Igice cya 3: Uko imbwa yakijije uwari ugiye kwicirwa icyaha atakoze - Urugamba rwa Michel

Nyuma yo gutanga ibimenyetso, Michel yatangiye guhura n’ibibazo byo gushyirwaho iterabwoba n’abantu atazi. Umunsi umwe asanga ikirahure cy’imodoka ye cyamenetse hariho n’ubu butumwa: Ushatse wava mu byo urimo niba ukunda ubuzima bwawe. Ariko Michel ntibyamuciye intege. Yarazi ko ahanganye n’abantu babi cyane ariko inyota yo gushaka kumenya ukuri yamuteraga akanyabugabo.

Imbere muri gereza, Pierre yageragezaga gushaka uko yakwihugenza ategereje, ni ko gutangira kwandika ibyamubayeho, akoresha impapuro z’akanyamakuru ke bwite nk’ubuhungiro bw’amarangamutima ye. Inkuru y’ubushuti bwe na Hugo ni yo yari nyamukuru. Ubuhamya buhebuje, bwerekana ko no mu bihe bigoye, ubunyangamugabo bw’inshuti nyayo bushobora kugucisha mu nzira y’inzitane.

Hanze ya gereza, Michel ntiyari wenyine. Sophia, wa mugore wari waranditse akandiko akagashyira ku runigi rwa Hugo, yageze aho abona imbaraga zo kujya ahagaragara, ahishura ko afite ibindi bimenyetso bishinja abakoze icyaha nyirizina, ndetse asobanura ko kuburirwa irengero kwe kwatewe n’ubwoba bw’ingaruka zari kumubaho.

Uruhare rwe rwagize akamaro cyane muri dosiye, ariko bari bataraganya gutsinda urugamba. Ababigizemo uruhare batangira kugerageza guharabika Pierre mu ruhame bifashishije itangazamakuru kugira ngo bamusige icyasha nk’umugizi wa nabi ruharwa ushaka guca ubutabera mu rihumye.

Guhindura umuvuno

Inkuru iba kimomo, hirya no hino ntibyavugwaho rumwe, urugamba rwo kurenganura Pierre rukomeza gufata indi sura, Michel nawe aza kugira igitekerezo: Gusakaza inkuru ya Hugo na Pierre ku mbuga nkoranyambaga.

Michel yafashe amafoto n’amashusho ya video ya Pierre na Hugo atangira kuyasakaza ku mbuga nkoranyambaga inkuru ku ruhare rukomeye rwa Hugo mu kuvumbura ibimenyetso.
Inkuru yakoze benshi ku mutima kubera ubudahemuka bwa Hugo, batangira kwibaza niba umuntu ubanira neza imbwa atyo, ashobora gukora icyaha yashinjwaga. Igitutu cy’abaturage kiba kizanye impinduka mu kibazo. Amatsinda yo gushyigikira Pierre aravuka ku mbuga nkoranyambaga asaba ko habaho gusubiramo byihuse dosiye ya Pierre.

Muri icyo gihe, Pierre na Sophia bakoraga amanywa n’ijoro, kugira ngo bizere ko ibimenyetso birimo kugenzurwa uko bikwiye. Hanyuma Pierre aza guhamagarwa mu biro by’umuyobozi wa gereza, ahasanga Michel n’umushinjacyaha.

Umushinjacyaga mu ijwi rikakaye yabwiye Pierre ati “Pierre! Ibimenyetso mwatanze ndabona bikomeye! Ubu turimo turareba uko twafata ingamba zikenewe kugira ngo tuguhanagureho ibyaha ushinjwa. Kurekurwa kwawe, ubu ni ikibazo cy’igihe gusa.”

Pierre yariruhukije byimbitse, ariko mu mutima azi neza ko urugamba rwe rukiri rwose. Yari agiye kujya imbere y’urukiko no kumva amagambo amuvugwaho n’abaturage bamufataga nk’umugizi wa nabi. Ariko by’umwihariko, yari afite intego nshya: Gushyira ku karubanda umugambi yari amaze kuburizamo no guharanira ko nta wundi muntu uzarenganywa nka we bene ako kageni.

Pierre mu rukiko

Hugo, nubwo yari kure ye, yakomeje kubera Pierre isooko y’imbaraga. Ishusho y’inshuti mudatenguha imutegereje imbere y’amarembo ya gereza, ni zo mbaraga yari akeneye kugira ngo ahatane kugeza ku ndunduro.

Ku munsi wo gusoma urubanza, icyumba cy’urukiko cyari cyuzuye no hejuru. Ngabo abanyamakuru, abashyigikiye Pierre, n’abandi bantu bari bakemera ko Pierre ari umunyacyaha.

Isaha igeze, umushinjacyaha yahamagariwe kwigira imbere maze yerekana bya bimenyetso simusiga bishinja abanyabyaha nyirizina bacuze umugambi wo guta mu mutego Pierre.

Sophia ni we wabaye uwa mbere mu gutanga ubuhamya. Ijwi rye ryaratitiraga arimo gusobanura mu mizi uburyo agatsiko k’abamunzwe na ruswa, bagoretse amakuru ari mu mpapuro bakanazimanganya ibimenyetso.

Sophia kandi yanahishuye ko yigeze gushyirwaho iterabwoba ryo kwicwa ubwo yageragezaga gushyira ukuri ahagaragara, maze ahitamo guhunga.

Hakurikiyeho Michel, nawe ajya imbere y’abacamanza, yerekana impapuro yasanze ahahoze ari kwa Pierre, ndetse asobanura uburyo Hugo yagize uruhare nyamukuru mu kuzigeraho. Hanyuma Michel yerekana Pierre wari wicaye ku ntebe y’abaregwa, ubundi aravuga ati: Uriya mugabo yagambaniwe n’abo yizeraga ariko ntiyigeze atakaza kuba umuntu. Kandi iyo hataba ah’ubudahemuka bw’imbwa ye, ukuri kwashoboraga kuburizwamo burundu.

Umwanya usumba byose wari utegerejwe, ni uwo Pierre yahamagawe kwigira imbere. Yahagurutse yitonze, areba hirya no hino ubundi atangira ati:
“Natakaje imyaka myinshi y’ubuzima bwanjye kubera icyaha ntakoze. Nateshejwe agaciro mu buryo bushoboka ariko sinigeze nigunga. Imbwa yanjye Hugo yambereye inkingi iyo natangiraga kwiheba. Hugo yanyeretse ko ubudahemuka n’urukundo bishobora kukuboneshereza n’iyo waba uri mu bihe by’icuraburindi.”

Pierre akirimo kuvuga, imiryango y’urukiko iba irafungutse bucece. Abari mu rukiko bose barahindukira. Michel yari yateguye gutungura Pierre. Hugo nayo yari itegereje hanze iba irinjiye iherekejwe n’umupolisi, ibonye Pierre ihita yirukanka imusanga, Pierre arapfukama kugira ngo ayakire. Mu rukiko bose baraceceka, n’umucamanza ubwe ubona ko bimukoze ku mutima. Ako kanya kahise gahindura umwuka wari uri aho. Ntibyashobokaga ko abantu bareka kwiyumvisha umubano uhebuje uri hagati y’umuntu n’imbwa.

Uwunganiraga Pierre, yanzuye ubuvugizi bwe agira ati: Ubudahemuka bwa Hugo ni gihamya ndakuka cyemeza ko Pierre ari umwere. Imbwa ntizica imanza, zibyiyumvamo, kandi Hugo ibyo yiyumvisemo ni byo buri wese hano yagombye kwiyumvamo none aha. Ukuri kurashyize kukajya ahagaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese haba hari ikindi gice cyangwa inkuru irarangiye?
Niba Giharise tugitegereze kugeza ryari?

Nayituriki Juvens yanditse ku itariki ya: 9-03-2025  →  Musubize

hair ikindi gice cg birarangiye

kizigenza yanditse ku itariki ya: 3-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka