Guhindura dodani mu mihanda byatanze uwuhe musaruro?

Dodani (Dos d’Ane/Humps) ni utuntu tumeze nk’udusozi twubakwa mu mihanda cyane cyane ihuriramo abantu benshi nko mu mihanda yegereye ibigo by’amashuri, amavuriro, amasoko, insengero, ibibuga by’imikino n’ahandi, hagamijwe ko ibinyabiziga bihanyura bigabanya umuvuduko kugira ngo bidateza impanuka kubera urwo rujya n’uruza rw’abantu.

Muri iyi minsi mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali ibamo dodani bigaragara ko zamaze kongerwa zikagirwa nini mu bugari bakazigabanyiriza uburebure. Ibi ngo bishimishije abatwara imodoka cyane cyane ingufi.

Imodoka zo mu bwoko bw'amavatiri cyane cyane izipakiye zakoraga kuri dodane.
Imodoka zo mu bwoko bw’amavatiri cyane cyane izipakiye zakoraga kuri dodane.

Nkundo Aléxis umwe mu batwara amamodoka y’amavatiri ari nayo yakundaga gukora hasi iyo anyuze kuri dodani kubera ubugufi bwayo, yatangarije Kigali Today ko dodani zahinduwe zari zisanzwe ari ndende cyane ku buryo iyo ivatiri yanyuragaho yakoraga hasi bigatuma yangirika.

Nkundo yishimira icyemezo cyafashwe cyo kuzihindura kuko ngo zangizaga ayo mamodoka cyane bikababangamira.

Gatoya Christian utwara taxi mu ishyirahamwe rya KBS nawe yatangarije Kigali Today ko uku guhindura izi dodani ari icyemezo gishimishije cyafashwe.

Ati “Ku modoka dutwara zisanzwe ziri hasi kandi ziba zuzuyemo abagenzi bigatuma zijya hasi cyane. Byatugoraga cyane kunyura kuri izi dodani bakuyeho dore ko zari na nyinshi mu nzira za Remera na Kimironko.

Byadusabaga kwigengesera cyane kugira ngo nizinakoraho zikoreho buhoro ku buryo imodoka itaba yakwangirika ngo itangire kugenda imena amavuta kubera guhonda kuri dodani’’.

Dodani ziri guhindurwa zari ndende kandi ari nto mu bugari bityo imodoka ngufiya zigakoraho.
Dodani ziri guhindurwa zari ndende kandi ari nto mu bugari bityo imodoka ngufiya zigakoraho.

Abahanga mu bwubatsi bw’imihanda bavuga ko kugabanya uburebure bw’izi Dodani, bakazongera mu bugari, bifasha mu gukumira impanuka.

Umwe mu nzobere mu bwubatsi bw’imihanda ukorera mu kigo cya NPD-Cotraco yatangarije Kigali Today ko guhindura dodani bitazatuma gusa imodoka zidakoraho, kuko n’izi nshya ziri kubakwa hatazabura ingufi cyane zikoraho, ahubwo ko impamvu nyamukuru ari iyo kongera uburyo bwo gukumira impanuka.

Aragira ati “Dodani nta bipimo byibanze zigira, ahubwo icy’ingenzi gishingirwaho zishyirwa mu mihanda, ni uko zigomba kuba ngari kugira ngo umushoferi w’ikinyabiziga azibone akiri muri metero 500 agabanye umuvuduko kugeza ku birometero 20 mu isaha ( 20km/h), kugira ngo abashe kuzinyuraho neza nta kibazo’’.

Dodani nsha ngo zigaragara utwaye ikinyabiziga akiri kure bityo akagabanya umuvuduko.
Dodani nsha ngo zigaragara utwaye ikinyabiziga akiri kure bityo akagabanya umuvuduko.

Akomeza atangaza ko dodani zahinduwe zitari ngari kandi zitagaragaraga cyane umuntu akiri kure ku buryo hari igihe umuntu yazigwagamo ataziteguye ngo agabanye umuvuduko bigateza impanuka, bikanangiza ikinyabiziga cyane.

