Imbonekarimwe zihindutse imbonekahamwe
Imiryango myinshi, cyane cyane iyo mu cyaro yakuze imenyereye kurya inyama umunsi umwe cyangwa ibiri; kuri Noheli no ku Bunani, hakiyongeraho wenda umunsi umwe cyangwa ibiri barya inyama kuko “bagize amahirwe” inka y’umuturanyi ikavunika, bakayirya.

Inyama, cyangwa akaboga muri rusange yari inka, naho inkoko ikaba iyo gutanga amagi azagurishwa akagurwamo amakayi y’abanyeshuri, kugeza ubwo inkoko na yo igurishijwe bakaguramo peteroli, isabune, umunyu n’ibindi bikoresho mvaruganda.
Ihene na yo yororerwaga imari, yaba isekurume bakaba bazi ko izarangirira mu kabari, aho izaribwa n’abagabo yahindutse mushikake, naho abasigaye bo mu muryango bagakomeza n’ibijumba byabo bigeretse ku bishyimbo nk’uko bisanzwe.

Intama zo n’ubwo zari nkeya, barazinenaga, zikaribwa n’abandi banyarwanda n’ubundi na bo banenwaga na bagenzi babo.
Uwavuga ko imiryango myinshi yo mu cyaro yakuze imeze nk’itarya inyama(vegetarians) ntiyaba akabije.
Uyu munsi ariko, imiryango yigishijwe indyo yuzuye binyuze mu gikoni cy’umudugudu, ingo mbonezamikurire y’abana bato ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imirire myiza, ku buryo byatumye inyama zihinduka igaburo ingo zigerageza gushakisha buri wese mu mikoro ye.
Icyakora n’ubwo bimeze bityo, kubera guhenda kw’inyama umuntu ashobora kwibwira ko abanyarwanda badakunda izi mboga, ariko ni ukutazibona.
Raporo y’ikigo worldpopulationreview.com igaragaza ko mu 2022, umunyarwanda umwe yariye ibiro 6.23 by’inyama muri rusange, igihugu cyose kikaba cyarariye toni ibihumbi 86.
Icyakora, ikindi cyegeranyo cyo kivuga ko uyu munsi umunyarwanda agejeje ku biro 14 by’inyama ku mwaka, na byo bikaba bikiri bicye ugereranyije n’igipimo mpuzamahanga ngenderwaho cy’ibiro 43 ku mwaka, ku muntu umwe, bivuze nibura ibiro 3.6 mu kwezi.

Ikigiye gukoma mu nkokora iri gaburo rikunzwe na benshi mu Rwanda kandi rya ngombwa mu gutanga proteyine y’ibikomoka ku nyamaswa, ni ibiciro bishobora gutuma n’uwashoboraga kubona ikiro ku cyumweru, cyangwa mu kwezi atabibasha.
Ibiciro biri ku isoko uyu munsi, bigaragaza ko isoko rya Muhanga, irya Huye n’irya Musanze ari yo ashobora kuba ari mu nsi mu biciro, aho iroti ari amafaranga ibihumbi bitandatu, mu gihe imvange n’izo mu nda ziri hagati y’ibihumbi bine na bitanu.
Muri Nyagatare, ikiro cy’inyama z’iroti nacyo kiragura Amafaranga 6500 y’u Rwanda, mu gihe imvange n’izo mu nda ziri ku bihumbi bitanu.
Umuturage wo muri aka karere kazwi ho kuba ikigega cy’u Rwanda cy’inka, avuga kuri iki giciro yagize ati “aborozi bashishikajwe no korora inka z’umukamo kurusha izitanga inyama.”
Umwaka ushize, muri Nyagatare hatangiye uruganda rukora amata y’ifu, rukaba rukeneye litiro ibihumbi 650 ku munsi. Uyu munsi, Litiro y’amata muri Nyagatare ku ikusanyirizo, igura amafaranga 400, ahabwa umworozi uyagemuye, ariko ikusanyirizo rikayagurisha kuri frw 450. Mu Mujyi wa Nyagatare ushaka inshyushyu yishyura Rwf 500 ku badandaza.
Tukivuga ku bijyanye n’inyama, isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ryo, rigomba kuba ritandukanye n’andi yose mu gihugu, aho ikiro cy’iroti kigeze ku bihumbi icyenda, naho imvange zikaba ari frw 6500, izo mu nda zikaba zigihendutse gato ku bihumbi bine.
Kuri iki giciro, ikiro cy’iroti mu mujyi wa Nyamata cyagura ibiro cumi byumuceri w’Umutanzaniya(Rwf 1300 ku kiro) mu isoko rya Gahoromani, riri mu mujyi wa Kabuga, akarere ka Gasabo-Kigali.
Cyagura kandi ibiro 14 by’ibirayi bya Kinigi (frw 650) muri iri soko, dukurikije ibiciro bigaragazwa n’urubuga e-soko.

Mu mujyi wa Kigali naho, ku biciro hegeranye na Bugesera, aho ikiro cy’iroti gishobora kuba hagati ya frw 7500-8000, na frw 6500 ku mvange.
Hari umuturge wo mu karere ka Musanze, umubyeyi w’abana bane wabwiye Kigali Today ko inyama ari ikiribwa kigoye, kuko kuziteka zisaba kujyanishwa n’ibindi biribwa, bigatuma zihenda kurushaho.
Yagize ati “iwacu guteka inyama bidusaba kugura ibiro bibiri, hanyuma tukongeraho ibindi biribwa bizigaragiye, ku buryo iri funguro aho bigeze ubu riduhagarara ibihumbi makumyabiri, kandi tukazirya inshuro ebyiri.”
Mu gihe yari asanzwe agerageza agategura ‘imbonekarimwe’ buri cyumweru, avuga ko hamwe n’ibiciro biri ku isoko ubu, ashatse gutegura iri funguro nk’uko yamenyereye “imibare yamupfana kuko igiciro cyo kurya inyama kirahenze. Ibyo zitwara byavamo amafunguro y’iminsi myinshi.”
Aha kandi, agira inama abatetsi kugerageza gushaka icyasimbura inyama, mu gihe iki giciro cyakomeza kuzamuka, “kuko aho bukera inyama zizasigara mu ngo zimwe.”
Mu byo avuga, harimo kuba bajya bashaka ifu y’ubunyobwa kuko na yo igira proteyine, ndetse bakongeraho n’indagara, aho bishoboka bagahinga n’ibihumyo.
Icyakora rero, n’ubwo ahani iki giciro twibanzeho ari icy’inyama z’inka, dore ko ari na zo ziribwa cyane mu ngo, muri za Supermarket ibiciro bo barabizamuye babishyira hamwe, haba ku nka, inkoko n’ibindi.

Hagati aho turebye ku rutonde rw’isi rwa 2022, ku biro 148 ku mwaka ku muntu cyangwa ibiro 12 ku kwezi, Tonga, igihugu cyo muri Oceanie ni cyo cya mbere mu kurya inyama, kigakurikirwa na Mongolia yo muri Aziya ndetse St. Grenadines, igihugu cyo muri Caraibes ikaba ibarizwa muri Amerika ya ruguru.
Mu karere u Rwanda rurimo ntabwo urutonde rushamaje, kuko Kenya ni yo ya mbere, aho umuturage yariye ibiro icumi by’inyama mu mwaka, naho Uganda ibiro umunani.
Uru rutonde rugaragaza ko Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi ari byo bihugu byari inyuma mu kurya inyama ku mwaka.
Muri 2022, Umunyekongo yariye inyama ibiro 4.02 ku mwaka, mu gihe Umurundi yariye ibiro 3.68.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|