Habineza yaciwe ukuguru, Dusabimana yiba ubwato barwana ku Batutsi (Ubuhamya)

Abarinzi b’igihango bo mu Karere ka Karongi bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze uko bashoboye ngo batabare abahigwaga, bagera hafi yo gupfana na bo aho kubatanga.

Habineza (wambaye umudali wa zahabu) na Dusabimana bashimirwa ubutwari bagize
Habineza (wambaye umudali wa zahabu) na Dusabimana bashimirwa ubutwari bagize

Mu 1994 Habineza utarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi yanze kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho ku musozi w’iwabo yiyemeza gufatanya na bo guhangana n’ibitero by’Interahamwe.

Habineza yari ashinzwe gushaka amakuru ku bitero biza kwica abahungiye ku musozi w’iwabo kugira ngo babyitegure, kandi iwe akaba ari ho batekera bakaharira bakanahugama imvura ku buryo nta mubare azi neza w’abari bahahungiye kuko bari benshi.

Avuga ko kubera ukuntu bari benshi bariye inka nkuru bakayimara mu minsi itatu kuko nta kindi bari bafite cyo kurya usibye inyama gusa.

Habineza ntibyaje kumuhira kuko Abajandarume n’Interahamwe barabateye barahangana ariko birananirana kuko kurwanisha amabuye ku bantu bafite imbunda bitari byoroshye ari nabwo Habineza bamuciye akaguru n’ishoka.

Ukuguru kwa Habineza baguciye ubwo yarimo atabara abari bamuhungiyeho. Yarwajwe n'umwe mu bo yari ahishe muri Jenoside ari na we wamufashije gutoroka ibitaro bashaka kumwica
Ukuguru kwa Habineza baguciye ubwo yarimo atabara abari bamuhungiyeho. Yarwajwe n’umwe mu bo yari ahishe muri Jenoside ari na we wamufashije gutoroka ibitaro bashaka kumwica

Habineza agira ati, “Interahamwe zaraduteye turarwana tuzitera amabuye ariko ku munsi wa gatatu zazanye n’Abajandarume baraturasa turiruka kuko tutari kubasha guhangana n’imbunda nibwo bantemesheje agashoka ka gisirikare banankubita igihiri mu mutwe bansiga bazi ko napfuye”.

“Ubwo umugore wanjye bamutegetse gufungura, nibwo abo nari mpishe birutse abandi barabica, njyewe najyanywe kwa muganga nzanzamutse, nabwo bakajya bashaka kunyica, ariko umwana w’umukobwa mu bari bihishe iwanjye yaje kundwaza yiyita umwana wanjye ni na we wankuye ku bitaro turahunga”.

Habineza yajyanywe kwa muganga avurwa n’abakozi bashinzwe isuku

Nyuma yo gutemwa akaguru, ntikacitse burundu kuko kari gafashwe n’imitsi mitoya uhereye mu ivi, bamujyana kwa muganga ariko asanga nta muganga uhari nta n’imiti, abashinzwe isuku kwa muganga ngo ni bo bakamukatiye bamuha umuti wo kujya ahogesha.

Interahamwe zakomeza kumuhiga, ngo zimuce n’akandi kaguru bigeze aho umwe mu bakobwa bari barahungiye iwe ni we waje kumurwaza arahamukura basubira mu rugo ari naho bavuye bahungira ku ijwi.

Habineza avuga ko kugira ngo abashe guhunga we n’abari basigaye baticiwe iwe mu rugo yatanze ikimasa cye Interahamwe zirakirya zibona kumwemerera gukodesha ubwato bwatumye bahungira ku Ijwi.

Umudari wa Zahabu ubanza ni uwo Habineza yambitswe na Perezida wa Repubulika nk'ishimwe ry'ubutwari bwo kurwana ku bahigwaga
Umudari wa Zahabu ubanza ni uwo Habineza yambitswe na Perezida wa Repubulika nk’ishimwe ry’ubutwari bwo kurwana ku bahigwaga

Ubu Habineza ugendera ku mbago atuye mu nzu yubakiwe na FARGE, atunze inka yagabiwe na Perezida wa Repuburika Paul Kagame wanamwambitse umudari w’ishimwe ndetse ifoto ye iri mu ngoro ndangamurage y’amateka yo kubohora Igihugu mu nteko ishinga amategeko.

Agira ati, “Ndashima Leta kuko ubu nubakiwe na FARG, mpabwa ink ana Perezida yazanye n’uyu mudari kandi nishimira ko ifoto yanjye iri mu nzu ndangamurage yo kubohora igihugu nk’intwari yanze gutatira ubunyarwanda”.

Kuko ageze mu za bukuru ku myaka 68 y’amavuko yifuza ko yakomeza kwegerwa no kwitabwaho kuko imbaraga ziri kumushirana akabasha gukomeza ibikorwa bye by’umurinzi w’igihango atanga ubuhamya bwigisha ubwitange.

Avuga ko yishima iyo abonye abo yafashije kurokoka bahumeka, akifuza ko ababyiruka bamwigiraho kugira ngo bakurane umuco w’ubwitange no gukundana, aho kurangwa n’amacakubiri.

Nkurunziza avuga ko Habineza ari Intwari koko nk’uko yanabishimiwe ahabwa umudari

Nkurunziza Jean Marie Vianney wari utuye mu Kagari ka Gasura mu Murenge wa Bwishyura, aturanye na Habineza avuga ko bari baturanye na mbere ya Jenoside ari na ho abana be bari bihishe.

Nkurunziza avuga ko Habineza yagize ubutwari budasanzwe kugeza ubwo bamuca akaguru kubera kwanga kwitandukanya n’abari bamuhungiyeho.

Agira ati, “Bamuciye akaguru bagira ngo bereke abandi batahigwaga ko guhisha Umututsi ari icyaha kitababarirwa, byatumye n’abandi batangira kugira ubwoba kuko babonaga ko Leta itagikinishwa, iyo Leta itabyivangamo nkeka ko Abatutsi benshi bari kurokoka kuko abaturanyi bacu besnhi batahigwaga ntabwo bari bafite umugambi wo kutwica”.

“Abayobozi bakwiye kwitandukanya n’icyatuma abaturage biroha mu macakubiri nicyo ubuyobozi bukwiye kwitwararikaho kugira ngo abaturage bakomeze kugira ubumwe bityo n’urubyiruko ruzayobora ejo hazaza rugatangira kwitoza uwo muco mwiza”.

Dusabimana yibye ubwato bw’Interahamwe ngo ahungishe Abatutsi

Umurinzi w’igihango Dusabimana na we yafashije abahigwaga bamuhungiyeho guhungira ku Ijwi akoresheje inzira y’amazi mu kiyaga cya Kivu.

Mu bushobozi buke yashakishije ubwato kugeza ubwo akoresheje n’ubutari ubwe ariko babasha kwambuka, avuga ko abihishe umugabo we yabanje gutanga amatungo ye magufi, (ihene eshatu) ngo babiri yari ahishe bakodeshe ubwato bwo guhiramo.

Agira ati, “Kugusangana Umututsi kiriya gihe wahuraga n’ibyago bikomeye, gupfa byari kimwe mu byago ugomba guhura nabyo kandi nta kundi sinari kureka ngo uwampungiyeho mutange, byatumye ntanga ihene zari mu rugo ngo abari bampungiyeho bagende”.

Dusabimana avuga ko kugira ngo amenye ko abo yahungishije bataroshywe mu kiyaga cya Kivu yumvikanye n’umwe muri bo ko azamwoherereza ikimenyetso bumvikanyeho kikamugarukira kandi niko byagenze.

Dusabimana amaze gushirirwa ngo yahisemo kwiba ubwato bw'Interahamwe ngo ahungishe abahigwaga. Ubu ngo ahura na nyiri ubwo bwato agaseka bakihitira kuko ubwo bwato butagaruwe mu Rwanda, ahubwo ababuhunganye ngo babugize igishoro bageze ku Ijwi
Dusabimana amaze gushirirwa ngo yahisemo kwiba ubwato bw’Interahamwe ngo ahungishe abahigwaga. Ubu ngo ahura na nyiri ubwo bwato agaseka bakihitira kuko ubwo bwato butagaruwe mu Rwanda, ahubwo ababuhunganye ngo babugize igishoro bageze ku Ijwi

Ku nshuro ya kabiri Dusabimana yabuze ubushobozi maze yigira inama yo kwiba ubwato bw’imwe mu nterahamwe zabaga kuri bariyeri yo ku cyambu cya Brarirwa, maze abo yari ahishe batatu nabo babasha guhungira ku Ijwi.

Bagezeyo ubwo bwato ngo bwababereye igishoro kuko batabugaruye, ahubwo abukoresha bashakisha uko babaho, uyu munsi ngo iyo ahuye na nyir’ubwato barisekera kuko atatinyuka kubumwishyuza.

Agira ati, “Yari ufite ubwato bunini ku buryo twifashishije agakero gakata ibyuma kugira ngo duce umunyururu wari ubuziritse ku mwaro, byasabye ko njyana abana banjye kwidumbaguza mu Kivu muri iryo joro banatera akamo kugira ngo urusaku rw’agakero rutumvikana”.

“Iyo umwe yananirwaga kugomeza gukubita imivumba undi yaramwakiraga bityo bityo kugeza ubwo ikinyururu gicitse maze nabo barambuka, nta ngashya twari dufite nagombye kujya gushaka ingashya iwacu, kuko umwe mu bo nari mpishe yari azi kuvugama (Gutwara ubwo n’ingashya) byaraboroheye”.

Ku cyambu cya BRALIRWA ni ho Dusabimana yibye ubwato bw'umwe ku babaga kuri bariyeri
Ku cyambu cya BRALIRWA ni ho Dusabimana yibye ubwato bw’umwe ku babaga kuri bariyeri

Dusabimana avuga ko kubasha guhungisha abantu abikesha kuba umugabo we yaramwihanganiye, bityo akaba asanga abashakanye bakwiye kumvikana mu byo bakora bakarushaho kunoza imibanire yabo n’abandi.

Ibigwi by’abarinzi b’igihango ni urugero Abanyarwanda bakwiye kwigiraho

Abarinzi b’igihango bafite uruhare runini mu kubaka Ubunyarwanda kandi ibikorwa byabo bikomeje kubera urubyiruko inzira y’ubwitange no gukundana, ndetse binarwigisha kubahana no kunga ubumwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Faustin avuga ko mu biganiro bitandukanye bifashisha abarinzi b’igihango kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo mu babyiruka.

Ayabagabo avuga ko abarinzi b'igihango ari umusemburo w'imibereho y'ababyiruka
Ayabagabo avuga ko abarinzi b’igihango ari umusemburo w’imibereho y’ababyiruka

Agira ati, “Urubyiruko rwacu rufite amahirwe kuko rufite abo rureberaho, ni iby’igiciro kuba dufite inyangamugayo, intwari zitandukanyije n’ikibi, ni umusemburo w’ibyiza ku rubyiruko kuko ruzakura ruzi abo rufatiraho urugero”.

Ku bijyanye no kwita ku barinzi b’igihango nka Habineza, Ayabagabo avuga ko ariko bigenda kuko amahirwe abonetse babanza kureba abafite ibibazo bakitabwaho by’umwihariko, kandi ko ari nako bizakomeza kugenda kugira ngo uwakoze neza abishimirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwomusaza.yabayeintwari.gusaiyababosebamezenkawe\

jakeline yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Uyu mugabo nibamufashe kurushaho.Urugero,FARG nimuhe amafaranga y’ingoboka ya buri kwezi iha abacitse kw’icumu bakennye kandi imugurire insimburangingo y’akaguru.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

hitimana yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka