Gikondo: Sodoma iracyari Sodoma, abicuruza baracyahari

Agace ka Gikondo karebana n’ahitwa kuri MAGERWA mu Mujyi wa Kigali, ni mu Mudugudu witwa Marembo II, mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo w’Akarere ka Kicukiro, ariko izina rizwi na benshi kuva kera rikaba ari Sodoma.

Sodoma yitiriwe izina ry’Umudugudu bivugwa ko warimbukiyemo abari bawutuye mu gihe cy’uwitwaga Aburahamu uvugwa muri Bibiliya (hashize nk’imyaka 3,500), kubera ibyaha byahakorerwaga birimo ubusambanyi.

Benshi mu batuye Sodoma ya Gikondo ntabwo babasha kumenya neza igihe hafatiye iryo zina, ariko ngo hamenyekanye cyane kuva mu myaka ya 1970, igihe inganda zari zitangiye kuba nyinshi mu gishanga kiri hagati ya Kimihurura muri Gasabo na Gikondo muri Kicukiro.

Abatuye muri uwo Mudugudu wa Marembo II bavuga ko abashoferi bakomoka muri za Somaliya, Tanzaniya, Kenya n’ahandi bazanaga amakamyo y’ibicuruzwa muri MAGERWA no mu nganda zahahoze, ari bo ngo batangaga amafaranga ku bagore n’abakobwa batuye muri Sodoma batunzwe no kwicuruza.

N’ubwo inganda zimutse zikajya gukorera i Masoro muri “Special Economic Zone” ndetse na MAGERWA ikaba itagitanga serivisi nyinshi zijyanye na gasutamo, ntabwo byaciye intege bamwe mu bagore n’abakobwa b’i Sodoma bacuruza imibiri yabo.

Ugihinguka i Sodoma uhasanga abantu bagiye bicaye mu matsinda ku mabaraza y’inzu, bamwe muri bo bafite inzoga mu ntoki barimo kunywa.

Uhasanga kandi bamwe mu bagore n’abakobwa bambaye imyenda migufi, abandi bakenyeye ibitenge mu gituza, wareba hepfo no haruguru y’umuhanda ukabona inzu nyinshi zivugwaho kuba amacumbi y’igihe gito(Lodge) n’ubwo bitaba byanditseho.

Mu itsinda rimwe twahingukiyeho hari uwagize ati “Mbabarira niba ushaka kuntereta ngwino tujye mu rugo wimbaza byinshi…tujye mu rugo se?”

Mugenzi wabo hepfo y’umuhanda avuga ko umuntu wifuza kuryamana n’umugore cyangwa umukobwa mu gihe cy’akanya gato (bavuga ituru imwe), yishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Uwitwa Dusabimana w’umwubatsi watuye i Sodoma mu myaka umunani ishize, avuga ko abenshi mu bicuruza usanga ku manywa biyoberanyije bakajya hanze, abandi bakirirwa baryamye, byagera nijoro bagasohoka bakerekeza mu muhanda ari benshi bakajya kureshya abagabo.

Dusabimana agira ati “Ku manywa izi ndaya zirirwa ziryamye ubundi zigakora nijoro, mu kanya urabona banyanyagiye barimo kunywa kuzageza ejo mu gitondo”.

Hirya no hino kandi uhabona ibyokezo by’abotsa inyama (ba mucoma) baba basabwe gutegurira amafunguro abashyitsi basura Sodoma hamwe n’abakobwa cyangwa abagore babakiriye.

Mucoma witwa Misago avuga ko atanga mushikaki nto ku mafaranga 500Frw, inini akayigurisha amafaranga 1,000frw, ikirayi na cyo kikagurwa amafaranga 200frw.

Kiosk itangirwamo udukingirizo no gupima ubwandu bwa SIDA

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) gifatanyije n’umuryango witwa Kigali Hope, bashyizeho utuzu(kiosks) hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali hatuwe n’abantu bacuruza imibiri yabo, hagatangirwa serivisi z’ubuntu zirimo udukingirizo ndetse no gupima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Uretse Sodoma muri Gikondo, izi ‘kiosks’ ziboneka i Remera mu Giporoso, mu Migina iruhande rwa Sitade Amahoro, mu Gatsata na Nyamirambo, ndetse no mu mijyi y’uturere tumwe na tumwe tw’u Rwanda.

Umukozi wa Kigali Hope muri Kiosk y’i Sodoma witwa Bahati Hategekimana avuga ko uretse muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 we na bagenzi be bakora amasaha yateganyijwe kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, ubusanzwe bajyaga bakora amasaha yose y’umunsi mu minsi yose igize icyumweru.

Hategekimana agira ati “Impamvu ni uko usanga hano ari ho hakorerwa uburaya cyane, ariko ntabwo ari indaya gusa ziza gutwara udukingirizo cyangwa kwipimisha SIDA. Hano ijoro n’amanywa biba bingana, hari urujya n’uruza rw’abantu benshi barimo n’abanyamahanga, ku munsi nshobora kwakira abantu babarirwa hagati ya 100-300”.

Kiosk muri Sodoma itangirwamo udukingirizo
Kiosk muri Sodoma itangirwamo udukingirizo

Bahati avuga ko uretse abaza kumusaba udukingirizo cyangwa kwipimisha SIDA, hari n’abanyuzamo bakaza kumusaba amavuta akoreshwa n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, ariko akabahakanira kuko ntayahari.

Gucunga umutekano muri Sodoma

Urujya n’uruza muri ako gace rutuma inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze babahozaho ijisho kugira ngo bubahirize amabwiriza harimo n’ayo kwirinda icyorezo Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Suzane Mukasano avuga ko Sodoma itabateye ikibazo gikomeye kurusha ahandi, kuko ngo umuntu wese ugerageje kutubahiriza amategeko n’amabwiriza ya Leta afatwa akabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mama yarabwiye

Tumushimiyimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka