Nyabihu: Imyaka 5 isize hakozwe imihanda myinshi ariko imwe ifite ibibazo
Mu gihe cy’imyaka 5 ishize, mu Karere ka Nyabihu hakozwe imihanda myinshi yanafashije abaturage kwivana mu bwingunge ariko imwe ifite ibibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko mu gihe cy’imyaka 5 bamaze bayobora aka karere, hakozwe imihanda myinshi irimo ibiri ya kaburimbo.
Iyo ni umuhanda Musanze-Rubavu wavuguruwe n’umuhanda Mukamira-Ngororero wakozwe.

Indi mihanda yakozwe ni Nyakinama-Vunga, umuhanda Jomba-Shyira, umuhanda wa Rurembo, umuhanda wa Kabatwa, umuhanda wa Rwankeri-Gatovu ndetse n’imihanda ya Gishwati yatangiye gutunganywa.
Umuhanda wa Rurembo wari watangiye kuba nyabagendwa ariko uracyafite ikibazo cy’ikiraro cyangijwe n’ibiza.

Mukaminani avuga ko nubwo imwe muri iyo mihanda yagaragayemo ibibazo, ngo yafashije abaturage mu buhahirane inabavana mu bwigunge.
Mukaminani avuga ko iyi mihanda yahesheje agaciro umusaruro w’ubuhinzi bwa Nyabihu; nk’ibisheke, ibitoki ndetse n’ibirayi.


Hakizimana Eliezer, umuturage wo mu Murenge wa Shyira, avuga ko bishimira uburyo bwiza umuhanda Nyakinama-Vunga utunganyijwemo kuko ubafasha mu buhahirane hagati y’abatuye mu mirenge ya Shyira na Rugera ndetse n’umujyi wa Musanze; kandi n’ibiciro by’ingendo byaragabanutse.
Kuri ubu urugendo rwagendwaga ku mafaranga 1000 rusigaye rugendwa ku mafaranga 600.

Abaturage bavuga ko umuhanda Sahwara-Kabatwa watumye umusaruro w’ibirayi wongererwa agaciro ku buryo ikilo cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 50 kirenga amafaranga 100 kandi imodoka zikabasanga aho bahinze zije kubirangura.
Cyakora nubwo mu Karere ka Nyabihu hakozwe imihanda myinshi kandi igafasha abaturage kuva mu bwigunge, imwe mu mihanda yagiye yangirika ndetse bigeza n’aho kuyikoresha bigorana cyane.

Urugero ni nk’umuhanda Jomba-Rurembo, ahitwa ku Kirogotero ku kiraro cya Basera. Ibiza byangije ikiraro ku buryo kuhaca bitoroshye na gato, bikaba bisaba ko abaturage babanza gutindaho ibiti n’amabuye mu gihe hari ikinyabiziga kitaremereye gishaka gutambuka.
Nzabarinda Gaspard, umuturage w’Umurenge wa Rurembo yemeza ko kuba iki kiraro kimaze hafi umwaka kidakoze, kibangamira abaturage kuko nk’imodoka izanye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Rurembo biba bitoroshye gutambuka.

Agira ati “Imbangukiragutabara iyo zigiye kuzana cyangwa zijyanye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Rurembo, ntizibona uko zitambuka. Harimo imbogamizi kuko nk’umurwayi arembye ntiyabona uko atambuka vuba... Icyifuzo ni uko iki kiraro cyakorwa.”
Uretse abaturage ba Rurembo muri Nyabihu bafite ikibazo cy’iki kiraro, n’abaturage ba Gakenke na Muhanga bavuga ko bafite ikibazo cy’umuhanda Nyakinama-Vunga-Satinsyi; bitewe n’ikiraro cyo ku mugezi wa Rubagabaga (kiduhuza) kimaze imyaka isaga 8 kidakoze.
Nzabirinda Felicien umwe mu baturage bo muri ako gace,avuga ko iyo imvura yaguye ari nyinshi, bambutsa abantu babahetse cyangwa babateruye ku buryo uhetswe acibwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 100 na 200.
Ahandi hari imihanda ifite ibibazo ni mu Murenge wa Muringa, aho ibiraro byagiye bicika, imihanda ikangirika ku buryo kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gakamba bigorana.
Si imihanda y’igitaka ifite ibibazo gusa kuko n’iya kaburimbo na yo igenda igira ibibazo byo kwibasirwa n’inkangu, kwika no kwibasirwa n’isuri.
Umuhanda Mukamira-Ngororero na wo waracitse, urika mu gace ka Rambura ndetse ugwamo n’inkangu ikomeye. Mu gice cya Jomba na ho, wasatiriwe cyane n’umugezi wa Giciye ariko ho hatangiye gukorwa.


Nubwo imihanda yakozwe kandi abaturage bakaba bemeza ko ibafitiye akamaro, aho yagiye yangirika basaba ko yasanwa n’ibiraro bigakorwa kugira ngo imigenderanire n’ubuhahirane bigumye gukorwa neza.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwadukoreye c kabashumba_kugera kuri main road
Ntako mutagize nimukomereze aho kabisa, gusa imihanda iragenda pe...maintenance nayo ni ikindi kibazo
harabura iki kugirango umuhanda Musanze>Vunga>Muhanga / habura ikingo urangire
ESE UMUHANDA NYAGAHANDA-KABASHUMBA- RYINYO MUWUTEGANYIRIZA IKI? HARABURA IKI NGO UKORWE MUMURENGE WAMUKAMIRA NA KINTOBO