Abatishyura umusanzu wo gutwara ibishingwe babangamiye isuku muri kigali

Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda yo kwimakaza isuku guhera mu ngo ziwugize, ku bantu bawutuye n’abawugenda, mu mihanda ndetse no mu duce duhurirwamo n’abantu benshi mu bikorwa bitandukanye.

Nyamurinda Pascal Uyobora Umujyi wa Kigali avuga ko abadafite ubushobozi bwo kwishyura umusanzu w'isuku byaganirwaho bagasonerwa
Nyamurinda Pascal Uyobora Umujyi wa Kigali avuga ko abadafite ubushobozi bwo kwishyura umusanzu w’isuku byaganirwaho bagasonerwa

Ibyo ni bimwe bituma Umujyi wa Kigali ushyirwa ku Mijyi ya mbere muri Afurika ifite isuku kurusha iyindi, aho abasuye u Rwanda bose bataha bahamya ko u Rwanda ari igihugu gifite isuku igaragarira buri wese.

Imwe muri gahunda Umujyi wa Kigali washyizeho mu rwego rwo guca umwanda, harimo gushyiraho amashyirahamwe yigenga akura ibishingwe mu ngo akabigeza mu kimoteri cy’Umujyi wa Kigali giherereye i Nduba.

Amafaranga yo kwishyura ayo mashyirahamwe atangwa buri kwezi n’abaturage nk’umusanzu mu isuku ibakorerwa, ayo mashyirahamwe nayo akishyura abakusanya ibyo bishingwe babikura mu ngo, bakabishyira mu modoka zibijyana i Nduba.

N’ubwo abenshi babasha kwishyura uwo musanzu w’isuku, hari abandi usanga bavuga ko batabasha kuwishyura, bigatuma bajugunya ibishingwe biva mu ngo zabo aho babonye, ngo kuko ayo mashyirahamwe atemera kubatwarira imyanda mu kimoteri cy’i Nduba batishyuye.

Uzayisenga Console utuye mu Murenge wa Kimihurura, avuga ko bamuca amafaranga 1800 buri kwezi kugira ngo bamutwarire ibishingwe byo mu rugo, gusa ngo ajya kuyabona bimugoye.

Agira ati “Ubuse nzabona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, mbone ay’umutekano, mbone ayo guhahira abana, mbishyurire n’ishuri, mbone n’ay’ibishingwe? Reka da, ibishingwe ndeba uko mbigenza, nitwikira ijoro ngashaka aho mbijugunya da”.

Manimfashe Elias, ni umuturage wo mu Murenge wa Muhima. Nawe avuga ko atabasha kubona amafaranga yo kwishyura abamujyanira ibishingwe, agashaka uko abijugunya hafi y’aho atuye.

Agira ati “ Iyo bwije ndeba ruhurura njya kubijugunyamo, kuko ubushobozi bwambanye bucye bwo gutanga umusanzu w’isuku”.

Abafite mu nshingano gukura ibishingwe mu ngo z’abaturage babijyana i Nduba mu Karere ka Gasabo, bavuga ko abo batabasha kwishyura umusanzu w’isuku bababangamiye, ngo kuko babateranya n’abafite ubushobozi bwo gutanga uwo musanzu.

Ngenzi Shami Jean Paul, ni umuyobozi wa Agruni, rimwe mu mashyiraramwe ashinzwe gutwara ibishingwe.

Ikimoteri cya Nduba ahajugunywa imyanda iturutse mu Mujyi wa Kigali
Ikimoteri cya Nduba ahajugunywa imyanda iturutse mu Mujyi wa Kigali

Avuga ko bakunze kugirana ibibazo bikomeye n’abo bakurira ibishingwe mu ngo, biturutse kuri abo batajya batanga umusanzu w’isuku.

Ati “Kuko dukunze gukusanya ibishingwe mu masaha y’umugoroba, tuza nk’uyu munsi tugatwara ibyo umuntu aba yasize ku gipangu, noneho wa wundi baturanye agahengera bwije, akazana ibishingwe bye akongera akabihashyira.

Nyir’urwo rugo iyo abibonye bucyeye, aduhamagara atubwira nabi ngo ntitubitwara. Icyo gihe bikadusaba kongera kugaruka, ugasanga dukoze ingendo ebyiri, tukaba tuguye mu gihombo”.

Ikindi uwo muyobozi ashimangira, ngo ni uko abatajyanye ibishingwe byabo ku bipangu by’abandi, bahengera imvura iguye bagasohora ibishingwe byabo bakabimena muri ruhurura, ikabishokana mu mugezi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda, avuga ko kwishyura umusanzu w’isuku n’umutekano ari inshingano za buri muturage wese.

Ariko ngo igihe bigaragaye ko umuturage nta bushobozi afite bwo gutanga uwo musanzu, biganirwaho na Njyanama y’umurenge ikabimusonera, nk’uko hari abo isonera kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Asaba abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’isuku, ko bakwegera ubuyobozi bwabo bw’imirenge ikibazo bakakiganiraho.

Ubusanzwe amafaranga y’isuku, bayaca umuntu bitewe n’umurenge arimo ndetse n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo.

Mu kwishyuza umusanzu w’isuku ngo bahera mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kugeza mu cya Kane, ngo kuko icya mbere gisonerwa kubera kutishobora.

Banashingira kandi ku rugendo imodoka itwara ibishingwe ikora igana ku kimoteri cya Nduba, ngo kuko uko urugendo rwiyongera, n’umusanzu w’isuku urazamuka.

Umusanzu w'isuku wishyuzwa banashingiye ku rugendo imodoka itwara imyanda ikora igana ku kimoteri cya Nduba
Umusanzu w’isuku wishyuzwa banashingiye ku rugendo imodoka itwara imyanda ikora igana ku kimoteri cya Nduba

Dufashe urugero rw’umuturage wo mu Murenge wa Kimihurura n’urw’umuturage wo mu Murenge wa Kabuga babarizwa mu cyiciro cy’abishoboye, usanga uwo mu Murenge wa Kimihurura yishyura amafaranga 5000, uwa Kabuga akishyura 6800.

Uri mu cyiciro cya Kabiri mu Murenge wa Kimihurura, yishyura 3200, n’aho uwa Kabuga akishyura 4600. Uri mu cyiciro cya nyuma cy’abatishoboye mu Murenge wa Kimihurura, yishyura amafaranga 1800, uwa Kabuga akishyura amafaranga 2000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe. Jye rero ndanyuranya na Kalisa. Uko bizagenda kose mu gihe hatari amategeko igenga amafaranga y’abaturage kandi agomba gukora ibiri mu nyungu za rubanda agomba gushyirwaho mu buryo buri clear. Nsanga rero aho kugirango abantu bajye bakwa amafaranga ya hato na hato rimwe na rimwe umuntu akagirango ni icyemezo cy’igihe gito, ayo mafaranga yajya ashyirwa mu misoro isanzwe bityo akajya ashyirwa mu kigega cya leta. Ubundi izo services ni iza leta nta muntu wagombye kuzakirwa andi mafaranga kandi abaturage basora. Jye rero nsanga ntacyo abantu bagomba kubazwa kindi kandi baba batanze imisoro. Sinon leta yakongera umusoro muri rusange ariko ibyo bintu bigacika kuko ni ukunyunyuza rubanda.
Murakoze.

Kanyamibwa Emle yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Ikibazo mbona kigomba guhagurukirwa ni ukuntu ariya mafranga ashyirwaho kuko abantu barabyuka mu gitondo bakumva bayakubye kabiri. Wabaza bati ni amabwiriza ya RURA kandi wayabaza ngo uyisomere ntihagire uyakwereka! Wareba neza ugasanga harimo kunyunyuza imitsi y’abaturage bikorwa na bamwe mu bayobozi b’ibanze bafatanyije na ba nyiri ariya mashyirahamwe akusasanya ibishingwe usanga benshi barabaye abaherwe biciye muri ziriya nzira. Igikwiye ni uko biriya byemezo byajya bigirwamo uruhare na za njyanama, ntibiharirwe agatsiko k’abantu runaka ushobora gusanga n’ubunyangamugayo bwabo bugerwa ku rushyi.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Ikibazo mbona nyamukuru nuko Leta isa nkaho yagiye irekera inshingano zayo ngo zuzuzwe n’abaturage ku tegeko. Mu mijyi yose yo kwisi, Leta itwara ibishingwe yifashishije ibimodoka bishinzwe gutwara imyanda ibikura aho iba yarateganyije ko abaturage bajugunya imyanda. Cyera umujyi wa Kigali warabikoraga. Ikindi, tuvuze ngo tuganire ku mafaranga y’umutekano, umuntu yakwibaza niba kuyatanga buri gihe byaba bivuga ko nta mutekano uhari mu mijyi dutuyemo?? Dufite Police, n’igisirikare birirwa bakora amarondo, abantu usanga bafite abazamu mu ngo cyangwa se security companies, nyuma bakagusaba ay’umutekano?? ni ayiki?? hari ikintu gisa nk’ingeso igiye kusaba umuco wo guhora basaba abaturage imisanzu n’amafaranga kuburyo buhoraho. none imisoro dutanga mu bucuruzi no ku mishahara yacu imaze iki??? Ikindi ko abantu bakenera umutekano kuburyo bungana, ibyo bazanye by’ibyiciro byayo umuntu atanga ku mutekano ni ibiki?? umukire akeneye umutekano cyane kurusha umukene?? Bamenya bate ko umuntu akize? Bikwiriye kwigwaho neza uwo muco wo gusabiriza bya hato na hato ukavaho.

Zoro yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

@ Zoro

N’ubwo hari bimwe uvuga bifite ishingiro, ntekereza ko amafranga y’umutekano afite ishingiro kuko abo basirikare n’abo bapolisi uvuga ntibashobora gukwira mu bice byose aho abantu batuye. Ahubwo ikibazo ni uko ayo mafranga ashyirwaho ndetse n’abayashyiraho ariko cyane cyane uko uwo mutekano ucungwa. Jyewe aho ntuye nishyura buri kwezi ayo mafranga badutegetse ariko iyo natinze hanze sindabona na rimwe abo bashinzwe umutekano bagendagenda byibura ngo abajura batinye guhura nabo. Akenshi usanga biryamiye ahantu cyangwa bari kwinywera agacupa muri butike n’utubari dukora amasaha akuze....

Kalisa yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka