Abimuwe mu manegeka bati “Ubutaka twarabwambuwe”, Umujyi wa Kigali uti “Ni ubwanyu”
Bamwe mu bimuwe ahitwa mu manegeka ubu barataka ko babayeho nabi, kandi ko abashoramari babatwariye ubutaka bwabo ku buntu.

· Umujyi wa Kigali uvuga ko imiryango hafi 3,000 yimuwe mu manegeka nta ngurane ihawe itazubakirwa, kuko ngo ubutaka bukiri ubwabo
· Leta ivuga ko kwimura abantu igitaraganya nta ngurane bahawe, kwari ugukiza ubuzima bwabo.
Imvo n’imvano yo kwimurwa mu manegeka
Kwinuba ko nta ngurane bahawe byatangiye kuva mu mwaka wa 2019 ubwo himurwaga abari batuye mu bishanga by’i Kigali kugira ngo bibe ibyanya b’ubukerarugendo.
Hari bamwe baje kubakirwa mu midugudu y’i Karama na Kanyinya muri Nyarugenge, Gikomero na Rutunga mu karere ka Gasabo ndetse n’i Busanza muri Kicukiro, abandi baratatanye.
Mu kwezi kwa Gicurasi k’umwaka wa 2023 ubwo abaturage barenga 135 bahitanwaga n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, ngo habonetse impamvu ihesha abashoramari ubutaka bw’ubuntu, nk’uko bisobanurwa na Jean Bosco Nizeyimana (si ryo zina rye nyakuri) wari utuye mu Gatsata.
Urugero Nizeyimana arutanga ku basenyewe mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, ahari Koperative yitwa Icyerekezo ikorerwamo n’amagaraje.

Nizeyimana avuga ko iyi koperative igizwe n’abahoze bakorera mu gishanga cya Nyabugogo, nyuma yo kwimukira haruguru y’umuhanda, ubutaka ngo bwatangiye kuyibana buto, ku buryo “abayihagarariye ariko utapfa kumenya aho bavuye, bazaga bakakubaza amafaranga ushaka kugira ngo bakwishyure, wababwira bagahita bigendera nta kindi bavuze.”
Uwitwaga Martine Mukanyangezi (witabye Imana) yabasabaga miliyoni 200Frw bo bakamubwira ko bazamuha miliyoni 120Frw, mu gihe umuturanyi we witwa Perpetue bamubwiraga ko bazamuha miliyoni 150Frw nk’ingurane ku mitungo ye.
Nizeyimana agira ati “Habonetse impamvu yo kuhatwarira ubuntu nyuma y’uko urukuta rugwiriye abantu mu Gatsata nk’uko byari byagenze ku Gisozi, iriya Koperative irashaka aho yagurira ibikorwa byayo, ahandi ikahashyira ubusitani n’amashyamba bikikije kiriya gishanga cyabo, urabona ko barimo kukigira pariki.”
Ati “Bihutiye gusenya aho bakeneye kuko urabona hariya iwacu ni mu mafaranga, iyo baza kuba bimura abaturage kubera ibiza bari guhera hirya yaho muri Rubonobono hadahanamiye igishanga cyabo, kuko hari ubuhaname burenga 90% mu gihe hariya iwacu ubuhaname bwaho ari nka 30% (nawe ijisho rirabikwereka).”
Nizeyimana avuga ko abo bashoramari bakoresheje inzego z’ibanze mu gusenyera abaturage, ubutaka bwabo ubu bakaba bamaze kubushyiramo ubusitani n’amashyamba.
Ubwo yimuraga abaturage mu kwezi kwa Gicurasi 2023, uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, hari abo yabwiraga ko atazabitangira (ngo bamwirukane ku kazi) kuko atari Yesu.
Uwo muyobozi w’Umurenge yatunguye bamwe mu baturage begereye akabande ko mu Mudugudu witwa Byimana, Akagari ka Musezero, abamenyesha ko bitarenze amasaha 48 bagomba kuba bavuye aho batuye, kuko inzu zabo zigiye gusenywa.
Ku munsi wakurikiyeho uwo Gitifu yazanye n’abandi bakozi b’umurenge baha abo baturage amafaranga, ba nyiri inzu bagahabwa imperekeza y’ibihumbi 90Frw, abapangayi bagahabwa ibihumbi 30Frw kuri buri rugo.
Ku munsi wakurikiyeho inzu zimwe na zimwe zegereye ako kabande zahise zishyirwa hasi, ku buryo uwatindaga gusohoka bahitaga bayimusenyeraho.
Ibibanza izo ngo zari zituyeho bifite ibyangombwa bigaragaza ku gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali (Master Plan), ko ari ubutaka bwagenewe imiturire(residential), ariko mu kwisobanura, abayobozi bavugaga ko inzu ari zo zidakomeye, n’ubwo hasenywe zimwe izindi zigasigara, kandi ziri muri zone imwe y’imiturire.
Nyuma yaho gahunda yo kwimura abantu mu manegeka yatangiye gukurikizwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kuri bamwe mu batuye ahegereye ibishanga n’imibande, ndetse no mu duce tumwe na tumwe two ku micyamo y’imisozi ihanamiye ibyo bishanga.
Jeannette Mukashyaka w’imyaka 37 y’amavuko, yumvise abayobozi bamubwira ko inzu ze zigiye gusenywa ajyana abana be 4 mu nshuti ze kubacumbikisha kure yaho, kugira ngo ibyo bidakorwa babireba.
Ba bana baragarutse basanga iwabo habaye amatongo, ibikoresho byo mu nzu bimaze iminsi ibiri ku gasozi, inzu yo gucumbikamo yarabuze, bamwe baraturika bararira.
Icyo gihe Ubuyobozi bw’imirenge bwababwiraga ko buzahita bububakira inzu zigezweho mu bibanza bahoze batuyemo, ndetse ko buzabakodeshereza kugeza ubwo bazabona aho kuba, ariko baheruka ayo bahawe bakigenda.

Nyamara abaterankunga barimo Banki y’isi, Nordic Development Fund, Climate Investment Fund na Global Environmental Facility, bari batanze amafaranga arenga miliyoni 170 z’Amadolari ya Amerika (ni miliyari 238 z’Amafaranga y’u Rwanda), kugira ngo ibishanga by’i Kigali bigarurwemo urusobe rw’ibinyabuzima, ari na ko bibyazwa amafaranga y’ubukerarugendo (Eco-Parks).
Abaturage bo iyo bimurwaga “ahashyira ubuzima bwabo mu kaga” bahabwaga imperekeza yitwa inticantikize, nk’uko biri muri raporo ya Minisiteri ishinzwe Ubutabazi MINEMA yo kwimura abantu mu Gihugu hose mu gihe cy’imvura y’umuhindo wa 2024, yagaragazaga ko himuwe ingo 3,875 zahawe imperekeza y’Amafaranga 140,578,000Frw (ahwanye na 36,278Frw kuri buri rugo).
INGARUKA ZO KUDAHABWA IMPEREKEZA
Abana bataye iwabo
Rutaganira Tharcisse w’imyaka 72 y’amavuko, avuga ko mu bana be bane yabanaga na bo mu rugo, babiri bigaga amashuri abanza bataye iwabo, akaba atazi aho baherereye nyuma yo gusenyerwa inzu yabagamo mu Byimana ku Gisozi hamwe n’izindi 14 ngo zakodeshwaga amafaranga arenga ibihumbi 250Frw ku kwezi.
Rutaganira n’umufasha we batunzwe no kugurisha udutebe(duto) na twa etajeri bakora mu mbaho barangura mu Gakiriro ka Gisozi ku mafaranga ibihumbi bitanu, aho ngo bungukamo amafaranga atarenga ibihumbi bibiri ku munsi.
Bavuga ko iyo nyungu ari yo bavanamo ifunguro ry’uwo munsi hamwe n’ayo kwishyura inzu imeze nk’iyenda kubagwira (kuko inkuta zasadutse), ifite icyumba kimwe na ‘salon’, yubatswe mu kabande hafi ya ruhurura.
Rutaganira avuga ko atarasenyerwa yaryaga nibura kabiri ku munsi kandi agafungura ibyo ashaka, ariko kuri ubu ngo umwuma wo kunywa amazi yonyine arenza ku ifunguro ritujuje intungamubiri, ngo bigiye gutuma asezera kuri iyi si.
Rutaganira yagize ati “Uravuga ibyo kurya, ntabyo mperuka! Reba umugore wanjye yari afite ibiro birenga 60 ariko ntabwo ubu yapima ibirenga 30, ni inzara.”
Rutaganira avuga ko mu minsi ishize uburwayi bwari bumwishe habura gato, iyo batajya mu ishyamba kumwahirira ibyatsi, kuko ngo kwa muganga ahaheruka bakibona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).
Kurara ubusa, kurwara ihungabana(trauma)
Ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, uwitwa Bimenyimana Yves w’imyaka 48 y’amavuko, yatashye saa mbiri z’umugoroba avuye mu kazi k’ubwubatsi (aho akora ubuyede) asanga abana be barimo kotsa ibigori basoromye mu itongo ry’iwabo, iyo hataboneka umugiraneza, buri wese muri abo bana yari kurarira ikigori kimwe kimwe cy’umubeya (kitarakomera).
Bimenyimana atuye mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo (Umujyi wa Kigali), hafi y’aho bamusenyeye inzu yabagamo hamwe n’izindi umunani zakodeshwaga amafaranga arenga ibihumbi 200Frw ku kwezi, ndetse na butiki umugore yacururizagamo.
Umubyeyi w’abo bana we yari yagiye gusura abavandimwe ku buryo byashobokaga ko ataha bamugaburiye, ikibazo cyari gisigaranye umugabo we wagiye mu kazi agasanga imbabura abana bokerejeho ibigori yazimye.
Bimenyimana yaje avuga ko nta mahaho y’uwo munsi atahanye kubera ko batigeze babahemba, bakaba basabwe gutegereza nyuma y’iminsi ibiri.
Bimenyimana yamaze kumva umunyamakuru umubaza ibijyanye n’imibereho ye nyuma yo gusenyerwa, ahita afatwa n’isereri yicara hasi ntiyongera kugira icyo avuga.
Uwase Kevine w’imyaka 15 y’amavuko, akaba ari we mukuru mu bana batandatu ba Bimenyimana, avuga ko atari ubwa mbere bari bagiye kurara batariye, kuko ngo akenshi se ataha nta kintu afite, hari ubwo aba yabuze abamuha akazi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, mu matora yabaye ku cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, yavuze ko azarwanya ihungabana mu baturage, kandi bakaba bagomba guhabwa ijambo mu bibakorerwa.
Dusengiyumva yaganiriye n’abanyamakuru agira ati "Tuzagenda tugabanya ibijyanye n’ubwigunge ndetse n’ihungabana kuko ubona ko na ryo rigenda riba ryinshi, ariko kandi abaturage bazagira uruhare mu gufata ibyemezo aho ibitekerezo byabo bigera mu nzego z’ibanze, ku buryo ari byo dushingiraho dukora akazi."
Guta ishuri kw’abana
Mu basenyewe ku Gisozi na none hari uwitwa Kayitesi Solange, umupfakazi wasigiwe abana babiri b’abahungu mu mwaka wa 2017.
Kayitesi, ubwo yasenyerwaga ku itariki ya 16 Gicurasi 2023, byabaye ngombwa ko umwana we mukuru witwa Gihozo Didier w’imyaka 17 ava mu ishuri kugira ngo afashe nyina gushaka ibyatunga urugo.

Uwo muryango ubu ukodesha inzu y’icyumba kimwe na salon ku mafaranga 20,000Frw, mu nzu ishobora kuba yabagwira kuko itagira sima kandi imaze gusenywa n’ibiza kenshi mu gihe cy’imvura.
Gihozo avuga ko rimwe na rimwe ajya gusena imbaho mu Gakiriro ka Gisozi, ubundi akirirwa akora ibiraka byo gutegura amafunguro muri za resitora, nk’uko twamusanze arimo guhata ibirayi.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kariyeri ku Gisozi, Alexandre Hakuzimana, avuga ko ubwo imiryango isaga 700 yimurwaga mu kwezi kwa Nzeri 2023 mu mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango, abana barenga 400 bigaga kuri icyo kigo batangiye gusiba ishuri.
Hakuzimana agira ati “Ababyeyi b’abo bana bagiye baza gusaba ibyangombwa byo kwimukira ahandi, hari n’abagiye bagenda batabisabye ariko nyuma aho bagiye kwiga bakabagarura, tugasabwa kubihanganira kubera ibura ry’ibikoresho bimwe na bimwe.”
Mu kiganiro yahaye Abasenateri ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ku rwego rw’Igihugu hari abana ibihumbi 140 bari mu gihe cyo kwiga mu mashuri abanza ariko batari mu ishuri, hakaba ngo haragiyeho gahunda yo kubasubiza mu ishuri.
Ubucuruzi bw’akajagari no kwicuruza
Dusubiye kuri Kayitesi Solange, Umubyeyi wa Gihozo, agira ati "Mu basenyewe, ubu ababyeyi bamwe, utazunguza avoka ku gataro arara ku muhanda ategereje abagabo. Rwose ababyeyi baricuruza ku buryo n’amafaranga 1,000Frw uyakira kugira ngo uramuke. Ese iyo bareka kutwubakira bakaduha n’igishoro byibuze!"
Mu bemera ko bicuruza harimo uwitwa Mukashema Speciose (si ryo zina rye nyakuri) w’imyaka 37, akaba afite abana 5 umugabo yamutanye nyuma yo gusenyerwa, n’ubwo ngo bari basanzwe batabanye neza.
Muri abo bana 5 umwe w’umukobwa wigaga muri GS Sainte Famille, yatsindiye kujya kwiga i Nyamasheke abura ubushobozi bwo kujyayo, akaba ngo yirirwa aryamye mu rugo ategereje abagabo bamusura kugira ngo bamuhe amafaranga, ariko na we hari ikiguzi agomba gutanga: Kuryamana na bo.
Mukashema yatangaga ubu buhamya yicaye hasi ku gasima ku ibaraza ry’aka butiki kari ku muhanda wo muri karitiye, acuruza imyembe ku mifungo, ku gafuka yashashe hasi imbere ye, buri mufungo w’imyembe itatu awugurisha amafaranga 100Frw.
Mukashema yagize ati “Umukobwa wanjye uri mu rugo ntabwo aratwita, Imana iracyamurinze ariko bishobora no kuba kubera ubuzima bubi, umuntu arabiteganya ko byabaho. “
Ati “Maze nanjye mukuru abantu baranshuka, kuko reba iyi myembe nta na 1,000Frw yagurwa, ni ukwirirwa nicaye ku muhanda, ntabwo umuntu yampa amafaranga ngo nanirwe kumuha ibyo ashaka (kuryamana na we).”
Hakurya yo ku Gisozi mu Gatsata, ku mucyamo w’umusozi wa Jali, igice kinini cyakuwemo abaturage kuva mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 2023, barimo umukecuru Mukamazimpaka Anastasie w’imyaka 64, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Mpakabavu mu Kagari ka Nyamabuye.
Mukamazimpaka w’umupfakazi kuva mu 1994, ubu atuye mu Mudugudu witwa Hanika uri hepfo y’aho yasenyewe, akaba avuga ko yari afite inzu imuhesha amafaranga arenga ibihumbi 80 ku kwezi kandi adakodesha.

Mukamazimpaka watuye mu Gatsata kuva mu mwaka wa 1982, avuga ko ubu nta kindi afite yaheraho yongera kwiyubaka, ariko mu rwego rwo kwanga kwirirwa yigunze mu rugo, yirirwaga ku muhanda acuruza bombo ku nkoko(agataro gato).
Mukamazimpaka avuga ko mu bari abaturanyi be basenyewe hari abirirwa muri Gare ya Nyabugogo babunza ibicuruzwa ku gataro, ibikorwa Umujyi wa Kigali utemera bitewe n’uko ari ubucuruzi bw’akajagari buteza umutekano muke.
Ibi yabivugaga mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2024, haruguru ye hari izindi ngo zirimo urwa Ngendahayo Jean w’imyaka 68 y’amavuko zarimo kwimurwa ikubagahu, nyuma y’uko uwari umuturanyi wabo yapfushije abana babiri bagwiriwe n’umukingo.
Abo baturage bavuga ko icyo gikuta cyaguye ku bantu bitewe n’uko cyari cyubatswe nabi kandi kitagira sima, kubera iyo mpamvu ngo ntabwo byagombaga kwitirirwa amanegeka no gutuma abantu basenyerwa igitaraganya badafite aho berekeza.
Ngendahayo ufite umugore n’abana batanu, bamwe biga muri Kaminuza abandi mu mashuri yisumbuye, avuga ko yajyaga abishyurira amashuri nta kibazo, ariko ngo bahise bahagarika kwiga nyuma yo gusenyerwa inzu babagamo hamwe n’iz’abapangayi zabaheshaga ibihumbi 160Frw ku kwezi, hakiyongeraho amafaranga bavanaga mu gucuruza amazi.
Gutakaza akazi no kugakora nabi kubera kwimukira kure
Mu basenyewe hari abagiye gutura kure y’akazi bakoraga, barimo Samuel Sibomana wavuye mu Gatsata akajya gukodesha hejuru ku musozi wa Jali, aho bamwe bo mu muryango we n’abaturanyi badafite imbaraga zo kumanuka no guterera umusozi baza gukorera muri Nyabugogo cyangwa bataha.
Sibonama avuga ko inzira banyuramo bataha nimugoroba ica mu ishyamba no mu matongo y’aho bahoze batuye, na yo ibateje ikibazo, ku buryo umuntu wibeshye ntatahane n’abandi ngo ahura n’abajura bakamwiba bakaba banamwica. Ibi bigatuma hari abatinya kuva i Jali baza gukorera muri Nyabugogo.
Hari abagiye bafashe imyenda muri banki
Uwitwa Muhire Erneste wari ufite inzu mu mudugudu wa Byimana, avuga ko afite ideni ry’Umurenge SACCO (Saving Coperative) wa Gisozi rirenga miliyoni 4Frw yari yarahawe atanze ingwate y’inzu bashenye.
Ubuyobozi bw’Umurenge SACCO mu Karere ka Gasabo buvuga ko abataragiye kwisobanura ku mpamvu batarimo kwishyura imyenda bahawe, ngo bamaze gushyirwa ku rutonde rwa ba bihemu mu ikoranabuhanga rishinzwe kugaruza abaheranye imyenda y’amabanki (CRB).
Umuyobozi w’Imirenge SACCO mu Karere ka Gasabo, Fulgence Nkeragutabara, avuga ko hari abasenyewe ku Gisozi bafite umwenda wa miliyoni 9Frw bagiye gusobanura ko iyo mpamvu yatumye batongera kubona ubwishyu neza, ku buryo ngo bahawe amahirwe yo kujya bishyura make make.
Nkeragutabara avuga ko Imirenge SACCO yo muri ako karere ikomeje ibarura ry’abantu ku giti cyabo hamwe n’amatsinda y’ibimina yananiwe kwishyura, bitewe no kuba barimuwe mu manegeka.
Uretse kuba bamwe baraheranye imyenda y’amabanki, hari n’abatarasubiye inyuma kureba imiterere y’imisoro bakwa ku butaka bwabo, nyamara ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyo kivuga ko gikomeje kubabarira.
Hirya no hino mu mirenge ya Gisozi, Gatsata, Nduba na Remera mu Karere ka Gasabo, Kigarama muri Kicukiro na Gitega muri Nyarugenge, abaturage basenyerwa badafite aho berekera bagiye bitabaza inzego zitandukanye ngo zibarenganure, ariko bikaba iby’ubusa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abimuwe bose kuva muri Gicurasi 2023 kugera tariki 10 Mutarama 2025 bamaze kuba imiryango 9,889 harimo 2,865 bari batuye mu nzu zabo, hamwe n’imiryango 7,024 yakodeshaga.
Amahame y’imiryango irengera impunzi n’abimukira kubera ibiza (OIM na FEMA)
Umuryango Mpuzamahanga urengera abimukira (International Organization for Migration IOM) hamwe n’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutabazi (Federal Emergency Management Agency FEMA), bivuga ko uburyo bwo kwimura abaturage batuye ahantu habateza ibyago bwifashisha amategeko, hashingiwe ku Isesengura ry’akaga bashobora kuhagirira kubera imiterere y’ako gace.
Inzego za leta (ibigo bishinzwe imiturire, abahanga mu by’imyubakire cyangwa inzego zishinzwe guhangana n’ibiza) babanza gukora inyigo y’aho hantu, nyuma hagasohoka itangazo rya Leta rigaragaza ako kace nk’ahantu hateje akaga.
Hashyirwaho amabwiriza adasanzwe cyangwa itegeko rigamije kurinda umutekano w’abo baturage, hakanarebwa ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo wabo.
Nyuma habaho kubitangariza abaturage mu nama rusange n’ibiganiro ubuyobozi bukorana na bo kugira ngo hatangwe ibisobanuro ku mpamvu zo kwimurwa, uko bizakorwa n’icyo bazahabwa, n’uko Leta izatanga ubufasha mu by’amategeko hamwe n’ubujyanye no kwimurwa.
Hashingiwe ku mategeko ya buri gihugu, biba ngombwa ko abaturage bahabwa ingurane yaba iy’amafaranga, inzu nshya zo guturamo ahantu heza, hamwe n’aho bagomba kuba bacumbitse by’igihe gito.
Hari igihe abaturage barwanya iyi gahunda bavuga ko ingurane bahawe idahagije, bikabyara imanza cyangwa imyigaragambyo.
Icyo gihe Leta ishobora gukoresha amategeko yifashishije ibyemezo by’inkiko na Polisi, haba ari mu gihe cy’ibiza bikomeye cyane hakitabazwa n’izindi nzego z’umutekano, ba baturage bakimurwa ku ngufu, kandi za nzu zigasenywa kugira ngo hatagira abantu bongera guturamo.
Nyuma yaho Leta itanga ubufasha ku bimuwe, harimo amacumbi, imirimo yo kubafasha kwitunga aho bimukiye nk’uburyo bwo gutangira ubuzima bushya.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaritabajwe
Mu Kwezi k’Ugushyingo 2024, Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, yatangaje ko imaze kwandikira Inteko Ishinga Amategeko n’Umujyi wa Kigali inshuro zirenga ebyiri kuva ku itariki 24 Gicurasi 2023, isaba ko kwimura abaturage ahari amanegeka byashingira ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.
CLADHO yasabaga ko hasuzumwa ingingo ya 13 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Umuntu ari umunyagitinyiro n’indahungabanywa, Leta igomba kumwubaha, kumurinda no kumurengera.
Hari n’ingingo ya 18 ivuga ko umuryango ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, ndetse n’ingingo ya 34 ivuga ko umuntu afite uburenganzira ku mutungo bwite kandi uwo mutungo we ukaba utagomba kuvogerwa.
CLADHO ivuga ko izi ngingo hari aho zirengagijwe, kuko ngo abantu bimurwa mu buryo bw’ingufu kandi nta handi ho kujya bafite, abana bato bakaba bashobora kuhagirira ingaruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr Safari Emmanuel, akavuga ko kuba nta myiteguro yigeze ikorwa yo guteguza abantu kwimuka, bitera ihungabana kandi byatumaga abana bahagarika kwiga.

Dr Safari ati "Inteko yaratowe, Abadepite barimo barasura Igihugu cyose, turagira ngo bagere aho abantu bari kandi n’aho bataragera bahagere, bahe abantu uburenganzira bwabo."
Inteko yabikozeho iki?
Visi Perezida ushinzwe imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Musa Fazil Harelimana yasuye abaturage bimuwe mu manegeka ku Gisozi ku Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2025, bamutura ibibazo byatewe no kwimurwa badahawe ingurane, abasezeranya ko azabaha igisubizo mu gihe kitarenze icyumweru kimwe uhereye uwo munsi.
Icyo gihe cyarageze Depite Harelimana asubiza umunyamakuru mu butumwa bugufi kuri telefone agira ati “Muraho neza, ku byerekeye kwimurwa kubera kwirinda ibyashyira mu kaga ubuzima birateganyijwe, kuko Leta ifite inshingano yo kurengera ubuzima.”
Ati “Igisubizo ni uko abatishoboye muri bo n’ubundi hakurikizwa uko abujuje ibisabwa baterwa inkunga n’inzego z’ibanze, atari uko bimuwe ahubwo kubera ko ari uko batishoboye. Ubuyobozi bw’akarere bwarabibasobanuriye igihe kirekire, umenya barashakaga kumva gusa ibinyuranye n’ibyo bari barasobanuriwe.”
Umujyi wa Kigali urabivugaho iki?
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahisemo gutanga ibisubizo mu nyandiko, nyuma yo gusaba umunyamakuru kwandika na we ibyo yifuza kubaza. Dore ibibazo n’uko byasubijwe:
Umunyamakuru: Ese ko aba baturage bimuwe abayobozi b’imirenge babizeza ko bazakomeza kubishyurira ubukode kugeza ubwo bazubakirwa inzu nziza, kuki bitakomeje?
Umujyi wa Kigali: Imiryango yimuwe yahawe ubufasha bwo gukodesha buhwanye n’Ukwezi kumwe (Frw 30.000) ku mupangayi ndetse n’amezi atatu (Frw 90.000) kuri ba nyirinzu. Aya mafaranga abafasha kuva mu buzima bwo kuba wabuze aho uba ako kanya, ukisuganya ngo ushake ahandi, ukomeze kubaho.
Ntabwo abimuwe bagomba gukomeza gukoderesherezwa. Kubera iki?
Kubera ko n’ubwo baba bategereje ko Umujyi wa Kigali uza kubibutsa kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga, ubundi ni bo baba bagomba kwibwiriza kuhimuka. Nta muntu ukwiriye gutura ahashyira ubuzima mu kaga abibona. Ikindi kandi, abahafite ubutaka bukomeza kuba ubwabo.
Ntabwo babwamburwa. Baba bashobora kubukoresha ibijyanye n’uko hameze, nko kuhatera ibiti, kuhubaka inzu zikomeye, n’ibindi byaba bihuje n’igishushanyo mbonera.
Umunyamakuru: Hari ingengo y’Imari bari barabateganyirije, yanganaga ite? Yararangiye yose?
Umujyi wa Kigali: Nta ngengo y’imari ntakuka tugira ijyanye no gufasha abantu bagize ibibazo byo kwimurwa ahashyira ubuzima mu kaga, kuko imibare nyayo iba itazwi.
Ahashyira ubuzima mu kaga harahinduka buri mwaka (ndetse na buri gihe cy’imvura).
Umunyamakuru: Abaturage bazubakirwa ryari? Hehe?
Umujyi wa Kigali: Nk’uko byavuzwe haruguru, ntabwo abimuwe ahashyira ubuzima mu kaga bubakirwa. Hubakirwa gusa abadafite ubushobozi bwo kwibonera aho baba.
➔ Abimuwe muri utwo duce ariko bakaba batari bahatuye, ahubwo barahakodeshaga, bahabwa amafaranga yo gukodesha y’ukwezi kumwe (Frw 30.000) atuma bava aho bakodeshaga hashyira ubuzima mu kaga bagatangira gushaka ahandi bajya gukodesha. Ubundi, kirazira, gukodesha ahashyira ubuzima mu kaga.
➔ Ba nyirinzu bafite izindi nzu, bajya gutura muri izo ziri ahadashyira ubuzima mu kaga. Abatazifite, batangira kubaho bakodesha.
➔ Abari ba nyirinzu badafite ubushobozi bwo gutangira kubaho bakodesha, kandi bigaragara rwose, ni bo bashakirwa uburyo bwo gutuzwa. Gusa, ubushobozi bwo kubatuza bose na bwo ntibuhita buboneka.

Muri gahunda isanzwe yo gufasha abatishoboye, Ubuyobozi bw’Umujyi burateganya gutuza imwe mu miryango yimuwe itishoboye. Uyu mwaka wa 2024 /2025 hemejwe Imiryango 104 yimuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga (HRZ), izahabwa aho gutura.
Umunyamakuru: Ubutaka bwabo basabwa gukomeza kubusorera nyamara nta kintu bemerewe kubukoresha, amaherezo yabwo azaba ayahe? Ko bavuga ko nta bushobozi bakibona bwo kwibonera n’ifunguro, aho bazabona ay’imisoro ku bukode bw’ubutaka?
Umujyi wa Kigali: Nk’uko byavuzwe, aba bantu ubutaka bukomeza kuba ubwabo. Ni na yo mpamvu babusorera. Ufite ubukene butuma atabasha gukomeza gusorera ubutaka bwe, yandika asaba gusonerwa imisoro, akagaragaza impamvu.
Umunyamakuru: Minisitiri w’Intebe yavuze ko icyihutirwaga ari ugukiza ubuzima bw’abantu, hanyuma bakazashakirwa uburyo bwo gutura neza kandi bidatinze, ku buryo Umuyobozi wazabarangarana agomba guhita yegura, none hashize imyaka ibiri, ibi ntibizatuma abayobozi beguzwa? Ese ubundi ababibazwa ni bande?
Umujyi wa Kigali: Ibyo Minisitiri w’Intebe yasabye birakorwa. Abaturage bimurwa ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu buryo bwihuse, iyo bigaragaye ko byihutirwa bahita bahabwa amafaranga y’ubukode yasobanuwe, abafasha kwimukira mu bundi buzima.
Abatishoboye, inzego z’ibanze zibashyira mu bandi bagomba gukomeza gushakirwa ubufasha
Umunyamakuru: Ni uruhe rwego rubazwa ibijyanye n’imiturire y’amanegeka, rwatumye abaturage barinda gusenyerwa imitungo yabo, bigatuma amategeko yicwa?
Umujyi wa Kigali: Buri muturage wese arebwa no kudatura ahashyira ubuzima bwe n’ubw’abe mu kaga. Inzego za Leta n’Umujyi wa Kigali zikomeza gukora ubukangurambaga bwibutsa abantu kudatura ahashyira ubuzima mu kaga, kutahakodesha, no kutahubaka. Abaturage batumviye izi nama, iyo bibaye ngombwa, Umujyi wa Kigali ugena igihe cyo kubimura.
Umunyamakuru: Dore Itegeko Nshinga rivuga ko Umunyarwanda ari indahangarwa, umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, umuryango ni wo shingiro ry’Igihugu (ugomba kubahwa no gusigasirwa),...none abana bamwe bavuye mu ishuri, imiryango yaratatanye, abari bafite amadeni muri banki babuze icyo bishyura...
Umujyi wa Kigali: Buri mwana wese afite uburenganzira bwo kwiga. Inzego z’ibanze zikomeza kugenzura ko nta bana bakurwa mu ishuri, cyane ko kwiga ari ubuntu.
Ababyeyi badafite ubushobozi bwo kubonera abana babo ibikoresho n’imyambaro by’ishuri, Umujyi wa Kigali urabibashakira. Gutura ahashyira ubuzima mu kaga ntibyakubashisha kwishyura ideni rya banki, ahubwo byatwara ubuzima bwawe cyangwa ubw’abawe.
Ni ingenzi ko Abanyarwanda tubyumva kimwe. Udafite amagara, n’imishinga y’iterambere ntiwayikora.
Umunyamakuru: Ese kuvuga ko aho bavuye ari mu manegeka byashingiye ku bihe bipimo?
Umujyi wa Kigali: Hashingiwe ku murongo watanzwe ndetse n’imyanzuro yafashwe mu nama zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, hakozwe ibi bikurikira:
Gukangurira abaturage binyuze mu biganiro mbwirwaruhame mu nteko z’abaturage, mu bitangazamakuru bitandukanye ko imiryango ituye ahantu hafite ubuhaname bukabije (buri hejuru ya 50%); ahantu hafite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% yarubatse bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yahoo, mu mbago z’igishanga (buffer zone ya 20m) no hafi ya za ruhurura ziteje akaga muri metero 5, igomba kwimuka mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Umunyamakuru: Hari abo inzu zabo zitashenywe kandi bari abaturanyi b’abasenyewe (ndetse banatuye aho bigaragara ko ari mu manegeka arushijeho kuba mabi), bigaragara ko hari indi mpamvu yari ibyihishe inyuma). Ikijyanye n’abashakaga gushora imari muri ubwo butaka bw’abasenyewe kigeze he?
Umujyi wa Kigali: Birashoboka ko ushobora gukurirwaho inzu, iy’umuturanyi wawe yo igasigara, bitewe n’aho mutuye n’uburyo mutuye. Hari inzu ziba zitubatse kimwe, ariko hari na metero ziba ziri hagati y’inzu n’ikibazo gishyira ubuzima mu kaga. Urugero, Ruhurura. Uko byagenda kose, hari aho ahashyira ubuzima mu kaga haba hagarukira, kandi abasigara badakuriweho inzu baba basa n’abaturanyi b’abo zakuweho.
Umunyamakuru: Hari Abanya-Norvège bashakaga kubaka mu butaka bw’abasenyewe mu Byimana, Musezero, Gisozi, icyo gihe Gitifu w’Umurenge wa Gisozi yabwiye abaturage bari bimuwe ko bazatuzwa nk’uko abo kuri Mpazi bubakiwe. Byahereye he?
Umujyi wa Kigali: Iyo hari abashoramari bashaka kubaka ahantu runaka, baraza bakerekana umushinga wabo. Iyo uhuza n’igishushanyo mbonera, bahabwa uburenganzira bwo kubaka, hanyuma bakagura ubutaka bw’aho bagiye gushyira umushinga, cyangwa se bakanimura abahatuye iyo bahari.
Inkubiri yo kwimura abaturage nta ngurane ku mpamvu z’ibiza yabaye rusange muri Afurika muri 2019-2020
Imwe mu mijyi yo muri Afurika u Rwanda rwakurikije mu kudatanga ingurane ku bimuwe mu manegeka, ni iyo mu bihugu nka Mozambique, Senegal, Nigeria, Tanzania, Madagascar, Kenya n’ahandi, aho abaturage bimuwe ku gahato kubera ibiza nk’imyuzure, imiyaga, imyuka mibi cyangwa kuba ari ahantu hahanamye.
Ahitwa i Beira muri Mozambique hibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Idai muri 2019, ikaba yarateye imyuzure yatumye abantu barenga 100,000 bimurwa mu ngo zabo, Leta ikaba itaratanze ingurane ku bavuye mu byabo.
Hari abagerageje kugaruka mu gace kabo, ariko basanga Leta yaragafashe nk’ubutaka butagomba kongera guturwaho.

Na none kuva mu myaka ya 2012-2020, i Dakar muri Senegal hateye imyuzure mu turere twa Pikine na Guédiawaye, aho imvura nyinshi yashenye inzu z’abaturage mu duce dukikije uwo mujyi.
Leta yaje kumera nk’ikangutse muri 2020, itegeka ko bamwe mu batuye ahari hatuwe nabi bimurwa, ariko nta mafaranga cyangwa ubufasha bahawe, bituma bamwe bimukira mu bice bihendutse byo mu nkengero z’uwo mujyi bajya gukora akajagari gashya, abandi basigaye bakaba kugeza ubu badafite aho kuba.
Mu mwaka wa 2021 i Lagos muri Nigeria hibasiwe n’imyuzure mu gace ka Lekki na Bariga biturutse ku mvura nyinshi ndetse no kuzamuka kw’inyanja ya Atlantique yatumye Leta ishishikariza abantu kwimuka mu bice bimwe by’uwo mujyi.
Abaturage bo mu gace ka Lekki bavanywe mu byabo nta mperekeza bahawe, kandi amazi y’inyanja yakomeje gutwara ubutaka bwabo. Leta yabasabye kwimukira kure y’inkengero z’amazi, ariko ntiyabaha aho kuba hashya.
Hafi y’u Rwanda muri Tanzania, i Dar es Salaam, hateye imyuzure mu gace ka Jangwani mu mwaka wa 2020, na ho hakaba nta bufasha buhagije bwatanzwe, bituma benshi basigara nta ho gutura bagira abandi bimukira mu bindi bice by’umujyi bitazwi Leta ikaba itaramenya aho baherereye.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, yavuze ko ibyo kubanza guha umuturage amafaranga mbere yo kumwimura mu biza byaba ari byiza, ariko kubarekera aho bari kandi METEO-Rwanda yatanze umuburo, bivuze ko “Guverinoma yaba itita ku baturage.”
Dr Ngirente avuga ko nta buryo bwihutirwa Leta iba ifitiye abimurwa ahantu habateza ibyago, kuko bigira inzego binyuzwamo nko gutanga amasoko, ibigomba kugurwa, inyubako, n’ibindi ibikoresho, ku buryo utabwira umuntu ngo ’guma aho’ kandi ashobora gupfa hamwe n’umuryango we.’


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|