Mudasobwa zakorewe mu Rwanda zigiye kujya ku isoko

Kuva ku wa mbere tariki 9 Ugushyingo 2015 mudasabwa za Positivo-BGH zakorewe mu Rwanda, zizajya ku isoko abakineye batangire kuzikoresha.

Francois Karenzi, ukuriye kampani yitwa ASI-D, izakwirakwiza izi mudasobwa mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Africa, yatangarije KT Press ko guhera ku wa mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2015, izo mudasobwa zizaba ziri ku isoko mu maduka acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali.

Mudasobwa za Positivo BGH ku wa mbere zizaba ziri ku isoko.
Mudasobwa za Positivo BGH ku wa mbere zizaba ziri ku isoko.

ASI-D ikaba ari uruhurirane rw’izindi kompani 15 zo mu Rwanda z’ikoranabuhanga, zagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda ngo zizakwirakwize izo mudasobwa.

Izi mudasobwa, zitwa Positivo-BGH, zakozwe n’uruganda rwo muri Argentine na rwo rwitwa Positivo-BGH, rusanzwe rukora n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga. Positivo-BGH ikaba na yo ari ihuriro rya sosiyete yitwa Positivo yo muri Brazil ndetse na BGH yo muri Argentine.

Karenzi avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2015 ari bwo ASI-D iri butangire gukora, ubwo baba bamurika ububiko bw’izo mudasobwa, buherereye mu gice cyahariwe inganda kiri mu Mujyi wa Kigali kizwi nka “Special Economic Zone”.

Akomeza avuga ko abacuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga bo mu Rwanda, muri Kongo ndetse no mu Burundi baba bahari.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, na we uba uri muri uwo muhango, yatangarije KT Press ko izo mudasobwa ari igikorwa gikomeye mu ikoranabuhanga kuko ngo nk’uko umurongo wa Internet yihuta wa 4G LTE biteganyijwe ko uzagera mu Rwanda hose, hakenewe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahenze kugira ngo intego u Rwanda rwihaye igerweho.

Igiciro cy’izo mudasobwa kiramenyekana ubwo ziba zimurikwa. Ariko hari amwe mu makuru ahamya ko zizaba zihendutse ugerereranyije n’izindi mudasobwa ziri ku isoko. Uzayigura azajya ahabwa garanti y’amezi atandatu.

Mudasobwa za Posivo BGH uko isa irambuye.
Mudasobwa za Posivo BGH uko isa irambuye.

Karenzi avuga ko mudasobwa ibihumbi 150 ziri mu bubiko zitegereje kujya ku isoko. Ikindi ngo ni uko urwo ruganda ruzikora rufite ubushobozi bwo gukora mudasobwa ibihumbi 60 ku kwezi.

Juan Ponelli, Perezida wa Positivo-BGH/Afurika, ahamya ko izo mudasobwa bakora zikomeye kandi ko zihendutse ngo kuko “zikorwa n’Abanyafurika bazikorera Abanyafurika.”

Mu Gushyingo 2014, ubwo Juan Ponelli yitabiraga inama yaberaga i Kigali ya “Innovation for Africa”, yatangarije KT Press ko urwo ruganda ruzatangira rukora mudasobwa, nyuma rukazakora terefone zigendanwa ndetse na twa mudasobwa duto twitwa ‘Tablets’. Ibindi bikoresho nka tereviziyo ngo bazabikora nyuma.

Uwo ruganda ngo rwari kubakwa mu bindi bihugu byo muri Afurika ariko ngo bahisemo kurwubaka mu Rwanda kubera ko u Rwanda rworohereza abashoramari ndetse no kuba ruherereye hagati muri Afrika.

Bisobanura ko niba uruganda rumaze gukora izo mudasobwa byoroshye kuba rwahita ruzigurisha kubera ko u Rwanda ari ruto. Ikindi kandi ngo kuzijyana mu bindi bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania na Kongo ndetse n’ahandi muri Afurika biroroshye kuko u Rwanda ruherereye hagati y’ibyo bihugu.

Ikindi ngo ni uko igice kinini cy’izo mudasobwa kizagurwa na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kugira ngo zitangwe mu bigo by’amashuri bitandukanye. KT Press ihamya ko iyo Minisiteri izagura mudasobwa imwe ku Madorali y’Amerika 300, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 219.

Nkubito Bakuramutsa, Umujyamana mu bijyanye n’Ikoranamuhanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, avuga ko Minisiteri y’Uburezi izagura izo mudasobwa mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu gukoresha ikoranamuhanga.

Nkubito akomeza avuga ko kuba guverinoma izakorana n’urwo ruganda biri muri gahunda yayo yo gukorana n’andi masosiyete y’ikoranabuhanga nka INTEL and Microsoft.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Zakorewe mu Rwanda/ Cyangwa muri Brazil or Argentine? Mudusobanurire neza

Jadot yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka