Amajwi aharanira serivise nziza mu Rwanda akomeje kwiyegeranya

Mu mpera za Nzeli umwaka ushize, umukozi ushinzwe itumanaho no guhuza Kaminuza y’u Rwanda n’abayigana bose yavuye I Kigali yerekeza I Huye mu ntara y’Amajyepfo mu gikorwa cyo gutegura ibirori byo gutanga impamyabumenyi z’abarangije Kaminuza.
Ahageze, yerekeje kuri Hoteli asanzwe acumbikaho, bamwakirana urugwiro rusanzwe, maze bamwereka icyumba gihuye n’ubusabe bwe.
Amaze gusiga ibikapu bye kuri hoteli, yagiye muri Kaminuza akorana na bagenzi be akazi kamuzinduye, maze ataha nta kindi kintu akeneye kumva, uretse inkuru zo kuryama no gusinzira neza umurnaniro wose w’umunsi akawutura uburiri.
Akigera mu buriri, yatunguwe no kumva atebeye mu gitanda, mbese amera nk’uryamye mu kavure, ariko intege zo kujya gusaba ubufasha zirabura, arara yibombaritse ngo hato ataroboka. Ibi byatumye ataruhuka neza.
Mu gitondo, umukiriya yeretse umukozi ushinzwe kwakira abagana hoteli ibyo yahuye na byo, maze basanga isaso z’igitanda zararekuranye zenda gukora hasi, nuko aramubwira ati ibi bintu rwose ntibikwiye mubikosore, nuko arataha.
Ntibwacyeye kabiri, umukozi yasubiye kuri ya hoteli, maze bamuha igitanda araryama. Icyakora yasanze ikibazo cy’imiryamire kigihari, ariko cyahinduye isura.
Agira ati“Nararyamye maze igitanda kirara gikaka, kuko cyari gifunze nabi. Warahindukiraga kigasakuza, wakongera guhindukira kigataka.”
Mu gitondo, uyu mukozi yongeye kubwira uwakira abashyitsi ikibazo yahuye na cyo, ariko ahita anababwira rwose ko bikabije, akaba agomba kubishyura igice, kuko bamuhaye serivise y’igice.
Uwakira abashyitsi yumvise koko bikabije, maze abibwira umuyobozi we, ariko umuyobozi asubiza avuga ko umukiriya nta mahitamo afite, ko agomba kwishyura amafaranga yose hataburaho n’igiceri.
Umukiriya abonye ko hoteli itamwitayeho, yahise ababwira ko ayishyura, ariko na we abasazeranya ko icyo kibazo atazagiceceka.
Aha ni ho haturutse inkuru benshi mwamenye kuri X y’uwitwa Ignatius Kabagambe na Hoteli Mont Huye.
Ni naho ariko haturutse ibindi bitecyerezo byo gusaba abatanga serivisi kwibuka ko umukiriya ari umwami, none ibyo bitecyerezo biri kubona amajwi.
Mwarimukazi Beretilda w’i Nyaruguru yaguye ku ngingo
Mu gihe Kabagambe yandikaga inkuru ya Mont Huye, yatsimbaraye kuri serivise nziza, ariko umuyobozi wa hoteli na we yereka abakoresha imbugankoranyambaga ko umukiriya yarengereye.
Havutse ibice bibiri, bamwe bashyigikira umukiriya, abandi hoteli, ariko Kabagambe agira ati “nyuma y’ibyambayeho, natekereje ko ngomba gukomeza icyifuzo nari maranye iminsi, cyo gushishikariza imitangire myiza ya serivisi mu bigo by’amahoteli n’ubukerarugendo.”
Aha ni ho yasuye n’izindi hoteli nk’enye z’i Kigali, maze zose azitangaho amakuru y’imitangire ya serivise, nayo itari shyashya.
Agira ati “gahoro gahoro abantu babonye ko nta kibazo mfitanye na hoteli iyo ari yo yose, ahubwo babonye ko ngamije gukosora imitangire ya serivise, kandi nkoresha ukuri.”
Mu bantu bakomeje kumubwira bati “urimo urakora neza” harimo umwarimu witwa Beretilda wigisha imibare mu Karere ka Nyaruguru.
Uyu ndetse, baje kuganira, maze amugira inama ati “maze rero, uru rugamba rwo kurwanya serivise mbi, wareba ukuntu ureka hakazamo abantu benshi, bakajya bavuga ingorane bahura nazo aho basaba serivise, maze bikavugwa, bikamenyekana, ba nyir’ubwite bakabikosora.”
Aha, yamugiriye inama yo gufungura WhattsAp group yerekeza kuri iyo ntego, maze hatangira gutyo urubuga rwa ‘Good Service Initiative’ ku itariki 12 Ukwakira 2024.
Nyuma y’icyumweru, uru rubuga rwari rugize abantu amagana bahuzwa no kwerekana imitangire ya serivise idahwitse, no gushima abatanga serivise inyura rubanda, haba mu bigo by’ubucuruzi, yewe n’ibitanga serivise zitaganisha ku kugura no kugurisha nka za minisiteri, inzego z’ibanze n’ibindi.
Umuyobozi wa Mont Huye yazanye inama nziza
Mbere y’uko ibirori by’impamyabushobozi biba, habaye indi nama I Huye, ariko Kabagambe yibwira mu mutima ko hari ikintu yari akwiye gukorera umuyobozi wa Hoteli Mont Huye.
Yagize ati “Naragiye mugurira impano y’imbuto ndazimushyira, maze turaganira, turifotoza, tuba inshuti, mubwira n’umugambi nari mfite wo gushyigikira serivise nziza, maze na we arabishima, aza kuri rwa rubuga duhuriyeho n’abandi. Ababonye ayo mafoto baranezerewe, nabo bahita baza ku rubuga, ku buryo rwagize abantu igihumbi mu minsi micye yakurikiyeho.”
Urubuga rwa mbere rwagize abantu igihumbi, ashinga urwa kabiri, ashinga urwa gatatu, none ubu ageze ku rwa kane, zose zigizwe n’abantu igihumbi, buri rubuga.
Agira ati “Nari mfite intego yo kubona abantu igihumbi mu mezi atatu, none ubu dufite abantu ibihumbi bine. Amezi atatu azagera dufite abantu ibihumbi bitanu. Ibi byarenze kure inzozi jyewe ubwanjye nari mfite.”
Abari ku rubuga rwa Good service initiative ni ba nde, bakora iki?
Kabagambe, avuga ko urubuga rwa Good Service Initiative(GSI) ari igitecyerezo yatangiranye na mwarimu Beretilda.
Kugeza ubu, kitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, haba mu bayobozi-barimo na ba meya b’uturere, ndetse n’abaturage muri rusange, harimo n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.
Mu minsi ishize, aba banyeshuri bafashe iya mbere berekana ko Kaminuza y’u Rwanda ubwayo ifite ibisubizo igomba gutanga ku kibazo cya internet.
Bavugaga ku kibazo cya interinete yari imaze hafi amezi atanu idahagije, bakavuga ko biteye isoni ku kigo kinini nk’iki gishinzwe gutanga ubumenyi.
Iki kibazo, cyagarutsweho cyane kuri izi mbuga, maze bituma umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Didace Muganga abikurikirana.
Yavuze ko icyo kibazo atari akizi ku rugero cyavuzwe, ariko asezeranya ko agiye kugikurikirana, maze mu minsi ikurikiraho, bavuga ko internet iri kongerwa, ndetse ko izarushaho. Ni naho yahereye asaba ko ibibazo byose byajya bivugwa kare, bigakemurwa amazi atararenga inkombe.
Ibibazo mu mitangire ya serivise mu mazi, umuriro, ama inite yo guhamagara n’aya internet mu bigo by’itumanaho, ibyangombwa by’ubutaka, internet y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, abacuruzi birengagiza abakiriya n’ibindi, ni bimwe mu bigenda bigaragazwa n’abari kuri izi mbuga nkoranyambaga.
Si urubuga rwanjye, ni urw’abashaka serivise nziza – Kagabambe
Nk’uko Kabagambe abisobanura, aba bantu bahurira hamwe barimo abatanga serivise haba mu bayobozi, mu bacuruzi, ariko n’abasaba serivise ubwabo.
Agira ati “uru rubuga, si urwanjye, ni urw’abashishikajwe no kubona serivise nziza ihabwa intebe mu Rwanda. Mwibuke, nyuma y’ubuhinzi, serivise ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u Rwanda, bityo rero, si ikintu cyo gukiniraho.”
Avuga ko imvugo igira iti ‘umuturage ku isonga’ itagomba kuba imvugo gusa, igomba kujya mu bikorwa.”
Aha kandi, yibutsa ko iyo tuvuga ubukerarugendo bushingiye ku nama, imurikagurisha n’ibindi bikubiye mu cyiswe MICE bivuze serivise, kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bukaba bubikomeyeho.
Agira ati “Serivise ifitanye isano n’imibereho yacu nk’abanyarwanda.”
Aha kandi, avuga ko gahunda atari ukugonganisha inzego n’umuntu uwo ari we wese, ahubwo ari ugushira amanga ukavuga icyabaye, nta makabyankuru, nta guteranya, nta ntonganya, bigafasha inzego zitanga serivise kugira icyo zikora ku kibazo runaka.
Ubu buryo bwo kuvugira ibitagenda mu ruhame, Kabagambe asanga bugira akamaro kuko hari igihe abantu babwirwa mu buryo busanzwe, ikintu ntibagihe uburemere gifite, ariko nyamara ngo “hari imbaraga z’imibare. Iyo ikintu cyabonywe n’abantu benshi, kikavugwa na benshi, bishobora gufasha ufata ibyemezo nawe kucyumva ku buremere bwacyo nyakuri.”
Mu guha uru rubuga igihe kirambye, Kabagambe avuga ko akeneye ibitecyerezo binyuranye, cyane cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryo kubika no gutangaza amakuru(data) ku buryo buyunguruye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|