Rwabuye hafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo bimuke
Mu gishanga cya Rwabuye ubucuruzi bwarahagaritswe n’abakodeshaga basabwa kujya gukodesha andi mazu babamo, ibi byose kugira ngo abahatuye bakunde bimuke.
Uku gufungirwa ibikorwa by’ubucuruzi byabaye nyuma y’uko abanyerwabuye basabwe kwimuka muri aka gace kajya kuzura amazi mu bihe by’imvura nyinshi, bakanga kuvamo basaba kubanza kurihwa.

Nyamara ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ntibwiteguye kubariha kuko ngo icyo bugamije atari ukubatwarira ubutaka, ahubwo buharanira ko batura heza.
Umwe mu bahafite amazu utarashatse ko amazina ye atangazwa ati “Amazu yose barayafunze, n’uwabagamo acumbitse aduha udufaranga dukeya baramwirukanye. Bashyizeho ikintu cy’agahimano ngo amazu yacu azasenyuke ntawe uyakozeho kuko banze kutwishyura.”
Icyakora, hari abantu 11 bari batuye muri iki gice cy’umujyi wa Butare bagiye kubakirwa.
Aba ngo ni abari mu cyiciro cy’ubudehe n’ubundi bakwiye gufashwa. Sylvestre Mbarubukeye, umwe muri bo, avuga ko basabwe gushaka ibibanza, ubuyobozi bukazabiriha hanyuma bukabubakira.
Kandi ati “Ubuyobozi bwadusabye natwe kuzagira uruhare mu kwiyubakira. Ntekereza ko icyo dusabwa ari ukuzafatanya n’abatwubakira, tuticaye ngo turebere.”
Icyakora, mu bataratoranyijwe kubakirwa harimo abavuga ko bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ubundi bagakwiye gufashwa na bo, ndetse n’abantu bakuze bagera kuri 7 bamaze kurenza imyaka 60.
Aba bose bavuga ko nta bushobozi bwo kwiyubakira bafite, abakuze bo bakongeraho ko nta ntege bakongera kubibonera.
Umwe muri bo yerekana inzu ye ubu itagifite inzugi kuko zibwe nyuma y’uko abari bayicumbitsemo bayivuyemo, ati « Ubushobozi nari mfite bwashiriye kuri iyi nzu.
Narayikodeshaga nkayikuramo amafaranga yo gutunga urugo no kuriha amashuri y’abana.
Ubu sinabona izindi mbaraga zo kubaka. Icyakora, uwanzamurira inzu akanayisakara, wenda ntayikorere ibya nyuma, nayigiramo aho. »
Uyu musaza anavuga ko urebye n’abitwaga ko bishoboye ubu babaye abo gufashwa kuko amazu yabinjirizaga amafaranga ntacyo akibamariye nyuma yo gufungwa.
Ati “Niba nari ntuye ahantu habi nkahagurisha, nkagura inzu hano yari intunze bakaba barayifunze, urumva ko noneho nabaye umukene kuruta wa wundi bavuga ko akwiye gufashwa.”
Abakiri bato batuye muri aka gace bo bifuza uwabaha ikibanza n’amabati, kuko ngo ibisigaye babyikorera.
Bavuga ko ubuzima butaboroheye nyuma yo gufungirwa ubucuruzi
Uretse kuba batorohewe no kuzabasha kwiyubakira bundi bushya, abari bafite amazu y’ubucuruzi mu Rwabuye bavuga ko kuri ubu ubuzima butaboroheye.
Uwitwa Faustin Rwamurara afite inzu yerekanirwagamo filimi.
Ati “Amafaranga ya Mituweli ku bantu batanu mu rugo numva ntazi aho nzayakura kuko iriya nzu ari yo nakuragaho amafaranga. Sinzi n’aho nza kujya nkura amafaranga y’ishuri y’abana.”
Uyu mugabo anavuga ko umugore we yari yafashe umwenda w’amafaranga ibihumbi 100 mu itsinda, none bakaba barabuze aho bakura ayo kwishyura, ndetse n’itsinda ngo riri hafi kubarega.
Ati “Iyaba barekaga inzu yanjye ikongera igakora byibura tukabasha kwishyura uwo mwenda.”

Undi wo muri Rwabuye na we ati “Umubyeyi iyo atakibasha kugaburira abana be, ububyeyi buba burimo bumunanira.
N’Akarere karimo kutwirukana aha ngaha, kakaza kudusenyera amazu ari ho twakuraga ibyo kugaburira abana, ni ukuvuga ngo ububyeyi bwabo burimo burabananira.”
Ikibabaza bamwe mu banyerwabuye, ni uko ngo mu guteganya kwagura umuhanda wa kaburimbo baturiye amazu yabo yari yabaruwe nk’azakurwaho, bityo bakaba bari biteguye kuzishyurwa, none ngo akaba agiye kuzasenyuka ntacyo babonye.
Abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bazafashwa kubaka
Kuri ibi bibazo byose abanyerwabuye bagaragaza, Vedaste Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, avuga ko icya mbere aba bantu bagomba kumva ari uko umutekano wabo mu miturire na bo ubareba, utareba Leta yonyine.
Ikindi, ngo 11 bagiye kubakirwa ni bwo bushobozi bwabonetse. Ngo nihaboneka n’abandi bari mu byiciro bigomba gufashwa, ari byo icya mbere n’icya kabiri, na bo bazafashwa nibabibonera uburyo.
Ikindi Umunyamabanga Nshingwabikorwa Nshimiyimana avuga, ni uko n’abafashwa bagomba kumenya ko badakorerwa byose. Ngo hari uruhare rwabo basabwa, bakaba bagomba kuzarwishyiriraho.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|