Abarangiza muri ULK barinubira gutunguzwa “Defense de memoire’’
Abanyeshuri barangiza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) barinubira gutunguzwa ikizami cyo gusobanura igitabo kirangiza amashuri kuko gisaba gutegurwa neza kandi kigahabwa amanota menshi.
Ibi biratangazwa n’abanyeshuri barangiza muri uyu mwaka w’amashuri wa 2014 ndetse n’abarangije mbere y’aho bagatangaza ko iki kibazo cyagiye kibababo, bakakigaragariza ubuyobozi ariko bikaba nta gihinduka kugira ngo iki kizami gihabwe agaciro.
Gwiza warangije muri ULK mu mwaka w’amashuri wa 2012, yatangarije Kigali Today ko iyi ari ingeso abayobozi bashinzwe amasomo bafite.
Aragira ati “Ubusanzwe ibizami byose muri kaminuza bigira indangabihe, kandi abanyeshuri bayimenyeshwa mbere ku buryo bwanditse. Ariko usanga igihe cyo kuvuga igitabo kigeze, batamenyesha abari buvuge ibitabo ku buryo bwanditse ahubwo ugatungurwa n’uko baguhamagaye kuri telephone bakubwira ngo ngwino uvuge igitabo aho uri hose’’.
Ibi Gwiza asanga ari uguhemukira umunyeshuri batunguza ikizami cy’amanota menshi dore ko ari ikizami kiba kinasaba gutegura akambaro keza katari ako umuntu aba asanzwe yambara, ndetse bikanasaba no kwishimana n’inshuti n’abavandimwe basangira ibyishimo ku bafite ubushobozi.

Habimana (izina ryahinduwe) nawe urangije muri uyu mwaka wa 2014 yatangarije Kigali Today ko yahamagawe ahagana mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ngo ajye kuvuga igitabo mu gihe yarimo yishimana na mugenzi we biganye wari uvuye kuvuga igitabo muri uwo mugoroba, aho yari yahuriye n’ababyeyi ndetse n’inshuti.
Habimana yanatangaje ko hari na mugenzi we biganye mu ishuri rimwe watunguwe no guhamagarwa ngo ajye kuvuga igitabo arimo asangira na bagenzi be mu kabari, agafatwa n’indwara y’umutima akajyanwa mu bitaro bya CHUK aho kugeza ubu ari kugenda atora agatege ku buryo azasobanura ubushakashatsi bye mu cyumweru gitaha.
Uwitwa Nsabimana (izina ryahinduwe) we avuga ko nawe ari uko byamugendekeye, ariko ko we yasaga n’uwigiye ku byabaye ku bandi akaba yari yiteguye.
Aragira ati “Nanjye nsa n’uwatunguwe kuko ntigeze menyeshwa ku buryo bwanditse igihe nzavugira igitabo, ariko nkaba nari nzi ibyabaye ku bandi muri uyu mwaka ndetse no mu myaka yashize, ku buryo naryamiye amajanja nkitegura uburyo bushoboka bwose, ku buryo aho bampamagariye nahise ngenda nkakivuga’’.
Abanyeshuri biga muri ULK bakomeza bavuga ko gutungurwa nacyo bituma batakitwaramo neza nk’uko babyifuza, bikagira ingaruka ku manota yabo azasohoka ku mpamyabumenyi isoza kaminuza.
Abashinzwe amasomo muri ULK barabivugaho iki?
Mu kiganiro n’umwe mu bashinzwe amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali, utashatse kugaragaza amazina ye, yatangaje ko ibyo abanyeshuri bita gutungurwa atari byo kuko baba bazi igihe gusobanura ubushakashatsi bwabo bizatangirira n’igihe bizarangirira.
Yagize ati “Iyo umunyeshuri arangije ubushakashatsi agatanga igitabo cye, aba azi igihe kuvuga igitabo bizatangirira n’igihe bizarangirira kuko bimenyeshwa mu buryo bw’inyandiko buri wese bikanamanikwa ahashyirwa amatangazo amenyesha muri kaminuza”.
Uyu muyobozi atangaza ko kubwe nta gutungurwa abona guhari mu gihe baba bamenyeshejwe mu nyandiko ndetse ikamanikwa igihe giteganyijwe ibitabo bizavugirwaho, n’igihe bazasoreza igikorwa cyo kubivuga.
N’ubwo ubuyobozi bwa ULK buvuga ko igihe cyo gusobanura ubushakashatsi kiba kizwi, umunyeshuri ubwe ntaba azi umunsi n’isaha azabarizwaho kandi byagira uruhare mu kwitegura kwe, bityo agahamagarwa atunguwe.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ULK yatumye abana b’abanyarwanda biga babona amahirwe bari barabuze imyaka n’imyaniko none murayihaye! Indashima.com!
Mwe muravuga ibyo muri ULK, ejo bundi samedi nashingiye umukobwa wanjye mu Karere ka Rulindo, buceye bwaho ari mu gisharagati kwa Nyirabukwe nka saa saba n’igice, ahita ahamagarwa ngo naze asobanure igitabo cye saa kumi. Mana! ni Nygasani watabaye kuko yaragize ikibazo cy’Umutima kdi anatwite! ULK mugerageze muhindure sinon Leta n’Itabare. Murakoze. Ibi mbabwiye n’ukurintabwo ari amakabyankuru.