Imikurire y’imijyi n’imihindagukire y’ikirere intandaro y’imyuzure mu Rwanda - Impuguke

Impuguke mu bijyanye n’ibiza kimeza cyangwa ibiterwa n’ibikorwa bya muntu, zisanga imikurire y’imijyi ari intandaro y’imyuzure yugarije u Rwanda.

Mu Rwanda hirya no hino mu kwezi k’Ugushyingo, hagaragaye imyuzure yatewe n’imvura nyinshi, bituma inyubako zimwe zisenyuka, ibintu birimo n’ibikorwa remezo birangirika, n’abantu bamwe bahasiga ubuzima, impuguke zigasanga biterwa n’imikurire y’imijyi.

Ibiza byakunze kwibasira agace ka Nyabugogo mu myaka yashize bitewe n'amazi yaturukaga hejuru Kimisagara atarafatwa.
Ibiza byakunze kwibasira agace ka Nyabugogo mu myaka yashize bitewe n’amazi yaturukaga hejuru Kimisagara atarafatwa.

Herve Villard Habonimana, inzobere n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibiza akaba n’umwalimu muri kaminuza y’U Rwanda, asanga imyuzure iri kwiyongera mu Rwanda, iterwa n’imikurire y’imigi hakiyongeraho imihindagurikire y’ikirere (climate change), aho usanga hubakwa inyubako kumuvuduko mwinshi ariko uburyo bwo gucunga amazi agenda yiyongera ugasanga bitarateganyijwe.

Agira ati “Impamvu nyamukuru irimo itera ukwiyongera kw’imyuzure muri iyi minsi ya none, n’uburyo imigi yacu irimo ikuramo, amazi kera yinjiraga mubutaka ahantu hakiri icyaro ugasanga ntawateganyije uko azacungwa hahantu hamaze guhinduka umujyi. Bityo hakitabazwa imiyoboro yirukankana amazi menshi mukabande n’umuvuduko munini agatera imyuzuro rimwe na rimwe akanatera inkangu.”

Inzobere mu bijyanye n’ibiza, zitangaza ko guverinoma y’u Rwanda, n’abafite mu nshingano zabo ibijyanye n’imicungire y’ibiza, bashyira hamwe naza kaminuza hakigwa uburyo byo gukumira ibiza cyangwa kugabanya ingaruka zabyo, kuko hadafashwe ingamba ingaruka zikomeye zarushaho kwiyongera ku gihugu n’abagituye.

Uko ibiza byifashe mu Rwanda

Aho ni mu Gasantere ko mu karere ka Nyabihu ahari haretse amazi y'imvura.
Aho ni mu Gasantere ko mu karere ka Nyabihu ahari haretse amazi y’imvura.

Habonimana aganira na Kigali Today, yakomeje avuga ko byinshi mu biza bigaragara mu Rwanda, usanga ari kimeza bitewe n’imiterere y’igihugu.Muri rusange ibiza byiganje mu Rwanda ni imyuzure, inkangu. imitingito, amapfa, inkubi z’imiyaga n’inkuba.

Byinshi muri ibi biza ni kimeza, bivuze ko ntaruhare umuntu abigiramo kugira ngo bibe, n’ubwo ariko ingaruka kubyangirika umuntu ashobora kugira uruhare mukuba zaba nyinshi cyangwa nke. Hari n’ibiza bibaho ariko umuntu akaba y’abigizemo uruhare, twavuga nk’inkangu n’imyuzure.

Ati “Imiterere y’u Rwanda, ubuhaname bw’imisozi yacu, ubutaka bwayo, n’imvura ibugwaho byaterainkangu. Iyo bitijwe umuringi n’abantu nkiyo batema amashyamba, bahinga, cyangwa bubaka imihanda byongera inkangu nkuko dukunze kubibona mugice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda.”

Impamvu zitera ubwiyongere bw’imyuzure muri iyi minsi

Herve Villard Habonimana Inzobere mu bijyanye n'imyuzure avugako muri iyi minsi mu Rwanda imyuzure yongerwa n'imikurire y'imijyi.
Herve Villard Habonimana Inzobere mu bijyanye n’imyuzure avugako muri iyi minsi mu Rwanda imyuzure yongerwa n’imikurire y’imijyi.

Mubushakashatsi twakozwe n’ikigo cya kaminuza cyiga kubijyanye n’ubumenyi bw’isi n’ikirere (CGIS: Centre for GIS and Remote Sensing), mubaturage babajijwe, abakuze bemeza ko kuva muri za 1960 muri Kigali habaga imyuzure. Aricyo gihe. ntacyangirikaga.

Uyu munsi rero abantu barahitanwa n’amazi y’imyuzure, amazu agasenyuka, imihanda igatwarwa, imyaka ikangirika, ubuzima bugahagarara muduce tumwe na tumwe. Ibi bigaterwa ahanini no kuba nta buryo bwateganyijwe bwizwe neza bwo gufata amazi agendana n’imikuririre y’umujyi.

Ati “Niba wubatse inzu ahantu imvura yagwaga amazi akinjira mu butaka, ayo mazi azatemba agana mukabande. Dufashe urugero rw’inzu ifite ubuso bwa metero kale 120, iyo iguweho n’imvura isanzwe ya milimetero urugero nka 20, itanga amazi angana litilo 2400.

Bivuze ko nk’umugi wa Kigali ufite amazu asaga 280,000, nk’uko byatangajwe n’ibarura rya 2012, ubona amazi asaga miliyoni Magana atandatu na mirongo irindwi (670million littles) avuye kumazu."

Aya mazi rero iyo haje imvura idasanzwe arushaho kuba menshi cyane. Ushobora kwibaza rero aho aya mazi ajya kuko akenshi imibande yoherezwamo iba ituwe cyangwa ifite ibindi bikorwa ikorerwamo.”

Aya mazi ni menshi kandi hari imvura nyinshi zifite ubukana zitezwe imbere, abashakashatsi bagasanga hakorwa ubushakashatsi n’itegurwa ryuko amazi y’imvura yajya acungwa mu migi kubw’ahazaza heza h’abanyarwanda.

Habonimana akomeza avuga ko indi mpamvu itera imyuzure ari uburyo imiyoboro y’amazi mu Rwanda yubatswemo aho usanga iyatiza ingufu, n’umuvuduko munini.

Ati “Hari uburyo hategurwa imiyoboro itwara amazi mu kabande ariko usanga imiyoboro akenshi ikozwe n’amabuye n’isima, amazi yagendaho ugasanga afite umuvuduko munini, akagera mu kabande ari menshi, akabande kadashoboye kuyakira icyarimwe akabyara imyuzure.”

Izindi mpamvu zitera imyuzure muri rusange zikaba zituruka ku mihindagurikire y’ikirere igaragara mu Rwanda no ku isi muri rusange, nubwo ino itaremezwa neza ikigero igezeho hagikorwa ubushakashatsi bwimbitse.

Hari byinshi byakorwa imyuzure igakumirwa

Habonimana inzobere mu bijyanye n’ibiza atangaza ko, hari byinshi byakorwa imyuzure igakumirwa cyane cyane hibandwa kukuvugurura imyubakire.

Ati “Dukwiriye kurenga y’uko tuvuga ngo umuyoboro mwiza ari ukozwe n’amabuye n’isima, hashobora kuba hateyemo ibiti, ibyatsi, ukaba ari umuyoboro usanzwe, kuburyo amazi nawugeramo atirukanka ajya mu kabande cyangwa hakubakwa imiyoboro imeze nka esikariye.”

Akomeza avuga ko imyuzure igomba kurwanywa ihereye imusozi kuko ariho amazi aturuka ntihibandwe cyane mu mibande.

Ati “Ntabwo twakwimura abantu bose batuye aho amazi aturuka, kimwe nk’uko tutakwimura ibikorwa biri aho amazi agana rero hakenewe kuvuga ngo tubikire umwanya amazi aho azajya, tunatekereza buryo ki y‘amazi y’imvura ajya mu butaka aho kugira ngo atembe.”

Ku bijyanye n’imyubakire, abantu bakaba bari bakwiye kubaka amazu yabo, bagashyiraho imireko iyobora amazi mu bigega byabugenewe, kugira ngo nanone amazi ataba menshi mu butaka agateza inkangu cyangwa agasenya amazu.
Habonimana nk’umushakashatsi mu bijyanye n’ibiza asanga, uburyo burambye bwo gukumira ibiza, hakwiye ubufatanye hagati y’inzego zifata ibyemezo na za kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

M bitera ibiza by’amazi mu mijyi harimo n’uburyo abantu bitabiriye hafi ya bose kubaka ibisenge bihanamye cyane. Ubundi ibisenge bihanamye bigenewe ahantu hagwa urubura (neige) ngo rutangiza igisenge, ariko hano mu Rwanda no muri Africa nkuko bigaragara ngo ni ubwiza baba bashaka (esthetique). ya mazi yageraga ku gisenge akagwa hasi adafite ingufu, iyo icyo gisenge gihanamye kiba gitije umuvuduko ya mazi. Ni ah’abahanga mu by’ubwubatsi kubyigaho neza bakareba niba ibyo ntekereza bifite ishingiro. Murakoze.

jean yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ndabasuhuje!
Uwo mwarimu biragaragara ko yakoze koko n’abandi nibatange umusaruro wabo uko bikwiye! Njye namwongereraho ko yanagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’inyigo ziba zakozwe kuko inyinshi ibyo yavuze ziba zabigaragaje ndetse zanatanze umuti wabyo mu buryo bwiza ariko ibikurikiraho namwe murabyumva kuko ahenshi ibiri mu mpapuro sibyo bikorwa kd abashinzwe kubyemeza bakabiha umugisha maze imyuzure ngo mutahe...!Nkunda U Rwanda.

Hem yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

Ndemeranya nuyu Habinimana kubera ko kimwe mu bigendana nugukura kw’imigi ali ibyo bita mugifaransa impermeabilisation du sol mu gifaransa aho nyine taux d’infiltration igabanuka taux de ruissellement ikagabanuka.Iyo ufashe parcelle ugashiramo pave uba uvuye kuli taux ntoya ya iruissellement ukayongera kugera kuli 90 %. Uburyo burahari aho washira paves muli parcelle kandi amzi ntasohokemo. Imyuzure iri Nyabugogo ubutaha ni Kanogo, ahahoze Utexrwa n’ahandi bitewe n’imilimo ibera muli parcelles.

Bagulijoro Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka