Abafundi n’abayede barinubira igihombo baterwa n’ubucuruzi buzwi nka ‘Pourcent’

Abafundi n’abayede bakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’ubucuruzi bukorerwa ahakorerwa ibikorwa by’ubwubatsi (chantier) buzwi nka “Pourcent”.

Iyo bahembwe ngo akenshi hari abishyura pourcent bariye bagatahira aho hakaba n'abo biviramo amakimbirane mu miryango yabo
Iyo bahembwe ngo akenshi hari abishyura pourcent bariye bagatahira aho hakaba n’abo biviramo amakimbirane mu miryango yabo

Ubu bucuruzi bukorwa hagati yabo mu gihe batarahembwa hakagira umwe muri bo ubaguriza amafaranga itariki yabo yo guhembwa yagera bakazamwishyura bashyizeho inyungu bitewe n’uko bumvikanye.

Ubusanzwe abafundi n’abayede bahembwa mu gihe cy’icyumweru cyangwa bibiri bitewe n’amasezerano bagiranye n’umukoresha ku buryo hari abadashobora kwihanganira kugeza icyo gihe batarabona amafaranga kuko hari ibibazo by’ibanze baba bagomba gucyemura birimo kubona ifunguro bigatuma bahitamo gufata Pourcent.

Bamwe mu bakora akazi k’ubufundi n’ubuyede bavuga ko kuba bafata pourcent hari benshi muri bo babihomberamo ku buryo usanga mu gihe babonye umushahara wabo hari abatahira kwishyura Pourcent akenshi ugasanga biteje n’amakimbirane mu miryango.

Hagenimana Theophile ni umufundi ubimazemo imyaka 20. Avuga ko ubucuruzi bwa pourcent bukunze gukorerwa kuma chantier Manini kandi bigakorwa n’abitwa ba gapita cyangwa abenjeniyeri baba bishakira indonke.

Ati “Bagira gutya bagafata amafaranga mwari guhembwa bakababwira ngo ntimuzahembwa amafaranga azaboneka mu cyumweru gitaha kandi mushonje, ubundi bakazana amafaranga nka miliyoni 5, bakayabaha ibihumbi 10 ukazishyura ibihumbi 15, mukayafata mwamara kuyafata nyuma y’iminsi ibiri bakaza kubahemba babakuyemo nka miliyoni yabo, bikaba bikorwa na ba gapita na ba enjeniyeri babakuriye bagomba guhemba”.

Akenshi abayede n'abafundi ngo bahitamo gufata pourcent bitewe n'uko hari ibibazo baba bashaka gucyemura byihutirwa kandi nta yandi mahitamo bafite
Akenshi abayede n’abafundi ngo bahitamo gufata pourcent bitewe n’uko hari ibibazo baba bashaka gucyemura byihutirwa kandi nta yandi mahitamo bafite

Harerimana Thomas ni umuyede umaze igihe kiri hejuru y’imyaka itanu muri ako kazi. Avuga ko hari igihe uba ufite ikibazo cyihutirwa cy’amafaranga bikaba ngombwa ko ufata pourcent.

Ati “Biba ari muri bagenzi bacu washaka bitanu ukazamuha bitandatu wahembwe, ubwo iyo bimaze kugenda uko amafaranga iyo uyabonye uyakoresha icyo wari ukeneye kuyakoresha gusa ibibazo bikunze kuvukamo usanga n’imiryango yaje ku ichantier ije kureba umugabo cyangwa n’umwana yahateye bavuga ngo umugabo arahembwa ntazane amafaranga biba byagiye muri ubwo buryo ugasanga biteje umutekano mucye mu muryango akaba ari cyo kibazo tugenda duhura na cyo muma chantier”.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwa Pourcent bavuga ko babikora bumvikanye n’abo baha amafaranga kandi bakaba ntawe bashyiraho agahato kuko iyo umuntu yumvise atazashobora kwishyura atirirwa yemera kugurizwa.

Ku bijyanye n’inyungu byitwa ko ari iy’umurengera basaba uwo bagurije amafaranga, bavuga ko babiterwa n’uko amafaranga yabo nta kindi aba arimo gukora bityo bagasanga inyungu basaba ihwana n’ayo yari kuzunguka igihe bari kuba bayakoresheje indi mishinga.

Umuyobozi w’urugaga rw’abenjeniyeri (Engeeners) Steven Sabiti, avuga ko ubu bucuruzi ntabwo azi ariko kandi ngo buramutse bukorwa n’abenjeniyeri byaba bitarimo ubunyamwuga.

Ati “Ntabwo mbizi jye ni nabwo bwa mbere mbyumvise, icyo nakubwira cyo biramutse bikorwa abo bantu baba badakora mu buryo bwa kinyamwuga, kandi iyo umuntu yakoze mu buryo butari ubwa kinyamwuga atubahirije amahame iyo tumumenye tugasanga ari umunyamuryango wacu turamukurikirana tukamuhana”.

Abamagana ubu bucuruzi bwitwa Pourcent bavuga ko ntaho butaniye n’ubwo abantu bamenyereye ku izina rya Lambert kuko bikorwa kimwe aho umuntu agurizwa amafaranga akazayishyura yongeyeho inyungu y’umurengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka