Amajyepfo: Muhanga ni yo ifite amatara menshi ku muhanda ariko igice kinini ntakora

Mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Muhanga kaza ku isonga mu kigira igice kinini gifite amatara yo ku muhanda (eclairage public) ku burebure bwa km 25 n’ubwo amenshyi muri yo ngo adakora, Akarere ka Kahuye kaza ku isonga mu kugira ingo nyinshi mu kugira amaturage benshi bafite umuriro w’amashanyarazi n’ikigero cya 21%.

Kamonyi

Mu karere ka Kamonyi hagejejwe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2010, uhera mu gice cy’umujyi kigizwe n’umurenge wa Runda, ukomereza no mu yindi mirenge yose uko ari 12 igize aka karere.

Kuri ubu ku ngo ibihumbi 80 na 116 zituye akarere, amashanyarazi amaze kugera ku bihumbi 8 na 017 bingana na 10% by’ingo zigize ako karere.

Gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage ngo ikaba ikomeje. Nsenguyumva Moïse, Umukozi ushinzwe Ibikorwa Remezo muri aka karere, avuga ko muri uyu mwaka wa 2014/2015 bazayageza ku ngo zibarirwa mu 1498.

Uyu mukozi asobanura uko amashanyarazi agera ku baturage agira ati “Iyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kimaze kugeza umuyoboro w’amashanyarazi mu mudugudu, abatuye muri metero zitarenze 35 uvuye ku ipoto bagezwaho umuriro bamaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 56 gusa, ubundi bakigurira ibikoresho byo munzu bizabafasha gucana.”

Abaturage bagejejweho umuriro w’amashanyarazi bishimira impinduka wazanye mu buzima bwa bo, kuko hari serivisi zabagoraga kubona bikabasaba kujya kuzishakira ahandi.

Umuriro waruhuye abaturage gukora urugendo rwo kujya gufotoza i Kigali cyangwa i Muhanga.
Umuriro waruhuye abaturage gukora urugendo rwo kujya gufotoza i Kigali cyangwa i Muhanga.

Shyaka Claude ukora za fotokopi muri Santeri ya Kamonyi, avuga ko mbere y’uko begerezwa umuriro uwakeneraga fotokopi y’urupapuro yategeshaga amafaranga igihumbi (1000frw) ajya kubikoresha mu Mujyi wa Kigali cyangwa i Muhanga.

Ati “ urumva gutegesha igihumbi ugiye gukoresha fotokopi y’amafaranga makumyabiri ko bitari byoroshye!”

Umuriro w’amashanyarazi wanatumye ibikoresho by’ubwubatsi biboneka hafi ndetse n’abashomeri babona uburyo bwo kwihangira umurimo.

Mbere yo kubona umuriro serivisi zo gusudira ngo zari zihenze.
Mbere yo kubona umuriro serivisi zo gusudira ngo zari zihenze.

Umusuderi w’inzugi n’amadirishya, uvuga ko amaze imyaka ibiri abyize, atangaza ko mbere yo kubona umuriro urugi rwageraga ku muturage ruhagaze amafaranga ibihumbi 92 (92,000 wf) ariko kuri ubu ngo rukaba ruhagaze ku bihumbi 45 (45,000Rwf).

Bamwe mu bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kubera gutura kure ya metero 35 ziteganywa na REG, batangaza ko hari igihe hagaragara amarangamutima mu gutanga umuriro, bamwe bakawubagezaho hakoreshejwe ibiti bisanzwe, bakaba bavuga ko ibyo bishobora guteza impanuka.

Abo mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda, bavuga ko hari ababirenganiramo bagakomeza gutegereza ko gahunda izabageraho kandi abaturanyi babo bacana.

Uretse kugezwa mu bice bituwemo n’abantu, amashanyarazi yanafashije mu kumurikira abakoresha umuhanda wa Kaburimbo uva Kigali werekeza mu Majyepfo: amatara yo kumuhanda amaze gushyirwa ku birometero bitanu n’igice, uvuye ku kiraro cya Nyabarongo ukagera Bisenyi.

Muhanga

Bafite amatara menshi yo ku muhanda ariko ngo hari igice kinini adakora.
Bafite amatara menshi yo ku muhanda ariko ngo hari igice kinini adakora.

N’ubwo imibare igaragaza ko mu mujyi wa Muhanga amatara rusange (éclairage public) ari ku burebure bwa kilometero hafi 25 (25km), ndetse bikaba ari na ko bigaragarira amaso ku utambutse ku manywa, si ko byifashe nijoro kuko hari aho usanga ari mu icuraburindi.

Urugero ni ku muhanda uva muri Gare ya Muhanga werekeza kuri Stade Régional ya Muhanga. Mu gice cya Ruvumera, kuva Nyabisindu ugana mu Meru no kuva aho bita kuri Plateau ugana ku Kinamba hose umuriro urahagera, ariko amatara yo ku muhanda ntiyaka.

Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwaremezo, Onesphole Nzabonimpa, avuga ko zimwe mu mpamvu zituma aya matara ataka ari uko aba yarahiye biturutse ahanini ku ibura ry’umuriro rya hato na hato.

Avuga kandi ko nibura buri byumweru bibiri hakorwa igenzura kugira ngo hamenyekane amatara yaka n’ataka kugira ngo asimbuzwe, cyakora ngo bijya bibaho ko amafaranga yo kugura amatara yo gusimbuza adakora adahita aboneka, bikaba ngombwa ko hashira iminsi ataka.

Gusa, ngo ayo kuva i Nyabisindu ujya mu Meru no kuva Plateau ujya i Kabgayi ari kuri gahunda yo gukorwa.

Amashanyarazi ngo yateje imbere ububaji.
Amashanyarazi ngo yateje imbere ububaji.

Na none ariko, n’ubwo mu mujyi hari amatara ataka, ayaka ngo afasha abaturage ndetse bikanatuma abayakoresha banogerwa na serivisi baka. Abaturage batuye muri ako karere ngo bakaba bifuza ko yagera n’ahandi mu nkengero z’umujyi.

Usibye amatara yo mu makaritsiye yo mu mujyi, Akarere ka Muhanga gafite imiryango ibihumbi 75 na 207 kandi kugeza muri Kamena y’umwaka ushize w’ingengo y’imari, igera ku bihumbi 11 na 958 (15.9%.) yari ifite amashanyarazi.

Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari 2014/2015 watangira, abaturage babarirwa muri 604 ni bo bamaze guhabwa amashanyarazi, mu gihe intego ari ugucanira ingo ibihumbi 3 na 084.

Ngo bikaba bisaba imbaraga kugira ngo aba ibihumbi 2 na 480 basigaye bazabe bacanye mu mezi atanu asigaye y’ingengo y’imari.

Kuba aka karere kagaragaza ubwitabire buke mu gukoresha amashanyarazi ariko ngo biterwa n’uko imirenge ya Nyabinoni, Rongi, n’igice kinini cy’umurenge wa Rugendabari nta miyoboro y’amashanyarazi ihagera.

Iyi mibare y’amaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ngo ikaba ari iyo mu mirenge icyenda gusa y’aka karere.

Cyakora hari imishinga iteganya ko umuriro w’amashanyarazi uzagera muri iyi mirenge hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba n’ingomero ntoya zikorerwa ku masoko matoya ahabarizwa. Ikindi, ngo muri 2017, muri Muhanga na bo 70% bazaba bafite amashanyarazi.

Hagati aho umuriro ntukibura bya hato na hato nka mbere nyuma y’uko urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye rukaba rutanga megawati 28. Ntiruratahwa ku mugaragaro, ariko umuriro warwo wo wamaze koherezwa ku muyoboro munini wa REG. Hari n’imiryango ibarirwa muri 200 iruturiye igiye gucanirwa.

Nyanza

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’icyaro cy’Akarere ka Nyanza bahoze bataka kutagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2011, ubu baravuga ko bigeze mu mwaka wa 2015 barabonye amashyanyarazi bikaba byaratumye bava mu bwigunge bwo guhora mu icuraburindi.

Umuriro ngo woroheje ingendo za nijoro.
Umuriro ngo woroheje ingendo za nijoro.

Mu Karere ka Nyanza mu mirenge ifite amashanyarazi harimo Busasamana, Muyira, Busoro, Ntyazo na Mukingo.

Nk’uko bamwe mu baturage batuye muri iyi mirenge babivuga, ngo aya mashanyarazi bahawe yatumye babasha gukora imirimo batatekerezaga kuzabasha gukora.

Hakizimana Charles, umwe mu baturage bo mu murenge wa Busoro, avuga ko nyuma y’aho amashanyarazi agereye mu Murenge w’iwabo basigaye babasha kureba televiziyo.

Ngo hari imirimo isigaye ihakorerwa nk’ubwogoshi bujyanye n’igihe, gusudira n’ibindi birimo kuba abaturage babasha kunywa ibinyobwa bifutse kandi ngo mbere bitarahabaga.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Nyanza, Kambanda Omar, avuga ko guhabwa amashanyarazi ubu ari ibintu byoroheye umuturage, kandi kugira ngo agezweho amashanyarazi, mu byo asabwa harimo fotokopi y’indangamuntu ye na nomero y’icyangombwa cye cy’ubutaka.

Ngo iyo umuriro ufatiwe ku ipoto ya REG umuturage yishyura ibihumbi 56 by’amafaranga y’u Rwanda(56,000frw) naho yashaka gufatira ku rugo rw’umuturanyi we agasabwa urwandiko rwabimwemerera kugira ngo bitabyara amakimbirane hanyuma ibyo byombi byaboneka akishyura ibihumbi 11 by’amafaranga y’u Rwanda (10,000frw).

Akomeza avuga ko muri uku kwezi kwa Mutarama umwaka wa 2015 abantu umunani aribo baje gusaba umuriro ngo bawugerezwe mu ngo zabo ariko ko ibura ry’ibikoresho bagitegereje ryatumye umuriro w’amashanyarazi utinda kubageraho.

Uyu muyobozi anavuga ko ishami rya REG ryo mu Karere ka Nyanza rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ryita ku bibazo by’abafatabuguzi baryo baherereye mu gice cy’akarere ka Nyanza, Ruhango na Huye.

Nyamagabe

Nubwo hari ahageze amashanyarazi urugendo ngo ruracyari rurerure mu kuyakwirakwiza mu karere kose.
Nubwo hari ahageze amashanyarazi urugendo ngo ruracyari rurerure mu kuyakwirakwiza mu karere kose.

Amashanyarazi mu karere ka Nyamagabe ntaragera ku baturage rugero rushimishije, kuko ngo hari uduce tunini atarageramo, n’aho abashije kugera ngo akaba adafite ingufu zihagije ku buryo abaturage bayabyaza umusaruro mu bikorwa bibateza imbere.

Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze umuturage akenera mu buzima bwa buri munsi, kandi akaba yanabyazwa umusaruro mu buryo butandukanye, nyamara ariko umubare w’abaturage bayafite ngo ukaba ukiri ku kigero cyo hasi, hakaba n’uduce tutayafite na mba.

Hamwe na hamwe ngo amashanyarazi bahawe afite ingufu nkeya ku buryo hari ibyo adashobora gukora.
Hamwe na hamwe ngo amashanyarazi bahawe afite ingufu nkeya ku buryo hari ibyo adashobora gukora.

Abaturage bo mu Murenge wa Buruhukiro batangaza ko hari amasentire menshi y’ubucuruzi bafite ataragezwamo amashanyarazi n’abayahawe akaba nta ngufu zihagije afite.

Uwitwa Ildephonse ati“ Baduhaye amashanyarazi ariko umuriro ni muke. Gukoresha amamashini ubu ntibikunda. Dukeneye ko bakongera ingufu zayo tukabona uko dutera imbere natwe.”

Uwitwa Francois Xavier Mugeruka we agira ati: “Mu kagari kacu amashanyarazi arahanyura ariko nta muriro baduhaye kandi umuriro uhanyura ujya ku ruganda. Nta muriro rero turi kubona, ibyo bikadusubiza inyuma kandi umudugudu wacu ni munini cyane.”

N’ubwo umuriro utarabasha kugera ku baturage icyarimwe, abawubonye bakawubyaza umusaruro ubazanira inyungu ndetse bigaha na bamwe mu rubyiruko imirimo, nko kogosha, gusudira, n’ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi.

Uwitwa Innocent Mbyayingabo ukora akazi ko gosha agira ati: “Mbona amashanyarazi yaratugejejeho byinshi kabisa! Mbere waguraga mazutu y’amafaranga 1200 ku munsi, ariko ubu umuriro w’1000 umaramo iminsi ibiri. Umuntu ararya rwose agahaga nta kibazo dufite aho tuboneye umuriro.”

