Guhinga kuvoma no guteka, ntibyambujije kuba Guverineri - Mureshyankwano

Abenshi mu babyeyi b’iki gihe, bakunze kwinubira ko urubyiruko rw’ubu rudakozwa umurimo, rwumva ko rwakwicara rukagaburirwa rutakoze.

Guverineri Mureshyankwano akangurira urubyiruko gukora cyane ngo kuko bitanga umugisha
Guverineri Mureshyankwano akangurira urubyiruko gukora cyane ngo kuko bitanga umugisha

Ibi bigaragara cyane cyane kuri benshi mu rubyiruko rwiganjemo igitsina gore, aho usanga bashukishwa utuntu duto bagashorwa mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi bagamije kuronka ibyo bagakoreye bakabona.

Nubwo usanga abenshi mu babyeyi batunga agatoki abana, hari bamwe bavuga ko bidakwiye kubarenganya, ngo kuko abana bakora ibyo batojwe n’ababyeyi n’ubwo hatajya haburamo abananirana bakigira ibyigomeke.

Hari n’abandi babyeyi bavuga ko Kwigira indakoreka no kudakunda umurimo ku bana, akenshi usanga baba babitewe n’ababyeyi.

Nsengiyumva Claudien w’i Muhanga, avuga ko akenshi abana batatojwe imirimo mu rugo bagaragarira ku mashuri bigaho, aho baba badashobora no gusukura ishuri bigamo, kandi ari bo bifitiye akamaro.

Agira ati “Uyu munsi ubwira umwana gusukura umusarane akoresha umunsi ku munsi, aho kubikora agahitamo guta ishuri. Nyamara tuzi neza ko twebwe mu gihe cyacu twasimburanaga mu kuhasukura.”

Yifuza ko amashuri yahagurukira gutoza abana imirimo cyane cyane gukora isuku, ngo kuko hari abatabitozwa n’ababyeyi wabasura ugasanga n’iwabo nta suku ihari.

Umubyeyi umwe utuye mu karere ka Gisagara ukora akazi k’ubumotari, akangurira ababyeyi kurera neza abana babo babatoza gukora, ngo kuko iyo bitabaye ibyo abana bavamo ibyigenge n’ibirara.

Ati” Umwana utamutoje gukora akura yumva azatungwa n’abandi. Iyo ababuze ariba, agakora mu mifuka, agatera za gatarina, ndetse bikanamuviramo kuba umunyarugomo.”

Akomeza agora ati “Namwe mwibaze nk’ababyeyi aho kuzindukira ku murimo bakorera ingo zabo, ugasanga bazindukira mu tubari umugabo n’umugore banywa basinda. Ubwo murumva abana babo bazavamo iki usibye abasinzi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, asaba abakiri batoya gukunda umurimo kuko gukora bitabuza imigisha.

Agira ati “Iwacu twiga mu mashuri yisumbuye twaravomaga, tugateka, tugahinga. Tukajya ku ishuri baduhishiye ibyo twahinze, kandi twagaruka tukongera tugahinga. Byatumye se ntaba Guverineri?”

Yungamo ati “Naho ab’iki gihe birirwa ku muhanda, kandi ngo arashaka terefone nziza da! Irari rikabakurura mu gushaka ibyiza bataruhiye.”

Asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, ariko agasaba n’ababyeyi gutoza abana imirimo kuko nibaba bakuru bazabibashimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUNDI URURUBYIRUKO NKATWE ABABYEYI TUGIYE TUBATOZA IMIRIMO YOMURUGA BYABARINDA KUBA INZEREREZI ZOMUMUHANDA

TWIBANIRE yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka