Rubengera: Icyumba cy’amasengesho kiravugwamo inyigisho z’ubuyobe
Abakirisito bo mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) muri Peresibiteri ya Rubengera, Paruwasi ya Rubengera mu Karere ka Karongi ntibavuga rumwe ku cyumba cy’amasengesho kuko ngo gitangirwamo inyigisho bamwe muri bo bita iz’ubuyobe, kandi ngo kikanagandisha abaturage kuri gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro.
Umwe mu bakirisitu basengera muri iryo torero utifuje ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, yabwiye Kigali today ati “Icyumba cy’amasengesho kigiye kuducamo ibice kuko bamwe tutemera ibikigishirizwamo”.
Uyu mugabo yatangaje ko muri icyo cyumba higanjemo ubuhanuzi ngo bw’ibinyoma usanga busebya kandi bugateranya abantu ndetse n’inyigisho zibuza abakirisito kuboneza urubyaro.
Yagize ati “Usanga babwira abaturage ngo kuboneza urubyaro ni ukwica. Ibi rero ni ukunyuranya na gahunda za Leta”.
Aya makimbirane ashingiye ku kutumva kimwe ibikorerwa mu cyumba cy’amasengesho cya Paruwasi ya Rubengera yo muri EPR kije gisanga inkuru yamamaye muri ako gace y’ibyigeze gukorerwa mu cyumba nk’icyo byiswe “Kumarana irari”, aho ngo umwe mu bahanuriraga muri icyo cyumba yabasabye kumarana irari bakoranaho akagenda ababwira uko babigenza kugeza ubwo bisanze baraye bakora imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu baturage basengera muri icyo cyumba cy’amasengesho na we yatwemereye ko ibyo bintu byigeze kubaho.
Yagize ati “Kumarana irari byabayeho, bibaho mu buryo bw’icyumba cy’amasengesho kandi bahuje ari uko babanza gukoranaho kugira ngo bashirane irari”.
Uyu mukirisito yakomeje avuga ku by’ubuhanuzi ngo bwigeze guhanurirwa umukobwa utari butangazwe izina rye ariko Kigali today ifitiye ibimenyetso bamubwira ko agiye kuzaroga umuntu yakoreraga ngo abifashijwemo na nyina umuhanuzi wo muri icyo cyumba cy’amasengesho yitaga umurozi.
Ibi ngo byababaje uyu mukobwa ikibazo cye akigeza mu buyobozi bw’itorero ari na ho hatangiriye ubucukumbuzi ku bivugwa kuri icyo cyumba cy’amasengesho ngo bagasanga harimo inyigisho z’ubuyobe, kugandisha abaturage muri gahunda za Leta, gusebanya no guteranya abaturage.
Kigali today yagiye kuri Paruwasi ya Rubengera ya EPR ngo irebe ukuri kw’ibivugwa, maze Pasiteri Sebyenda Viateur uyobora iyo Paruwasi avuga ko ibyo byose babizi, ariko ko itorero ryatangiye kubikurikirana kandi bizera ko bizakemuka neza.
Yagize ati “Hari ibintu bigenda bibonekamo bitari byiza bidahuye n’imyemerere y’Itorero rya EPR. Birateza ikibazo kandi bikagayisha EPR”.

Na we agaruka ku ngero zo kubuza abaturage kuboneza urubyaro, ubuhanuzi bw’ibinyoma no kwigisha abaturage ibintu bigoye gukurikiza kandi ntawe bihuriye n’imyemerere y’itorero.
Kigali today kandi yanagerageje kuvugana na Tuyisenge Léon Fidèle, Umuyobozi w’iki cyumba cy’amasengesho yanga kugira icyo atangariza avuga ko amakuru y’itorero atangwa n’ubuvugizi bw’itorero, ngo keretse babimuhereye uburenganzira.
Naho Pasiteri Nyiraneza Albertine, Umuyobozi wa Peresibiteri ya Rubengera, we avuga ko icyo cyumba gihari kandi ko ntaho ubuhanuzi butaba, ariko akaba ntacyo yatangaza kubikivugwaho kuko ngo bikirimo kwigwaho mu rwego rw’itorero.
Icyumba cy’amasengesho cya Rubengera ngo gihurirwamo n’abantu barenga 800 baturuka mu matorero atandukanye mu Turere twa Rutsiro na Karongi baza bagahurira kuri Paruwasi ya Rubengera.
Ngo bahoze baterana ku wa gatatu no ku wa kane amanywa n’ijoro ariko kubera ko ubuyobozi bwa Paruwasi bwaje gusanga bidakwiye kuko ngo ntaho kubaraza n’ibindi byangombwa byo kwakira abantu benshi gutyo, baje guhagarika amasengesho y’ijoro none ubu baterana ku wa kane wa buri cyumweru.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuboneza imbyaro ukoresheje imiti ni ukwica. naho ibindi byo ni ubuyobe,kandi buri hose mu madini! ni ibihe bya nyuma!!
Ntibyoroshye habe namba,ubwose bamarana irari gute kandi Yesu ariwe umara irari abamwemera koko,ubwo nyine nibirinde cyangwa barusheho kuyobywa.
insengero nk’izi bajye bahita bazifunga byihuse, ibi ntago abanyarwanda tukibikeneye rwose