Umugore wishyingiye afite imyaka 17 aravuga ingaruka mbi zo gushaka ukiri muto
Umugore utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, aravuga ko kuba yarashatsse umugabo ataragira imyaka y’ubukure (18), byamugizeho ingaruka mbi zirimo gucikiriza amashuri no gusuzugurwa n’umugabo we. Agira inama abandi bakobwa batarashaka kujya bitonda bagashaka bakuze, bazi icyo bagiye gukora mu rugo.
Mu masaha ya nyuma saa sita, uwo mugore utatangajwe amazina kubera impa z’umutekano we, ari kuzenguruka muri santere ya Rusumo iri mu murenge wa Butaro. Uwo mugore twise Sisiliya, ahetse umwana mu mugongo n’indobo mu ntoki irimo imbuto z’amoko atandukanye, ashaka abakiliya bamuha icyashara.

Ati “Jyewe nirirwa ndi gucuruza ahangaha, iyo mbonye amaronji, ncuruza n’ibinyomoro, ngataha, ngahahira abana bakarya.”
Uyu mugore umaze kubyarana n’umugabo we abana bane, avuga ko kwishyingira akiri muto byamugizeho ingaruka mbi. Zirimo kuba yaracikije amashuri no kutubahwa n’umugabo we. Akigera mu rugo, ngo uwo mugabo we yadukanye ingeso yo kumuca inyuma n’iy’ubusinzi, agataha amwuka inabi.
Sisiliya, wishyingiye mu mwaka wa 2005, ahamya ko akibona ibyo byose yashatse guhita asubira iwabo ariko arabyirengagiza kuko yari amaze kubyara. Yihanganira gukomeza kubaho muri ubwo buzima, ashaka icyatunga abana be.
Ati “Nararebaga nkavuga nti ‘ese ko mvuye iwacu, nkaba mbyaye, wenda umugabo akaba atangiye gukora ingeso izi n’izi, nsubire iwacu!’ Ndatekereza ndavuga nti ‘niba umugabo abijyenje atya nanjye ntabwo nagenza gutya…ariko numva nta n’icyo bintwaye!”

Akomeza agira inama abandi bakobwa batarashaka kujya bashaka bamaze gukura. Kuko ngo iyo umukowa akuze hari byinshi yihanganira iyo amaze gushinga urugo rwe kandi akamenya no guhosha amakimbirane.
Ati “Iyo uri mutoya, umugabo yataha, yaguciraho ukavuga ngo ndagiye, wenda ukarira, ntubashe kumwihanganira ariko iyo ukuze, ugira uko umufata! Cyangwa wenda ukavuga uti ‘ese ko aje yarakaye, nahosha uburakari bwe gute! Ariko uri umwana ntabwo wabasha guhosha uburakari bw’umugabo.”
Kubura umugabo
Abakobwa bishyingira bakiri bato bagaragara ahantu hatandukanye mu karere ka Burera. Ariko hari abavuga ko atari muri ako karere gusa ngo n’ahandi mu Rwanda birahari. Aho ngo umukobwa yumva ko nagira imyaka 20, azaba yashaje, akabura umugabo.
Gusa ariko igitera abakobwa kwishyingira bakiri bato ntikivugwaho rumwe. Abanyaburera batandukanye baganiriye na Kigali Today bahuriza ku bukene. Aho bavuga ko iyo umukobwa avuka mu muryango ukennye, akaba yaracikije amashuri, yumva nta kindi gisigaye uretse gushaka umugabo, akava uri ubwo bukene.
Hari n’abandi bavuga ko ariko byaba biterwa n’amakimbirane aba mu miryango yabo, bagahitamo kuyahunga bashaka abagabo. Ibiyobyabwenge nabyo ngo bishobora gutuma abakobwa bishyingira bakiri bato. Aho ngo bashobora guhura n’abasore bakabagurira ibisindisha, bakava aho bajya kubana.
Sisiliya we ariko avuga ko kwishyingira ukiri muto, biterwa n’umutima w’umuntu. Agira ati “Twese bagiye baraduha uburere! Ariko nubwo waba wiga baguha icyangombwa cyose gikenewe.
Ibyo ngibyo bituruka mu mutima w’umuntu. Wabona wenda umuhungu afite amafaranga menshi, ukavuga uti ‘ese ntindijemo gakeya hari igihe nazashaka umukene, reka nijyanire n’uyunguyu!”
Nubwo nta mubare nyawo uzwi w’abishyingira bakiri bato mu karere ka Burera, mu mirenge itandukanye yo muri ako karere barahaboneka. Uwitwa Maniriho ahamya ko nko mudugudu atuyemo azi abana b’abakobwa barenga batanu bashatse bafite imyaka iri hagati ya 14 na 18.
Gusa ariko ngo si abakobwa gusa. Hari ngo n’abahungu bamwe bashaka abagore bakiri bato, bafite imyaka 17 y’amavuko.

Abishyingira muri bene ubwo buryo ntabwo bajya gusezerana ku murenge, imbere y’amategeko. Ahubwo barumvikana, bagahita bajya kwibanira, ibyo bita “gukocora” mu karere ka Burera.
Imico mibi yo kutumvira ababyeyi
Ababyeyi batandukanye bo mu karere ka Burera, bahamya ko abishyingira bakiri bato babiterwa n’imico mibi baba bafite, batumvira inama z’ababyeyi, bakoshywa n’imibiri yabo.
Umwe mu bakecuru, utarashatse ko izi na rye ritangazwa, avuga bihutira gushaka abagabo ngo kuko baba bumva ko nta kizabagora nibagera mu rugo. Bitandukanye na kera umukobwa yashakaga akuze, azi no gusasira umugabo we neza.
Agira ati “Aba kera bagiraga bati ‘umukobwa ukuze niwe mwiza, niwe wamenyaga urugo, niwe wamenyaga ibyo guhinga, akamenya kugaburira umugabo, akamenya uko asasira umugabo. Ariko ubungu ibyo gusasa ntibakibyitaho.”
Kuri ubu ngo hajeho imifariso mu gihe kera umugore yagombaga kujya kwahira ibyatsi byo gusasira umugabo we. Icyo gihe umukobwa ukuze niwe wamenyaga ibyo byose. Ariko ngo kuri ubu hari na bamwe mu bana batumva inama z’ababyeyi, basa nk’abananiranye.
Uwo mukecuru, uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, avuga ko byari bikwiyeho ko no muri iki gihe abakobwa cyangwa abasore bashinga ingo zabo bakuze. Kuko ngo nibwo bubaka urugo rwabo, bakarukorera, bakarera n’abana babo uko bikwiye.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba ababyeyi gukomeza kwegera abana babo babaha uburere. Agasaba kandi urubyiruko kwitonda, rukajya rushinga ingo rufite imyaka 21, igenwa n’amategeko y’u Rwanda.
Agira ati “Iyo ushatse mu buryo bwemewe n’amategeko hari amategeko arengera abana, hari amategeko arengera umugore n’umugabo…umushinga wo kubaka urakomeye...abana bicare bakore umushinga w’ubuzima, bategereze abagabo. Iyo wubatse urugo utakoze umushinga mwiza, uratsindwa!”
Izindi ngaruka mbi zo gushaka ukiri muto
Impuguke zitandukanye, zirimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abimbye ryita ku bana (UNICEF), zihamya ko abakobwa bishyingira bakiri bato, batarageza ku myaka 18 y’amavuko, bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuba batwita ariko bakabyara bigoranye bikaba byabaviramo kurwara indwara yo kujojoba (Fistula) kubera ko imyanya myibarukiro yabo iba itarakomera.
Ikindi kandi ngo bituma babyara indahekana, abakobwa bagata ishuri bikanateza ubukene muri uwo muryango kuko nta bushobozi bundi abo bagore baba bafite bwo kubona nk’akazi kabinjiriza amafaranga atunga umuryango.
Kuri ibyo kandi ngo hiyongeraho amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku gitsina, aho ngo umugabo afata ku ngufu uwo mugore we.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana Irakuzi humura!
Yoo,!!humura irakuzi!!
Imana Irakuzi humura!
Oh! Nshuti ihangane kandi wiyibagize ibyabaye kuko igiti cyumuruho cyeraho imbuto y, umugisha komera ita kurabo bana b, igihugu imana izagutabara irakuzi wikiheba!!!
Oh pole sana.komera ushikame nyuma y’ibibazo hazaza ibisubizo.erega muvandi nanjye ndubatse mfite umugore ariko nasomye inkuru yawe numva umusatsi umvuye kumutwe tu!