Ibinyabiziga bihumanya ikirere byarahagurukiwe

Iyo ugeze ku kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahitwa kuri "Controle technique", uhasanga imodoka nyinshi zaje kugenzurwa kugira ngo harebwe niba zujuje ibisabwa kugira ngo zibashe kugenda mu Rwanda.

Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2015,mu bigenzurwa harimo n’imyuka isohorwa n’ibyo binyabiziga, nk’uko iteka rya Minisitiri w’intebe ryasohotse mu kwezi k’Ukuboza 2013 rivuga ku bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga ryabiteganyaga.

Mu Rwanda gupima imyuka ihumanya birakorwa
Mu Rwanda gupima imyuka ihumanya birakorwa

Kugeza ubu,iyo ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga gisanze ikinyabiziga gisohora umwuka uhumanya ikirere, icyo kinyabiziga ntigihabwa icyemezo cy’ubuziranenge, ahubwo gisabwa kujya gukosoza icyo kibazo, kikabona kuza gusaba icyo cyemezo cy’ubuziranenge kizwi nka Controle technique.

Ubwo bugenzuzi bw’imyuka ihumanya ikirere bukorwa bute, hifashishwa iki?

Ubusanzwe umwuka abantu bahumeka uturuka mu kirere,ukubiyemo "Oxygene" ku kigero cya 21%, "Azote" ku kigero cya 78%, hakabamo na "Momoxyde de Carbone", "Dioxyde de Carbone" na "ozone" biri ku kigero gito cyane.

Aho PPM yabaye hejuru ya 0.5, emmission Gaz test ihita igaragaza ko ihumanya ikirere, bayisaba gusubira mu igaraje gukemura icyo kibazo.
Aho PPM yabaye hejuru ya 0.5, emmission Gaz test ihita igaragaza ko ihumanya ikirere, bayisaba gusubira mu igaraje gukemura icyo kibazo.

Mu kugenzura ko umwotsi usohorwa n’ibinyabiziga ntacyo utwaye ikirere, Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda SS Ndushabandi Jean Marie Vianney yatangarije Kigali Today ko hifashishwa icyuma cyabugenewe kitwa Emmission Gaz Test, gikoresha igipimo cyitwa PPM (Part per Million).

Icyo cyuma kigaragaza ingano y’umwotsi uva mu binyabiziga uba ugizwe cyane cyane n’imyotsi yitwa Monoxyde de carbone (CO) na Dioxyde de Carbone ( CO2 ), ushobora kwivanga n’umwuka usanzwe abantu bahumeka, ntibigire ingaruka biteza ku buzima bw’umuntu.

Iyi kamyo yagaragaje ko yemerewe kugenda mu Rwanda itangiza ikirere.
Iyi kamyo yagaragaje ko yemerewe kugenda mu Rwanda itangiza ikirere.

Yagize ati ’’ Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imodoka kizwi nka Controle Technique iyo gipima imyuka ihumanya ikirere ikomoka mu binyabiziga, kifashisha igipimo cyitwa PPM (Part per Million) kigaragaza ingano ntarengwa y’imyotsi ikomoka kuri mazutu na lisansi itagomba kurenga mu kirere kugira ngo kidahumana.

Iyo PPM ingana cyangwa iri munsi ya 0.5, imyotsi ituruka muri icyo kinyabiziga iba nta ngaruka ifite ku buzima bw’umuntu,iramutse yivanze n’umwuka w’ikirere, PPM yaba iri hejuru ya 0.5 bikagaragaza ko ikinyabiziga gisohora imyotsi yangiza ikirere ishobora no kugira ingaruka ku buzima bwa muntu, nyiracyo agasabwa kujya gukosoza icyo kibazo mbere yo guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge.”

Iyi ni Emission Gaz Test imashini yifashishwa mu gupima imyuka ihumanya ikirere isoka mu kinyabiziga.
Iyi ni Emission Gaz Test imashini yifashishwa mu gupima imyuka ihumanya ikirere isoka mu kinyabiziga.

Mu kujya gukosoza icyo kibazo Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije Kigali Today ko basaba ba nyir’ibinyabiziga bifite icyo kibazo kugana amagaraje kugikosoza, banabagira inama yo kujya bibuka guhindura amavuta y’imodoka zabo ku gihe, banakoresha amavuta mazima kandi mashya atari aya magendu bagurira ahabonetse hose.

Ibindi basabwa ni ugukoresha lisansi cyangwa mazutu itavomwe mu tujerekani cyangwa mu ngunguru, ahubwo bakazajya bakoresha iyavuye ku masitasiyo yabugenewe, kuko ibyo bifasha ibinyabiziga cyane cyane ibikoresha mazutu.

Iyo modoka isohora umwuka ungana gutya yo byagaragaye ko ihumanya ikirere aho yaciye muri Emmission Gaz test iratsindwa.
Iyo modoka isohora umwuka ungana gutya yo byagaragaye ko ihumanya ikirere aho yaciye muri Emmission Gaz test iratsindwa.

Yavuze ko kuva gahunda yo gupima imyotsi yangiza ikirere yatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu modoka 600 zimaze gupimwa, iziri hagati ya 20 na 30% zasanganywe icyo kibazo cyo guhumanya ikirere,izikoresha mazutu zikaba ziganje muri zo, kubera kutitabwaho bikwiye.

Iki gikorwa gifitiye akamaro abaturage ndetse n’ibidukikije muri rusange

Duhuze Remy Norbert ushinzwe ishami ryo kubahiriza amategeko no kugenzura iyangirika ry’ibidukikije muri REMA mu kiganiro na Kigalitoday, atangaza ko gukumira ibinyabiziga bihumanya ikirere ari ukubungabunga ubuzima bw’abaturage bo mu gihugu no mu karere,kuko umwuka abantu bahumeka utagira imipaka.

Ati’’ Imyotsi isohoka mu binyabiziga ifite ingaruka nyinshi cyane ku buzima bw’umuntu, aho ubusanzwe umwuka duhumeka uba wiganjemo azote na oxygene, iyo wivanzemo iyo myuka mibi ikomoka mu binyabiziga, bitera indwara z’ubuhumekero zirimo nka asima, igituntu n’izindi zikomeye.

Mu bihugu bitandukanye hatangiye kugaragara kanseri zo mu myanya y’ubuhumekero, ziterwa n’ubwinshi bw’ibyo byuka bihumanya ikirere, bituruka mu binyabiziga.”

Duhuze Remy Norbert asanga iyo gahunda Leta y’u Rwanda yatangije ikwiye gushyigikirwa,mu rwego rwo gukumira izo ndwara z’ibikatu zigoye kuvurwa,rimwe na rimwe ntizinabonerwe imiti.

Yanakanguriye buri Munyarwanda utunze ikinyabiziga gushyigikira iyo gahunda yita ku kinyabiziga cye uko bikwiye, kuko izo ngaruka zo guhumanya ikirere zidatoranya ahubwo zishobora gufata buri wese.

Ibyo Duhuze Remy Norbert abihurizaho na Uwimana Angelique utuye mu Mujyi wa Kigali,utangaza ko hari igihe usanga abantu barafashe imodoka zabo nabi batazitaho uko bikwiye, wagenda mu muhanda ugasanga arimo arahumanya abahisi n’abagenzi ,ikirere cyahindutse umukara kubera imyotsi.

Uwimana asanga icyo gikorwa cyo gupima imyotsi cyatangijwe gikwiye kugira ngo bakumire bene izo modoka,banabigisha kuzitaho uko bikwiye kugira ngo barwanye iyo myotsi ihumanya ikirere, kandi igira ingaruka zaba iza vuba cyangwa se iz’ igihe kizaza ku buzima bwa muntu.

Duhuze abihurizaho kandi na Uwiringiyimana Jean Pierre, utangaza ko iyo gahunda ku bwe abona yaraje itinze muri iki gihugu.

Agira ati “Ku bwanjye iyi gahunda mbona yaraje itinze hano mu Rwanda kuko hakwiye gufatwa ingamba zikarishye zo kubungabunga ikirere gicumbikiye umwuka duhumeka tukabaho neza.

Ikirere kiduha imvura tugahinga tukeza, kandi kubungabunga ikirere bikajyana no kubungabunga isi dutuye,kubungabunga isi dutuye, bikaba kubungabunga ubuzima muri rusange.”

Uwiringiyimana akaba ashimira Leta yashyizeho iyi gahunda,n’ubwo avuga ko yaje itinze anasaba ko yakongerwamo ingufu kandi ikagezwa mu ntara zose, kugira ngo icyo kibazo cy’imyotsi ihumanya ikirere ikomoka ku binyabiziga ikumirwe burundu mu Rwanda.

Kuri ubu,ku cyicaro cya Controle technique i Remera mu karere ka Gasabo, hari imashini imwe ipima imyotsi ihumanya ikirere ituruka mu binyabiziga, ariko Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda SS Ndushabandi Jean Marie Vianney, avuga ko Polisi ifite izindi mashini enye zikora ako kazi.

Avuga ko izo mashini zose zikora,ngo hari n’ubwo zijya mu ntara zose kugira ngo, gahunda yo gukumira ibinyabiziga bihumanya ikirere,hanakumirwa ingaruka zaterwa n’iyo myotsi ikomoka mu binyabiziga igere mu Rwanda hose.

Yongeraho ko u Rwanda rukomeje gukataza mu nzira yo guca burundu ibyuka bihumanya ikirere, aho kugeza ubu ugereranije n’ibindi bihugu byaba ibyo muri Afurika n’ahandi hose ku isi,ruri ku rugero rushimishije mu kurwanya imyuka yangiza ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ni bajye mumihanda ahantu hazamuka birebere niho bazabonana amayeri akoreshwa naho ubundi niba bibwira ko bikorwa bari baribeshya,imodoka iyo bayireze igikorwa nukujya,muli garage bagakora icyo bta kuniga umwotsi yava,kuli control bakongera bakawufungura kuko bituma imodoka igenda gato nuko bikorwa ntakundi REMA cyangwa POLICE bazabigenzure bazabibona bajye ahazamuka, bajye mumagaraji iyo ivuye, gusuzumwa isubirayo, bagafungura, iyo myotsi igakomeza kuroga, no kwangiza ikirere,

gakuba yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

Percentage y’u Rwanda mu guhumanya ikirere,ni 0,0000000000001% ku isi yose.The Great Air Polluters ni USA,China,India,etc..,kubera ko bafite INGANDA zikomeye cyane zohereza UMWOTSI mwinshi mu kirere.Bigatera "Climate Change" nayo itera IBIZA:Ubushyuhe bwinshi cyane,Imiyaga ikomeye cyane,Imvura nyinshi cyane,Tsunamis,Earthquakes,etc..bitabagaho kera.Ni kimwe mu byerekana ko Imperuka iri hafi.

Gakumba yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

CO ntabwoa riyo ihumnaya cyane, mupime n’ibindi bihumanya muri iyo myotsi: mupimemo ubutare bwa Lead, mupimemo NOx, mupimemp SOx, mupimemo Particulate matters....hanyuma urebe ko zose zitava mu muhanda tukongera guhumeka umwuka w’abazima. Tekiniki iri aha iragatsindwa...ni ukwivuga ibigwo bidafite icyo bishingiyeho gusaa !

Umujyi wa Kigali WHO yamaze kuwushyira mu mijyi ifite umwuka uhumanye, none mwe ngo murapima CO gusa, uwo Remy wa REMA ati ni gahunda nziza...none iyi myotsi yuzuye muri Kigai iva kugutwka ibishingwe mu ngo, none iri vumbi ryuzuye muri buri quartier ryo ntiritera igituntu !

Mpanga yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Leta yacu irakora rwose arko irebe no kuri iriya miti isigwa ku mapoto y,ibiti y’Amashanyarazi, nayo irebe uko yahindurwa nayo iteye ikibazo. Murakoze.

Kevin yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Niba ari ibyo barebe no kuri iriya miti basiga ku ma poto y’Amashanyarazi nayo ateye ikibazo, barebe ko bahindura.

Kevin yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Hello readers,
sindi expert muri iyi domaine, ariko mfite igitekerezo.
iyi control yímyotsi ndayishyigikira, ni nziza ngo turengere ibidukikije, ariko ku ruhande rumwe,mbonamo kunyuranya( contraduction) muri ba policy makers bacu.
Imodoka isohora imyotsi yangiza ikirere, iba ishaje, kd iyo urebye twinjiza imodoka zishaje nyinshi mu Rda kubera politic yímisoro mu gihugu cyacu. ugendeye ku misoro, imodoka ishaje, isora makeya, kubwiyo mpamvu hakinjira imodoka nyinshi.
ku rundi ruhande REMA iti izo modoka zangiza ibidukikije.wakwibaza uti ese bizagenda bite? izo modoka zizajugunywa cg finalement zizagaruka zihabwe control zigume mumuhanda.
Ingaruka: uRwanda ruzaba poubelle, cg ingarane y imodoka zishaje.
ndatanga inama: habeho kwicara tunakopere uko ahandi babikora. ababishinzwe bicare bashyireho interval y’imisoro ku modoka, hagendewe ku gihe yakorewe batange favor ku modoka zikiri nzima.Urugero: Imodoka yakozwe mbere ya 2005 isoreshwe menshi kurenza imodoka yakozwe hagati ya 2005-2010. naho kuva kuri 2011-bigume ari ibisanzwe.bizatinyura abantu kujya binjiza imodoka nzima mu Rda.
murakoze

claude yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

ibi rwose byaratinze ariko mieux vaut tard que jamais

nana yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

ibi rwose byaratinze ariko mieux vaut tard que jamais

nana yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

iyi gahunda yo kugenzura ibyangiza ikirere ije ikenewe kandi izanafasha u Rwanda dutuye kubungabunga ibidukikije , dushimire cyane rema na polisi kuba bahagurukiye iki kibazo

blind yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka