjira mu gihugu zikanatanga imisoro zose, hanyuma mu gukora ikizamini cyo gutwara hagakoreshwa iza manuel gusa ngo ari ukuvangura. Iyo baruwa ye Ubu busabe bwe yakanguye abandi Banyarwanda nabo bari bafite icyo kibazo.
Abajijwe icyo kibazo, Umuvugizi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Ndushabandi, yavuze ko polisi idashyiraho amategeko, ngo ahubwo yo ishyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya.
Yongeyeho ko kuba itegeko ryahinduka imodoka za automatic na zo zikemererwa gukoreshwa mu bizamini ntacyo byabatwara. Ku bwe ngo ni ah’Abanyarwanda kotsa igitutu abagize inteko kugira ngo itegeko rihinduke.
Mugisha Bosco, umushoferi utwara ikamyo ikoresha uburyo bwa automatic akaba n’umwarimu wigisha gutwara imodoka i Remera, avuga ko gukoresha imodoka za automatic mu bizamni ari byiza gusa ngo hagomba kubamo ubwitonzi.
Yagize ati “Imodoka za manuel koko ziragora kuzitwara, ariko n’ubwo zigora zituma abanyeshuri bagira ubumenyi bwihariye bwo kwikura mu ngorane izo ari zo zose bahura na zo mu muhanda.”
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibibintu birashimishije,nibashyireho iryotegeko ryaririkenewe!!Outomatic iroroha.nibyiza!!
ibikwiye guhinduka mu bizamini ni byinshi:
ni gute umuntu atsindirwa ku kizamini cya nyuma bigasaba ko azasubiramo ahereye kubyo yari yatsinze mbere? ntago bishoboka ko umuntu yajya ahera kucyo yari yatsindiweho?
ikindi kibazo aba depite badufasha ni igihe permit provisoire imara cy’imyaka ibiri gusa yarangira ugasubira mu kizamini!!ibyo koko ni ibiki?
aho igi system yo kwiyandikishiriza ku irembo yaziye bisigaye bigorana kubera ikoranabuhanga rimwe na rimwe bikanga kdi provisoire iba irimo kugenda irangira!
mbere hariho uburyo bwo kuba wakwiyandikisha buri kwezi ukanakora ikizami bitewe nuko utsinzwe,none umuntu asigaye yiyandikisha agategereza gukora nka nyuma y’amezi 2cg 3. bivuzeko byibura mu mwaka ushobora gukora ibizamini bibiri mugihe watsinzwe icya mbere.kdi ibizamini biba bikomeye rwose, bigatuma icyo gihe gishira utegereje kuzongera gukora kiba kinini.provisoire ikaba irarangiye bigasaba gutanga andi mafaranga no gukora ikindi kizamini bundi bushya!!
ibyo bifatwa nk’iki koko??? niba ari amafaranga yatangwa ariko umuntu ntasubire gukora ibizamini yatsinze mbere
Nange nibaza icyo bagenderaho batesha agaciro provisoire mugihe cyimyaka 2. umuntu ufite liscence ya kaminuza ubumenyi bwe ko budasaza . ubwo provisoire bwo busaza bute kdi ari umuntu umwe
RWOSE ITEGEKO NIRIHINDUKE NIZA AUTOMATIC ZIJYE ZIKORESHWA MUBIZAMINI
RWOSE ITEGEKO NIRIHINDUKE NIZA AUTOMATIC ZIJYE ZIKORESHWA MUBIZAMINI