Uwitwa Claude Uwimana nawe ati: “Kogosha ni byiza, umuriro warakoze kuza amashanyarazi yarakoza kuza rwose, yatugejeje kuri byinshi ubu umuntu araza nk’aha akabona magana atanu akabona uko yagura icyo ashaka cyose kandi byaduhaye akarimo.”

Umuriro wafashije urubyiruko kwihangira imirimo
Umuriro wafashije urubyiruko kwihangira imirimo

Kugeza ubu mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe 15 igiye ifite uduce tw’ubucuruzi dufite amashanyarazi naho imirenge 2 ari yo uwa Nkomane n’uwa Musange ikaba nta mashanyarazi arayigeramo.

Mu buryo bwo kongera umubare w’abaturage bafite amashanyarazi ndetse no kuyakwirakwiza muri rusange, Akarere ka Nyamagabe kakoze inyigo z’uko imigezi gafite yabyazwa umusaruro hagakorwa ingomero nto zabyara amashanyarazi.

Kuri ubu ikigereraranyo cy’amashanyarazi cyavuye kuri 3% kuva mu mwaka 2010, ubu kigeze kuri 18%. Akarere ngo kakaba kibanda ku gukwirakwiza amashanyarazi muri santire z’ubucuruzi n’abaturage bakaboneraho.

Nyaruguru

Mu karere ka Nyaruguru ingo ibihumbi icumi na magana atandatu na mirongo itanu (10,650) ku ngo ibihumbi magana atandatu na makumyabiri na bine na mirongo itatu (624,030) zingana na 17%, ni zo zimaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi.

Ni akarere ubusanzwe kagizwe n’icyaro. Muri aka karere hari amatara yo ku muhanda ku birometero bitanu (5km), akaba ari mu murenge wa Kibeho, muri Sentire wa Kibeho rwagati ndetse no muri Sentire ya Ndago ahubatse ibiro by’akarere.

Ahenshi mu hamaze kugera amashanyarazi mu karere ka Nyaruguru abaturage batangiye kuyabyaza umusaruro bihangira imirimo.

Mu murenge wa Rusenge ku gasantire ka Kabilizi hari inzu y’ibarizo rikoresha amashanyarazi, hakaba kandi n’abahakorera amirimo yo gusudira. Mu murenge wa Kivu, hafi y’ishyamba rya Nyungwe hari abaturage biguriye insyo zikoresha amashanyarazi.

Kubera umuriro w'Amashanyarazi abatuye santere ya Nyanza ntibakijya gufotoza impapuro mu mujyi wa Butare.
Kubera umuriro w’Amashanyarazi abatuye santere ya Nyanza ntibakijya gufotoza impapuro mu mujyi wa Butare.

Mu gasantire ka Nyanza gaherereye mu Murenge wa Ngera, aho hagereye amashanyarazi bashinze Koperative y’urubyiruko y’ikoranabuhanga n’iterambere (Cooperative of ICT and Development), itanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo kwandika kuri mudasobwa, gusohora inyandiko muri mudasobwa (Printing), gufotora inyandiko, gufotora abantu, n’ibindi.

Emmanuel Mudacumura, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (REG) mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, avuga ko abaturage bamaze gusaba guhabwa amashanyarazi ariko bakaba batarayahabwa basaga ibihumbi 55.

Ngo kugira ngo umuturage ahabwe amashanyarazi bisaba ko yandikira ubuyobozi bwa REG ku giti cye cyangwa se bakishyira hamwe ari benshi bakandika basaba ko bahabwa amashanyarazi.

Hari n’aho binyuzwa mu buyobozi bw’imirenge cyangwa utugari bukaba aribwo bwandikira ikigo cya REG, busabira abaturage babo guhabwa amashanyarazi. Nyuma yo kwandika, umuturage asabwa amafaranga ibihumbi 56 y’ifatabuguzi.

Udashoboye kuyabonera rimwe ngo akaba ashobora kwishyura amafaranga ibihumbi 28 cyangwa se byaba bigaragara ko akennye cyane agatanga ibihumbi 15, andi akayatanga buhoro buhoro mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Mu Karere ka Nyaruguru ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bigenda gahoro gahoro kubera ko ngo nta biro by’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG) bihaba, bigasaba abaturage kujya gushaka serivisi z’amashanyarazi mu karere ka Nyamagabe.

Gisagara

Mu gihe Akarere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13, kuri ubu ngo ifite amashanyarazi igera ku 10 naho itatu isigaye na yo ngo iri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Ingo zifite amashanyarazi muri aka karere ngo ni ibihumbi 7 na 864, iziteganyijwe kuyahabwa muri uyu mwaka 2014-2015 zikaba ari ibihumbi 94 na 12.

Amatara ku muhanda mu karere ka Gisagara ari muri centre eshatu z’imirenge itatu Ndora, Kibirizi na Save ariyo izaba igize umujyi wa Gisagara.

Aya matara akaba ari ku burebure bwa Km 10. Abatuye izi centre bavuga ko kugera ubu aya matara yaka nta kibazo kereka iyo umuriro wabuze.

Ngo babonye imirimo mishya ijyanye no gusudira.
Ngo babonye imirimo mishya ijyanye no gusudira.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara cyane cyane urubyiruko bakaba bavuga ko umuriro watumye babona imirimo bakaba bagenda barushaho kwiteza imbere.

Maniriho Jean Claude, ukorera mu gakiriro ka Save ibijyanye no gusudira avuga ko yahoze nta kazi agira ariko aho amashanyarazi aziye ngo yahuguriwe muri ako gacuriro none ubu na we akaba akora ku mafaranga.

Agira ati “Maze kubura amafaranga yo gukomeza amashuri yisumbuye nabayeho ntagira n’icyo kwambara ariko ubu aho tuboneye amashanyarazi bakatwubakira agakiriro nanjye nize umurimo ubu nditunze ndetse maze no kwigurira ihene eshatu mbikesha aka kazi.”

Amashanyarazi ngo yafashije urubyiruko kubona uko rwiga imyuga.
Amashanyarazi ngo yafashije urubyiruko kubona uko rwiga imyuga.

Naho Bizimana Alphonse, Umucuruzi mu Murenge wa Kansi, avuga ko batarabona amashanyarazi bakoraga amasaha make kubera kubura urumuri bigatuma bafunga butiki zabo hakiri kare kandi nyamara abantu benshi bahaha mu masaha ya nimugoroba.

Avuga ko mu gihe ubundi bafungaga mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubu bafunga saa tatu z’ijoro. Agira ati “Muri ayo masaha sinabura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 (10,000frw) n’ibihumbi 5 (5,000frw) mba nkoreye.”

Bizimana akomeza agira ati “Amashanyarazi arimo kutwegereza iterambere kuko twavuguruye imikorere ndetse aha iwacu hanavutse imirimo mishya itarahabaga nka za salons zogosha imashini zisya n’ibindi.”

Huye

Imirenge ibiri ya Kigoma na Rwaniro yo mu mirenge cumi n’ine igize Akarere ka Huye ngo ntiragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe abaturage batuye mu dusantire tw’ubucuruzi two muri iyo mirenge badahwema kuyasaba bavuga ko baramutse bayabonye hari byinshi bageraho mu rwego rwo kwiteza imbere.

Amashanyarazi atumwa bamwe babonera ubuzima mu gusharija terefone.
Amashanyarazi atumwa bamwe babonera ubuzima mu gusharija terefone.

Ibi abo baturage ngo babishingira ku kuba mu bindi byaro byagezemo amashanyarazi hatangiye kugaragara impinduka.

Batanga ingero nko kuba batarebaga tereviziyo bakaba basigaye bayireba, abiyumvamo ubusirimu na bo bakaba batagikenera kujya kwiyogoshesha mu mujyi kuko na bo iwabo basigaye bafite inzu zogosherwamo cyangwa “salons de coiffure.”

Bakomeza bavuga ko inzugi n’amadirishya bya metalike (métallique) bitakibahenda cyane kuko bisigaye bikorerwa n’iwabo ndetse kuri ubu ngo bakaba banafite ibyuma bisya imyumbati bikoresha amashanyarazi.

Ku bijyanye n’imiturire, ubuyobozi muri ako karere ngo bukaba butakigorwa no gushishikariza abaturage kujya gutura ku midigudu kuko ngo basigaye bitwarayo bakurikiyeyo amashanyarazi.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kiruhura bawimukiyemo vuba bahamya ko kuwimukiramo ari mu rwego rwo kwegera iterambere.

Karangwa Jean, Umukozi ushinzwe Igenamugambi mu Karere ka Huye,avuga ko ku ngo zigera ku bihumbi 69 na 530 zigize aka karere, 21% zamaze kugezwamo amashanyarazi.

Biteganyijwe ko mu mpera z’ukwezi kwa 6 k’uyu mwaka, amashanyarazi azaba amaze kugera ku ngo 23.1% naho umwaka wa 2015-2016 ukazarangira amashanyarazi amaze kugera ku ngo 37.6%.

Mu bihe biri imbere kandi, i Kigoma n’i Rwaniro na ho ngo hakaba hazagezwa amashanyarazi bityo n’ibigo nderabuzima bihari bikabasha gucanirwa.

Ivuriro ryuzuye mu Murenge wa Mukura ahitwa i Bukomeye na ryo ngo ubu barimo gushaka barigezaho amashanyarazi, ndetse n’amasantire akomeye ya Gafumba na Kimuna yo mu Murenge wa Rusatira yari ataragezwaho amashanyarazi ngo bakaba barimo gushakisha ubushobozi bwo kuyagezayo.

Ku bijyanye n’amatara rusange Mujyi wa Butare, muri Nyakanga 2014 yari amaze kugezwa ku birometero 12.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari (2014-2015) azagezwa ku bindi birometero bitandatu harimo mu gice cya Taba na Ngoma ndetse no ku muhanda ugana ahitwa mu Gahenerezo, abantu bamwe basigaye bita mu kanyuramfura.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu Ntara y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Akarere ka muhanga ubona ko gafite iterambere ariko ryiganje mumugi gusa, iyo ugiye munkengero zaho, urugero Shyogwe, usanga hari ibintu akrere gakwiye gukosora. Imihanda iheruka gukorwa mbere ya za 1990 cyane nk’umuhanda uva ahitwa ku kinamba cya kabgayi ujya i shyogwe kumashuli, birababaje cyane!!!!

vainqueur yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

amatara ni meza arafasha rwose ,ariko bazagere no muri Huye hariya muri Rusatira mu mudugudu wa Gasaka ,bahaye igice kimwe umuriro abandi barabasigaza kandi rwose bari babazanye ku mudugudu ngo ibyo byiza bibagereho none bategerejeko babona umuriro amaso yaheze mukirere!!! ababishinzwe bajye babikora neza .murakoze!!

Mama keza yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

amatara ni meza arafasha rwose ,ariko bazagere no muri Huye hariya muri Rusatira mu mudugudu wa Gasaka ,bahaye igice kimwe umuriro abandi barabasigaza kandi rwose bari babazanye ku mudugudu ngo ibyo byiza bibagereho none bategerejeko babona umuriro amaso yaheze mukirere!!! ababishinzwe bajye babikora neza .murakoze!!

Mama keza yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

akarere ka kahuye kaherereye he? pleqase

rukeba yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Iki cyegeranyo giteguye neza. Gusa kuri Muhanga buriya igice cyayo kinini kiri mu Mirenge ya Rugendabali, Kibangu, Nyabinoni na Rongi. Aho nta mashanyarazi arahagezwa. Birakwiye ko naho hatekerezwaho, naho ubundi hazakomeza gusigaza inyuma Muhanga. Ruriya rugomero rwa Nyabarongo ariko buriya nta cyo rwamarira abatuye iyo Mirenge ra? ni ibyo gutekerezaho

Ndatuwera yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Nyanza ni umujyi Ntabwo ari centre please.

Numubona Houd yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Huye bravo, Ruhango bravo, Nyanza Bravo, n’ahandi n’ahandi uretse mu Karere ka Muhanga. Kubona Muhanga irushwa na Nyaruguru na Gisagara koko? Hoooooooooooooooooo!!!!!!! Muhanga we ukeneye gutabarwa kabisa.

Kamana yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ibya Muhanga byo ni agahomamunwa. Ubundi uwo mukozi w’Akarere arabeshya. amatara yishwe na rwiyemezamirimo ushyiramo apmule zitabona kuko aba yaraziguze kuri make. Abakora Controle rero kuko baba nabo barariyemo akantu, ugasanga mu gihe cya reception bakira ibyo babonye. Muhanga yo rwose iteye ubwoba byitwa ngo amatara arahari, ariko nta kigenda.

Migina yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka