Uburyo santere ya Mugu yarangwagamo urugomo, kanyanga na forode yahindutse ikaba itekanye

Abaturage baturiye ndetse n’abatuye muri Santere ya Mugu iherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera batangaza ko basigaye bafite umutekano usesuye, nyuma y’uko abaturage, ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyije kurwanya ibiyobyabwenge na forode byarangwaga muri iyo santere.

Abaturage batangaza ibi mu gihe ngo mu myaka ishize muri iyo santere hatashiraga iminsi hatabereye rugomo ngo abantu baharwanire bakomeretsanye cyangwa se ngo hafatirwe forode y’ibicuruzwa bitandukanye, ku buryo abantu batinyaga kuhanyura mu masaha ya nijoro.

Santere ya Mugu ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Kuyivamo ujya muri Uganda ugenda n’amaguru ukoresha iminota ibarirwa muri 20, kandi aho banyura nta na gasutamo ihari.

Abahatuye bavuga ko abacuruza ibiyobyabwenge bahanyuraga bagiye kurangura kanyanga n’izindi nzoga ziza mu dushashi no mu ducupa duto zitwa Chief Waragi, maze bakaza kubicuruza, abaturage bakabinywa bagasinda bagatangira kurwana no gusagarira n’abandi bantu bahanyuze.

Abatuye muri iyi Santere ya Mugu bavuga ko ubu hatekanye mu gihe mbere yarangwagamo urugomo kubera ibiyobyabwenge.
Abatuye muri iyi Santere ya Mugu bavuga ko ubu hatekanye mu gihe mbere yarangwagamo urugomo kubera ibiyobyabwenge.

Muri Kamena 2012, mu minsi ibiri ikurikiranye, hakubitiwe umumotari arakomereka ndetse anamburwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27, hanakubitirwa umwana na se bahava ari intere, babajyana kwa muganga.

Musekura Fabrice, umwe mu bahakorera ahamya ko ubu hagarutse umutekano, ibiyobyabwenge byarahagabanutse, ndetse ngo abantu bahanyura ntacyo bikanga.

Agira ati “Icyo gihe banywaga izo za kanyanga ziturutse hirya iyi mu mupaka, bagasinda, bamara gusinda bakarwana…ubungubu umutekano warakaze nta muntu wanywa kanyanga, umutekano ni wose!”

Abaforoderi nabo ngo batezaga umutekano muke

Si abanywa ibiyobyabwenge gusa batezaga umutekano muke muri santere ya Mugu. Abakora forode nabo ngo bagiraga urugomo, kuko ngo iyo bajyaga kuzana forode, bagendaga bitwaje intwaro za gakondo zirimo ibisongo n’ibyuma, ku buryo umuturage usanzwe washakaga kubahagarika bamugiriraga nabi.

Mu mikwabo itandukanye yakorerwaga muri iyo santere yasigaga ihatahuye inzoga nyinshi n’ibindi binyobwa byo muri Uganda byinjiye mu Rwanda mu buryo bwa forode.

Muri Santere ya Mugu hafatirwaga Forode z'inzoga zo muri Uganda ndetse n'ifumbire mvaruganda ya forode igomba kugurishwa muri Uganda.
Muri Santere ya Mugu hafatirwaga Forode z’inzoga zo muri Uganda ndetse n’ifumbire mvaruganda ya forode igomba kugurishwa muri Uganda.

Nko mu mukwabo wabaye mu kwezi kwa Nyakanga 2012 wafashe amakesi (caisse) 10 n’amacupa umunani y’inzoga ituruka muri Uganda yitwa Eagle, n’amakesi atatu y’ikinyobwa kidashindisha kitwa Krest nacyo gituruka muri Uganda.

Usibye iyo forode y’ibicuruzwa biturutse muri Uganda, muri Santere ya Mugu hanafatirwaga ifumbire mvaruganda yagenewe abahinzi bo mu Rwanda igiye gucuruzwa mu buryo bwa forode muri Uganda. Mu mwaka wa 2012 wonyine hafatiwe imifuka 83 y’ifumbire mvaruganda.

Hagiye kandi hagaragara imodoka zikoreye ifumbire mvaruganda ya forode zigana muri iyo santere, zigafatirwa mu nzira zitaragerayo.

Inzego zishinzwe umutekano zarabafashije

Abatuye Santere ya Mugu bahamya ko uretse ibiyobyabwenge byahagabamutse ngo na forode yaragabanutse. Uwitwa Sebatware André ahamya ko ibyo byose babikesha inzego zishinzwe kubungabunga umutekano zegerejwe abaturage.

Agira ati “Inzego z’umutekano zakajije umurego wazo…harimo DASSO, Policing (Community Policing Comities) mu midugudu izo zarahagiye, ubwo barushaho kubirwanya”.

Usibye abo kandi ngo na Polisi, inkeragutaba ndetse n’ingabo nabo bakomeza kuhabungabunga umutekano.

Santere ya Mugu ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Inyuma y'iyo misozi igaragara mu ifoto ni muri Uganda.
Santere ya Mugu ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Inyuma y’iyo misozi igaragara mu ifoto ni muri Uganda.

Mu mwaka wa 2013 nibwo muri santere ya Mugu hatangiye kuza umutekano usesuye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufashe gahunda yo guhagurukira iyo santere kubera umutekano muke waharangwaga.

Mu kwezi k’Ukwakira 2012 nibwo Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imari n’iterambere ry’ ubukungu, yakoranye inama n’abatuye ndetse n’abaturiye santere ya Mugu, abasaba kubatungira agatoki abacuruza foronde ndetse n’ibiyobyabwenge ngo bafatwe.

Kuva ubwo batangiye kubishyira mu bikorwa ibiyobyabwenge, urugomo ndetse na forode bigenda bigabanuka. Nko guhera mu mezi asoza umwaka wa 2013 kugeza ubu, ntabyongeye kuhumvikana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, Twiringiyimana Théogène, avuga ko bakomeje kwegera abaturage babasobanurira ububi bw’ibiyobyabyabwenge no gukora forode, ari nako bafata ababicuruza bakigishwa kubireka bakerekana n’abandi babikora bagafatwa bakajyanwa mu bigo ngororamuco bakigishwa gukora indi mirimo ibaha inyungu.

Abaturage bo bavuga ko n’ubwo ibiyobyabwenge bitaracika burundu mu Karere ka Burera, muri santere ya Mugu ho ngo byaragabanutse kandi ngo n’abahanyuraga bagiye muri Uganda kubirangura ntibakihanyura. Abandi bo ngo bajya kubinywera muri Uganda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka