Turashaka kubwira MTN ko twahombye-Abacuruzi

Abacuruzi batandukanye mu Gihugu hamwe n’abakiriya babo bakomeje kwinubira igihombo batewe no kudakora kw’ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe MTN Mobile Money (MoMo), byatumye bamwe mu bakiriya bafatirwa aho batse serivisi, abandi bagenda batishyuye.

Ikibazo cyo kudakora kwa Mobile Money bivugwa ko cyamaze amasaha arenga 12 kuva saa ine z’ijoro ryo ku wa 14 Mutarama kugera saa ine z’amanywa ku wa 15 Mutamara 2025, nyamara cyari kugeza mu gitondo saa kumi n’imwe(5h00).

Umucuruzi wa butike mu karere ka Musanze yaganiriye na Kigali Today agira ati “Nagiye guhaha maze nishyuye biranga baramfatira, akazi kanjye karapfa, kugeza aho byabaye ngombwa ko nguza amafaranga ya kashi ku muntu tutari dufitanye gahunda. Icyaba cyiza ni uko abatekinisiye ba MTN bajya batumenyesha mbere amafaranga tukaba tuyafite kashi(cash), jye nta message nari nabonye.”

Umucuruzi wo muri iyo butike we yavuze ko icyamuteye igihombo ari ukuba yatangaga ibintu(nk’ibyo kunywa) mbere yo kwishyuza, bituma abakiriya bamwe bari bafite amafaranga kuri Mobile Money bahatinda(bahafatiwe), nyuma baza kugenda batishyuye.

Yagize ati “Bansigiye nimero zabo, ubu ndaza gufata umwanya mbahamagare. Hari Ibiza gukunda cyangwa byange bitewe n’umuntu uwo ari we kuko harimo n’ababikoreye ubushake bazi neza ko bidakunda (kwishyura bakoresheje MoMo). Jyewe nari nabonye ubutumwa mbere yaho ariko ikibazo ni ugutinda, kuko bavugaga ko ari ukuva saa ine z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo, ariko byageze na saa mbiri bitarakunda.”

Umumotari ukorera mu Mujyi wa Kigali avuga ko hari abagenzi yatwaye atabanje kubabaza niba bitwaje amafaranga mu ntoki, bakaba batandukanye na we bamwizeza ko baza kumwishyura mu gihe ikoranabuhanga rya MoMo ryaba rigarutse, ariko ngo ntabafitiye icyizere.

Yagize ati “Nari maze gutwara abagenzi 5 nibagiwe kubabaza niba bitwaje amafaranga mu ntoki, twageragayo bakambwira ko bayafite kuri MoMo, bose bamfitiye amafaranga 5,000Frw, ariko ntabwo nahamya ko nimbahamagara bose baza kuyampa.”

Ntabwo ari we wenyine kuko hari n’abandi bamotari bataka igihombo batewe no gutwara abagenzi batavugaga mbere y’igihe ko bafite amafaranga kuri Mobile Money (MoMo).

Ababihombeyemo cyane ni abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi kuko bo bishyura bateri zisharijwe bakoresheje MoMo.

Kugera hafi saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, ikoranabuhanga rya Mobile Money ribafasha kwishyura ryari ritarongera gukora, bikaba byabateje kwirirwa ubusa kuko nta cyo bakoraga.

Mu bari bategereje bateri zisharijwe kuri sitasiyo y’ikigo Spiro ku Gisozi hari uwagize ati “Iki ni ikibazo gikunze kugaruka kuko iyo MTN igize ikibazo ‘Connetions’ zikanga, muri Spiro ntacyo mwavugana.”

Sosiyete y’Itumanaho, MTN, yari yatanze ubutumwa bugufi buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 14-15 Mutarama 2025 kuva saa ine z’ijoro kugera mu gitondo saa kumi n’imwe MoMo iza kuba idakora kubera imirimo yo kunoza no kwagura serivisi zayo.

MTN ivuga ko iyi mirimo yo ‘kuva mu bwiza ujya mu bundi’ itari kubura kugira ibyangirikiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka