Bishe data duhunga igihugu, turatatana-umukobwa wa Michel Rwagasana
Mu gihe twizihiza umunsi w’Intwali z’igihugu, abazikomokaho bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza ko igihe ababyeyi babo bicwaga imiryango yabo yasigaraga mu itotezwa rikomeye.

Nyuma y’iyicwa rya Michel Rwagasana, umuryango we usigaye wakomeje gutotezwa, maze ufata umwanzuro wo guhunga, bamwe bajya I Burundi, abandi bajya Uganda.
Icyo gihe, Uwimbabazi Rose Marie, umwana rukumbi usigaye mu muryango wa Rwagasana, yari ataravuka, ahubwo umubyeyi we yahunze amutwite, akaba nawe yaramenye amakuru ya se aho amariye gukura, ubu akaba atuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Agira ati “Jyewe navutse papa yarapfuye, ngaruka mu Rwanda mfite imyaka icumi, nderwa na data wacu, mama we aguma mu buhungiro na basaza banjye. Imiryango yagiye imufasha kurera abana bamwe, abandi arabasigarana, ariko ntiyari kugaruka kuko Leta itemeraga ko impunzi zitahuka. Mu kunyohereza mu Rwanda, yatekerezaga ko kunderera mu buhungiro ndi umwana w’umukobwa byampungabanya cyane, kandi koko gutaha byaramfashije.”

Yongeraho kandi ati “yumvaga ashaka ko nabona uburezi. Icyo gihe nta muntu wavugaga Rwagasana, kuko kumuvuga byari umuziro. Amakuru ye nayamenye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abantu batangiye kumuvuga.”
Mu Rwanda, Uwimbabazi yarize, ndetse aba umuhanga cyane, maze arangije ayisumbuye aba umuforomo. Nyuma, yaje kubona buruse imujyana kwiga, abona na visa, ariko ageze ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe baramugarura.
Yagize ati “sinamenye impamvu bangaruye, ariko naragarutse mbona akandi kazi, nyuma ndashaka ndubaka. Ariko nakomeje kubaza, n’abandi barambariza, maze menya ko bavuze ngo uriya ni mwene Rwagasana ni inyenzi, ntaho yajya.”
Iki kibazo, ngo abakuru bajyaga bakiganira, ariko babona abana baje bagahindura ikiganiro, wanabaza ntubone ibisubizo. Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, ni bwo avuga ko yatangiye kumva ngo inyenzi zateye, ariko noneho itotezwa ribageraho ku buryo bweruye.

Ubwo icyo gihe, Uwimbabazi na musaza we umwe wari warasigaye mu Rwanda, yahuye n’akaga, cyane cyane aho abandi bavandimwe babo bagiriye mu gisirikare cya RPA Inkotanyi bavuye Nairobi na Kampala.
Agira ati “twebwe twaziraga ibyo tutazi. Nta n’ubwo twari tuzi ko bagiye mu gisirikare, n’inkotanyi ntazo twari tuzi.”
Muri iki gihe kigoranye icyakora, ngo hagiye haza abantu bakuru bazi Rwagasana, bakajya begera Uwimbabazi bakamubwira amakuru ya se.
“Bambwiye ko yari umuntu wavugishaga ukuri cyane, udaca ku ruhande, agakunda gusoma cyane, ku buryo yagiraga isanduku yuzuye ibitabo, kandi nta wemerewe kuyikoraho. Bambwiye ko yari umuntu utarya iminwa mu bitekerezo bye.”
Yongeraho ati “bambwiye ko yari umuntu w’umusirimu ufite isuku, kandi ngo agakunda kubyina.”
Yahanganye n’abimikaga amacakubiri
Uko Uwimbabazi yasobanukiwe, ni uko Rwagasana yagiye muri Politiki, agahangana n’abimikaga amacakubiri we n’abo bafatanyije, barimo Glegoire Kayibanda,
Agira ati “Mu bo bahanganye harimo n’abazungu, kandi urabizi abazungu biyumvamo ko ari abantu bakomeye cyane, ntibaba bashaka ubavuguruza.icyo kintu rero cyo gushaka kumugonda ngo ajye mu muromgo we w’amacakubiri, byamuhanganishije na Kayibanda.

Imyumvire itandukanye ku munyarwanda, agashaka ko abanyarwanda bose baba bamwe, abandi bagashaka ko batandukanywa, byarabahanganishije.”
Nyina yitabye Imana Leta imubuza kujya kumushyingura
Hagati aho, umubyeyi Uwimbabazi yari asigaranye, yaje kwitaba Imana muri Uganda mu 1988, ariko umuryango we ntiwabasha kumushyingura uko wakabaye.
Uwimbabazi agira ati “ Barabitubwiye, tubimenya akirwaye, ino batwima urupapuro rw’inzira jye na musaza wanjye, tuza kurubona bitinze, maze tugerayo, dusanga yarapfuye baranamushyinguye.
Na basaza banjye ntibashoboye kumushyingura. Gusa byaje no kudukirikirana cyane mu guhiga ibyitso kuko bahigaga abantu bakandagiye I Bugande mu myaka ibanziriza urugamba rwo kubohoza igihugu.”
Kuba Leta ya Habyarimana yarakomeje kubatoteza, kandi nyamara ikibazo cya Rwagasana cyarazamutse mu gihe cya Kayibanda, aha ngaha Uwimbabazi asanga nta gitangaza. Kuko Habyarimana yakomereje aho uwo yahiritse ku butegetsi yari agereje.
Hagati aho, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, musaza wa Uwimbabazi wari warasigaye mu Rwanda, yishwe muri Jenoside, basaza be babiri na bo baza kugwa ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Umuvandimwe wundi yari asigaranye nawe yaje kwitaba Imana azize impanuka agitahuka mu Rwanda.
Ibyo yimwe na Leta zivangura, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yarabimuhaye
Mu gihe Uwimbabazi yari yabujijwe amahirwe yo kwiga, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yasubiye mu ishuri, yiga Kaminuza kandi ari umuhanga.
“Igikomeye twabonye ni uko abana bacu babonye ibyo tutabonye, ntawe ubakandamiza, babona uburenganzira bungana, bakagenda bemye. Twabonye igihugu, icyo twifuje kugeraho, tukigeraho.”

Ubu kandi yishimira ko hari imiryango yamenye nyuma ya Jenoside, atari azi. Yabonye umuryango munini, abona n’abandi batatinyukaga kuvuga ko hari icyo bapfana.
Twashimishijwe no kugira intwari mu muryango-Uwimbabazi
Uwimbabazi avuga ko kumva ko umuntu yaharaniye ibintu akabizira, namwe nk’umuryango mukabitoterezwa, ariko igihugu kikabiha agaciro, yumva ko ari ikintu gihambaye.
Uyu mubyeyi w’abana batatu agira ati “abana banjye mbona ko babyumva kurushaho. N’ababyiruka barabyumva. Ikintu gikomeye cyane mu Rwanda, ni uko ubu Leta idahishira ibintu bizima, byiza.”
Avuga ko we n’umuryango we, n’abanyarwanda muri rusange bashyigikiye gushyira hamwe, gukunda igihugu ukagishyira imbere, byaba ngombwa ukaba wanabizira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|