Iyi nzobere irahamya rero ko uku guhindura izi dodani zari zisanzwe bagashyiraho inshya byaratumye izo modoka ngufi koko zidakoraho, ariko binatuma cyane cyane abashoferi b’ibinyabiziga mu gihugu hose bazibona hakiri kare kurusha izari zisanzwe.

Kubona izi dodani bakiri kure ngo bibafasha kugabanya umuvuduko ari nawo nyirabayazana nyamukuru w’impanuka. Iki gikorwa cyagabanyije impanuka zaberaga cyane mu mihanda ihuriramo abantu benshi, ari nayo ikunze gushyirwamo dodani kurusha iyindi.

Dodani zanahinduwe mu rwego rwo kuvugurura imihanda mu Mujyi

Dodani zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali zahinduwe mu rwego rwo kuyivugurura, kuko ahenshi wasangaga zishaje kandi zangiza ibinyabiziga binyuranye, ikintu ahurizaho n’abatwara ibinyabiziga biciye bugufi.

Umwe ,u bashinzwe kuvugurura imihanda mu Mujyi wa Kigali agira ati “Dodani zari zisanzwe zari zishaje, zangizaga imihanda, zikanangiza amamodoka cyane cyane magufi yagendaga azigonga.

Niyo mpamvu twahisemo kuzihindura tugashyiraho ziriya nshya mu Mujyi hose, zitari ndende mu burebure kandi ngari, tukanashyiraho ibimenyetso byereka ibinyabiziga ko zihari bikiri kure kugira ngo zidatungurwa no kugwa kuri dodani bigateza impanuka’’.

Dodani nshya ni ngari kandi n'uburebure bwazo bwaragabanijwe ku buryo imodoka zakoragaho zitazongera.
Dodani nshya ni ngari kandi n’uburebure bwazo bwaragabanijwe ku buryo imodoka zakoragaho zitazongera.

Akomeza atangaza ko sosiyete ya NPD Cotraco yavuguruye izi Dodani, ijya kubikora yabanje gukora inyigo yimbitse kandi ifite ubunararibonye mu kuvugurura imihanda, ari nayo mpamvu yizera neza ko uburyo zakozwemo bunogeye ubuziranenge bw’imihanda ikenewe mu Rwanda kandi buzagabanya ku buryo bushimishije imodoka zangizwaga no gukubita kuri ziriya dodani ziri gusimburwa.

Kuvugurura imihanda birafasha polisi y’igihugu mu rugamba rwo kurwanya impanuka

Nubwo Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), ariryo rirebana n’umutekano wo mu muhanda umunsi ku wundi, ikibazo cyo gukumira impanuka kireba n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’ibikorwa remezo, umujyi wa Kigali ndetse n’abaturage muri rusange.

Kuri izi dodani nshya, imodoka ntoya ntizigikuba hasi.
Kuri izi dodani nshya, imodoka ntoya ntizigikuba hasi.

Kuba izo nzego zindi zirimo umujyi wa Kigali zaba zarakoze inyigo zigasanga dodani zishaje zijya zigira uruhare mu mpanuka bagahitamo kuzisimbuza inshya, ni igikorwa cyo gushimira kuko gitera inkunga umurimo wa Traffic Polisi wa buri munsi wo kubungabunga no gukumira icyahungabanya umutekano wAbanyarwanda mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

hari izari zarubatswe batitaye ku modoka ngufi koko.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 21-10-2014  →  Musubize

izi dodani zari zaranyangirije basumbagutira nibazivaneho zo gatsindwa

nanc yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

thanx rutindukanamurego, ukomeje kutugaragariza ubuhanga mu bushakashatsi kabisa. big up to kigalitoaday iri kuguha ubushobozi bwo kugaragaza ubuhanga ufite mu icukumburura

nana yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

yewe izi dodani zari zraturembeje pe. kuzihindura nibyigiciro pepepepepe niziveho rwose . bravo ku mujyi wa kigali nubwo babibona batinze

ruru yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka